Rwanda:Inzego z’umutekano zirashe abantu 7 mu cyumweru kimwe

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ntihagishira icyumweru mu Rwanda hatarashwe umuntu umwe cyangwa benshi, ariko abamenyekana nibo bake.

Muri iki cyumweru kirangiye bwo Polisi y’u Rwanda n’igisirikare cy’u Rwanda bamaze kurasa abantu barindwi mu minsi inyuranye. Aba kandi ni ababashije kumenyekana, birashoboka ko abarasirwa aho itangazamakuru ritagera baba ari bo benshi.

Kuru uyu wa 28 Mata 2021 mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kirehe Umurenge wa Nyarubuye harashwe amasasu y’urufaya mu kivunge cy’imfungwa, batanu bahita bapfa abandi batatangajwe umubare barakomereka, harimo n’abarembye.

Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko mu gitondo ubwo amasaha yo gukaraba kw’imfungwa yari ageze, ngo nibwo umupolisi yafunguye kasho, abafunzwe bakubita urugi basohoka biruka, habaho kurasa mu kirere ngo imfungwa zihagarare ziranga, bazirasamo, imfungwa eshanu zihita zihasiga ubuzima ako kanya.

Batanu barashwe bagapfa  ni Nininahazwe Blaise, Niyonkuru Schadrack, Bikorimana Innocent, Masengesho Tharcise  na Munyarugo Alphonse. 

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda RIB, Murangira Thierry yatangaje ko abapfuye bashaka gutoroka bari bakurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya umwana, no gucuruza ibiyobyabwenge.

Uretse aya makuru yatangajwe n’abavugizi bombi uwa RIB n’uwa Police, nta yandi makuru y’urwego rwigenga yatangajwe ku rupfu rw’aba batanu bari bafunzwe bataranagezwa imbere y’ubushinjacyaha cyangwa urukiko.

Aba batanu baje bakurikira abandi babiri barashwe umunsi umwe kuwa 20 Mata 2021, aba bo bakaba bararashwe n’abasirikare mu Karere ka Rubavu hafi y’umupaka, mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza, mu Murenge wa Rubavu, bakekwaho ibicuruzwa bya magendu.

Iri raswa ribayeho mu gihe mu Rwanda hatarasobanuka igihu cyatewe n’iraswa rya Twiringiyimana Jean de Dieu warashwe n’abasirikare mu Karere ka Rwamagana iburasirazuba, ibye na n’ubu bikaba bikomeje guteza sakwe sakwe.