Rushaki: abaturage 3 barashwe n’abasirikare batwara n’imirambo yabo!

Bamwe mu barashwe n'abasirikare

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021 aravuga ko abashinzwe umutekano bakorera mu karere ka Gicumbi barasiye abaturage 3 ahitwa mu Kabuga hafi ya centre y’ubucuruzi ya Rushaki mu karere ka Gicumbi bahita banatwara imirambo yabo!

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga abishwe bose bakomoka mu ntara y’amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi. Amakuru dukesha abo mu miryango yabo avuga ko abarashwe ari Hakizimana Théophile na Nsabimana bo mu Mudugudu wa Ndarama, Akagali ka Cyamuganga, Umurenge wa Mukarange na  Anastase Niyonsima wo mu Mudugudu wa Nyacyoroma, Akagali ka Gatenga, Umurenge wa Mukarange.

Umwe mu batuye muri ako gace wahaye amakuru The Rwandan avuga ko abo bagabo uko ari batatu barashwe ku wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021 mu kagoroba igihe bari bugamye imvura yagwaga baketsweho kuba bamwe mu binjiza inzoga ya Waragi (kanyanga) itemewe mu Rwanda bayikuye mu gihugu cya Uganda.

Ariko amakuru abatuye muri aka gace banazi neza ba nyakwigendera bavuga ko batazwiho ubucuruzi bwambukiranya imipaka ahubwo bakora akazi k’ubufundi ndetse n’abaturage bemeza ko uwo munsi bari biriwe mu biraka bubaka. Icyashenguye abaturage ni uko ababarashe bazanye ijerekani ya Waragi (Kanyanga) bayishyira aho ngo bakunde bemeze ko barashwe bavuye muri Uganda mu bucuruzi bwahaha magendu.

Igikomeje gutera impungenge abaturage ni uko ibi bimaze kuba nk’umuco muri aka karere kuko nta n’ibyumweru bibiri bishize harashwe undi muntu. Ikirenzeho gifatwa nk’agashinyaguro ni uko ari uwo warashwe mu byumweru bibiri bishize n’abarashwe kuri uyu wa kane imirambo yabo yatwawe n’ababarashe ku buryo imiryango yabo itahawe uburenganzira bwo kuyishyingura mu cyubahiro.

3 COMMENTS

  1. […] Dans la seule semaine du 11 au 17 octobre 2021, les soldats de Kagame viennent de tuer par balles QUATRE citoyens ordinaires de Mukarange, Byumba (rebaptisé Gicumbi). Ils vont être accusés de franchir la frontière avec l’Ouganda avec un alcool prohibé. Ceci car les mêmes soldats assassins sont ensuite venus déposer un bidon de cet alcool dans à l’endroit où s’abritaient ces malheureux car il pleuvait. Leurs dépouilles mortelles ont aussi été emportées par leurs assassins et jusqu’à ce jour, les familles ne peuvent pas les réclamer pour les enterrer dignement. […]

  2. […] Tan solo en la semana del 11 al 17 de octubre de 2021, los soldados de Kagame dispararon y asesinaron a CUATRO ciudadanos ordinarios de Mukarange, Byumba, (rebautizada como Gicumbi), acusados de cruzar la frontera con Uganda en posesión de alcohol ilegal. Los mismos soldados asesinos regresaron más tarde para colocar un barril de dicho alcohol en el lugar donde se habían refugiado de la lluvia estos desafortunados. Los asesinos también se llevaron sus restos mortales y, hasta el día de hoy, las familias no han podido reclamarlos para darles un entierro digno. […]

  3. […] Tan solo en la semana del 11 al 17 de octubre de 2021, los soldados de Kagame dispararon y asesinaron a CUATRO ciudadanos ordinarios de Mukarange, Byumba, (rebautizada como Gicumbi), acusados de cruzar la frontera con Uganda en posesión de alcohol ilegal. Los mismos soldados asesinos regresaron más tarde para colocar un barril de dicho alcohol en el lugar donde se habían refugiado de la lluvia estos desafortunados. Los asesinos también se llevaron sus restos mortales y, hasta el día de hoy, las familias no han podido reclamarlos para darles un entierro digno. […]

Comments are closed.