Inyungu u Rwanda rufite mu ntambara yo muri Mozambique zikomeje kwibazwaho

Colonel Ronald Rwivanga, umuvuguzi w'ingabo z'u Rwanda

Yanditswe na Alnod Gakuba

Mu kiganiro “Murisanga” cya Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) cyahise kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwamda Col Rwivanga Ronald  batangaje kandi bemeza ko ubu abasirikare n’abapolisi  b’u Rwanda bari muri Mozambique bamaze kugera hafi ku bihumbi bibiri (2000).

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afrika byohereza ingabo zabyo mu butumwa bw’amahoro ku isi, rubisabwe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa se binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu. Mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka, hatangajwe ko abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique bari 1,000. Kugeza ubu, nta tangazo ryigeze rivugako bongewe ndetse n’umubare wingeweho, none bishyizwe ahagaragara ko bari hafi 2,000.

Iki gikorwa kitavuzweho rumwe na benshi ngo cyaba cyaravuye mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Mozambique. Haba ku ruhande rw’u Rwanda, haba ndetse no ku ruhande rwa Mozambique, icyo gikorwa cyaba cyarabaye intumwa za rubanda na Guverinoma z’ibyo bihugu zitabigizemo uruhare. Byaba byarakozwe n’abakuru b’ibyo bihugu gusa. Ibyo bikaba aribyo byatumye byibazwaho byinshi kugera na magingo aya.

Ubwo yitabiraga inama yita ku mutekano ku isi, perezida Paul Kagame yaganiriye n’umunyamakuru w’Ikinyamakuru “The Hills” maze amubwira ku by’ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique. Paul Kagame yakomeje kwemeza ko Leta y’u Rwanda n’iya Mozambique arizo zishyira amafaranga muri icyo gikorwa kugera ubu, ko nta bundi bufasha ibyo bihugu byombi bibona. Nyamara ariko abakurikiranira hari ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ubwa Mozambique, bo bemeza ko ibyo ari ugukinga abantu n’amahanga agatambaro mu maso, bemeza ko ibyo bihugu byombi nta bushobozi bifite byo kwishoboza icyo gikorwa.

Col Rwivanga Ronald, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda we yatangaje ko U Rwanda rwatangiye ubutumwa mu bindi bihugu ku ya 15 Kanama 2004, ubwo abasirikare b’u Rwanda boherezwaga  muri Sudani. Kuva icyo gihe, Paul Kagame yaba yararyohewe n’akayabo yakuyeyo maze bikaba bimutera amashyushyu yo kwitabira vuba na bwangu ahandi hose abonye ko yakohereza ingabo, n’ubwo we n’abambari be bavuga ko ari ishyaka ryo kurengera ikiremwa muntu. Ibi byakwibazwaho byinshi, kuko abavutswa ubuzima n’abarengana mu Rwanda batagira ingano. Twakwibaza niba bishoboka kugirira abandi impuhwe maze abawe bo ukabareka!

Col Rwivanga Ronald yatangaje ko ubu u Rwanda ari urwa kane ku isi mu bihugu byohereza abasirikare barwo mu butumwa bw’amahoro, ko igihe rwari muri Darfour rwari urwa kabiri. Ubu ngo u Rwanda rumaze kohereza abasirikare barenga 5,115 mu butumwa bw’amahoro. Abajijwe impamvu u Rwanda rukunda kwitabira ubwo butumwa, yashubije ko biri mu nshingano z’u Rwanda zo gutabara no kurengera uburenganzira bwa muntu. Ikiyongera kuri ibyo kandi ngo ni ukuzamura isura y’u Rwanda. Ahari iki cya nyuma wasanga aricyo cyaba icya mbere kuko kwibonekeza no kwishyanutsa ari muri bimwe biranga Leta ya Paul Kagame. Leta y’u Rwanda yaba ibikora igamije guhisha no guhishira amabi yakoze kandi igikorera abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange. 

