U Bufaransa: Hatangijwe Umuryango Fondation Gratien Kabiligi-UMUHUZA

Gen Gratien Kabiligi

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022 mu gihugu cy’U Bufaransa hatangijwe umuryango Fondation Gratien Kabiligi-UMUHUZA.

Uwo muhango watangijwe no gusura imva ya Gen Gratien Kabiligi, bikurikirwa n’igitambo cya misa yo gusabira Nyakwigendera yasomwe na Padiri Athanase Mutarambirwa.

Igitambo cya Misa kirangiye habaye muhango wo kwiyakira no gutangiza umuryango FGK-UMUHUZA.

Muri uwo muhango wari witabiriwe n’abantu bakabakaba 100, nibwo Olive Murenzi umukobwa wa Gen Gratien Kabiligi yafashe ijambo avuga ku butwari bwa Se n’indangagaciro zamurangaga ari zo : Dieu-Honneur-Famille-Travail-Dignité

Yakomeje atangaza ko hashinzwe Umuryango FGK-UMUHUZA ukaba warihaye intego yo gusigasira indangagaciro za Se no guhuza abanyarwanda. Yasobanuye ku bijyanye n’ibiri mu kirango cy’uwo muryango cyane cyane ingabo ndetse n’ikiraro aho yasobanuye uburyo Gen Kabiligi yafashije kurokora abanyarwanda benshi abakingira nk’ingabo ndetse n’ibiraro byinshi byaba ibyo mu Rwanda cyangwa muri Congo yacishijeho abantu bagashobora kuhakirira.

Muri uwo muhago kandi abantu batandukanye bafashe amagambo bavuga kuri Gen Kabiligi, uko bamumenye, uko babanye, ndetse n’ubutwari bwamuranze.

Nabibutsa ko Gen Gratien Kabiligi yitabye Imana ku itariki ya 05 Gashyantare 2020, yari yaravukiye i Kamembe mu cyahoze ari Cyangugu ubu ni mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba tariki ya 18 Ukuboza 1951 akaba yarinjiye mu ngabo z’u Rwanda mu 1971 muri promotion ya 12 y’ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Kigali. Yabaye mu ngabo z’u Rwanda aho yakoze imirimo itandukanye ndetse anakurikira n’amahugurwa mu mahanga. Mu 1994 yari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu buyobozi bukuru bw’ingabo (G3). Yagizwe umwere n’urukiko rw’Arusha aza gusanga umuryango we ku mugabane w’Uburayi nyuma y’imyaka myinshi ategereje akaba ari naho yaguye azize uburwayi.