Ku bijyanye n’ubushobozi bwo gukora ibyo bikorwa, dore ko kugeza ubu u Rwanda ruvuga ko nta nkunga rubona aho ruri muri Mozambique, Col Rwivanga Ronald nyamara we yatangaje ko u Rwanda rufatanya n’Amerika n’Uburayi, n’ubwo ubushake bw’igihugu aribwo bwa mbere. Yakomeje avuga ko ubwo bufatanye ari cyane cyane ubw’amahugurwa. Nyamara ariko ntawakwirengagiza ko hashobora kuba harimo n’izindi nkunga dutekereje neza uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe muri ino minsi. Twakwibaza ahubwo impamvu u Rwanda ruterura ngo rutangaze abarutera inkunga haba muri Centrafrique ndetse no muri Mozambique. Ese aho ntihaba hari ibindi byihishe inyuma y’ubwo butumwa bwitwa ubw’amahoro akaba ariyo mpamvu badashaka kugira icyo batangaza?

Abajijwe niba nta bibazo bahura nabyo muri ubwo butumwa cyane cyane ubuherutse burimo ubwo barimo muri Mozambique, Col Rwivanga yavuze ko ibyo u Rwanda rukora byose ari ukwitanga. Yongeyeho ko muri Cabo Delgado ingabo z’u Rwanda zikoresha ubunararibonye zakuye muri Centrafrique no muri Sudani y’Amajyepfo. Hagati aho, Col Rwivanga yibukijwe ko kohereza ingabo kuri Cabo Delgado byakozwe mu buryo budasanzwe. Nyamara we yavuze ko hagendewe ku masezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi nk’uko byagenze muri Centrafrique.

Ku kibazo cy’aho u Rwanda rwungukira, Col Rwivanga ati “u Rwanda tuba gusa dushaka kwerekana aho twavuye n’aho rugeze. Kandi tubihabwa b’itegeko nshinga“. Ikindi ngo ni uguha ishema igihugu no kuzamura isura yacyo. Twibutse ko ibitangazwa n’abayobozi b’u Rwanda mu kurengera ikiremwa muntu  binyuranye cyane n’ibikorerwa abanyarwanda haba ab’imbere mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo, benshi ubu barahohoterwa abandi bakicwa.

Asoza ikiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Col Rwivanga yavuze ko aho bageze ubu ari muri Cabo Delgado intego y’ingabo z’u Rwanda yagezweho n’ubwo kuyishyira ku ijanisha bitamworoheye. Ubu umutekano waragarutse, hakurikiyeho kugarura abaturage mu byabo, abagera kuri 25,000 bamaze gutaha. Ku kibazo cy’ingengo y’imari ikoreshwa yashimangiye ko nta kiruta ubuzima bw’abantu. Yongeyeho ko kugaragara kw’ingabo z’u Rwanda ari ishema ku gihugu. Col Rwivanga yavuze ko nta gihe kizwi ingabo z’u Rwanda zizamara muri Mozambique. Ngo nyuma yo kugarura amahoro bazahugura inzego z’umutekano kandi bakomeze gukorana nazo ibikorwa by’umunsi ku wundi. 

Ari amagambo ya perezida Paul Kagame, ari n’aya Col Rwivanga Ronald umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda ku bibazo byibazwa ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, yose yagaragaje kwiyemera no kwishyira hejuru. Uko bisanzwe bizwi, niba bemeye ko ingabo z’u Rwanda ari hafi 2,000, baba barenze kure uwo mubare cyane ko ari u Rwanda na Mozambique bibiziranyeho gusa. N’ubwo Leta ya Paul Kagame itabyemera, benshi babona ko hari inkunga baterwa muri buriya butumwa. Ikindi kandi, kwihutira kujyana ingabo muri Mozambique byaba byaratewe n’inyungu bwite za Paul Kagame, wakekaga ko bigiye kunyuzwa mu nzira zisanzwe yashoboraga gukomwa mu nkokora na bimwe mu bihugu bizi neza imikorere ye nk’Afrika y’Epfo. Burya kandi ngo “uhagarikiwe n’ingwe aravoma”. Umubano wa Paul Kagame na Emmanuel Macron waba uhishe byinshi ku by’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.