IRYAVUZWE RIRATASHYE: WA MUHUNGU TWASOMYE MURI PANAMA PAPERS KO AKORESHWA MU GUSAHURA UMUTUNGO W’ U RWANDA, NIWE UGIYE KURONGORA ANGE KAGAME

BANYARWANDA MUTUMVA, MUZEMERA RYARI KO KAGAME ARI GUSHYIRA U RWANDA MU KAGA?

NDENGEYINGOMA BILLY… izina riri kuvugwa cyane muri social media, kuko ari irya mwene Ndengeyingoma Cyrille (ufite agataje hariya imbere ya Ecole Belge), akaba ariwe Ange Kagame yahaye intoki, maze amwambika impeta ya fiyanse, ubukwe nabwo bukaba bwegereje…

Muri 2016, dosiye yari ihishwe yiswe “PANAMA PAPERS” nibwo yasohotse hanze kuko yari ibanga rikomeye, maze yerekana uburyo abategetsi b’abanyagitugu bajya guhisha amamiliyari y’amadolari mu gihugu cya Panama.

Kuri lisiti ya “Panama Papers”, hariho uwitwa NDENGEYINGOMA wari ufite za miliyoni z’amadolari kandi yiga muri Leta ya Massachusetts, aho bita “MIT” (Massachusetts Institute of Technology), nk’umwe mu bakurikirana uko imitungo y’igihugu cy’u Rwanda inyerezwa na Kagame ubwe n’umugore n’abana, bagakoresha abo mu gatsiko kabo, twibajije uburyo Ndegeyingoma w’umunyeshuri usanzwe kandi uvuka mu muryango wifashije ariko utakwita abaherwe, atunga za miliyoni z’amadolari muri Panama!!! Icyo nakuyemo nta kindi, ni uko ayo “mahera” (wa mugani w’abarundi) yari aya Kagame Polo…

Iryavuzwe riratashye rero, Kagame arabyerekanye, agiye gushyingira umwana akoresha mu bujura bw’imitungo y’abenegihugu! Injiji nazo ziti turi mu “Cyama cya FPR, kandi turacyize turakomeye”, muribeshya cyane kuko Kagame abakoresha uko ashatse, akabanduriza amazina, bwacya akabanaga mu muhanda, gereza cyangwa “iwabo wa twese”…

Andi makuru ni uko uriya Billy ari musaza w’umwe mu bakoze deal ya Arsenal witwa Belise Kariza muri RDB, akaba ari Chief Tourism Officer (Belise Kariza, uwo ugaragara muri stade ya Arsenal wambaye umupira wa Visit Rwanda).

Hasi aha murebe iyo nkuru yanditswe muri 2016 ijyanye na Panama Papers kandi yerekana Billy Ndengeyingoma.

Muri iyi minsi haravugwa ibyerekeranye no gusahura imitungo ya rubanda bajya guhunika mu bihugu by’amahanga byishyuza umusoro muto cyane w’ayo mafaranga aba yazanywe kubitswa aho, aribyo bita mu rurimi rw’igifaransa “Paradis fiscal” cyangwa mu cyongereza “tax haven”. Ikivugwa cyane ubu ni scandale des paradis fiscaux bise “Panama Papers” aribyo bishatse kuvuga mu kinyarwanda “Impapuro z’i Panama” igaragaramo n’agatsiko k’i Kigali karangajwe imbere na Paul Kagame. Ariko ntibitangaje kuko abanyarwanda ntibahwemye kubivuga. Ndibuka ko nko muri 2013 nigeze kwandika mvuga ziriya ndege zikiri ebyiri zabaga muri Afrika y’Epfo zikaba zarahageze biciye muri imwe mu masosiete ya Kagame atungwa agatoki n’iriya “Panama Papers” yitwa Repli Investments N° 29 (Pty) Ltd.

Iyi “sosiyeti ya baringa” (société écran) niyo yajyanye bene ziriya ndege ebyiri za mbere muri Afrika y’Epfo muri compagnie y’indege yitwa “ExecuJet”. Rapport ya “Panama Papers” yasohotse mu kinyamakuru cyo mu Budage kivugamo ziriya. Byahiriranye n’uko tumaze iminsi tubivuga ! Uretse iyo sosiyete y’agatsiko ka Kagame hari n’izindi zizwi navuga nka BCI Group, Capital Brokers, Crystal Ventures, Intersec Security, Inyange, Mutara Entreprises, Nexus, n’izindi ntarondoye zizaza ubutaha muri “Panama Papers”.

Reka twibukiranye turebe muri make ibyo nari nanditse : Nari natangiye nsubiza ko Kagame nta gihe atazerera… ko biteye agahinda kumva ngo umukuru w’igihugu asesagura ataretse no gusahura ibya rubanda mu gihe abaturage bishwe n’inzara bikubitiyeho n’ubukene. Narakomeje nti ku byerekeye izo ndege ebyiri ze Kagame yazisahuye kw’ imari y’igihugu akaba anazikodesha na Leta y’u Rwanda yarazihungishije muri Afrika y’Epfo nyuma byamukomerana akazihungisha muri Turikiya zikanagera mu Bugereki. Ku iyindi paragraphe nagize ntya : Ese izo ndege ni izihe ? Ubwo nahise nzisobanura amavu n’amavuko yayo :

Mu ntangiriro z’umwaka w’2003 nibwo Kagame yanyarukiye mu ruganda rukora indege arirwo rwita “Bombardier Aerospace” rufite icyicaro mu mujyi wa Toronto ahagura imwe muri izo zari zisanzwe zikora (ikoreshwa n’uruganda) yakozwe mu kwa 04/2000 ikaguruka bwa mbere kuri 27/04/2000 ifite nimero zo muri Canada C-GGJJ ikaba ariyo mu bwoko bwa Bombardier Global Express.

Nyuma mu kwa 08/2000 abayobozi bakuru b’urwo ruganda bakomeje kuyikoresha ariko muri Amerika ifite nimero yaho N16FX kugeza ubwo Paul Kagame ayiguze. Niyo ya mbere yari aguze ubwo hari ku ya8/04/2003.

Ubwo ya sosiyete ye yitwa Repli Investments N°29 (Pty) Ltd ifitwe na ba J-Paul Nyirubutama, Manasseh Nshuti na Hatari Sekoko (uyu aragaragara muri “Panama Papers”) kaba ariyo iyigeza muri Afrika y’Epfo ikambikwa indi nimero zaho ZS-ESA. Nyuma bayinjiza muri sosiyete y’indege ikorera i Lanseria muri Johannesburg ariyo yitwa ExecuJet.

Indi ya kabiri nayo ni Bombardier Global Express yaguzwe ku wa 6/11/2008 ijya muri ya masosiyete navuze haruguru ifite nimero zaho ZS-XRS nyuma yuko nayo yarakoreshejwe kuva yasohoka mu ruganda rwayo i Toronto kuwa 3/08/2007. Icyo gihe isohoka mu ruganda bwa mbere yari ifite nimero zo muri Canada C-FMND nyuma y’ukwezi kuwa 25/09/2007 uruganda ruyigurisha mu mujyi wa Richardson muri Texas ifite nimero zo muri Amerika N74ZZ mbere y’uko igurwa na Paul Kagame mu kwa 11/2008.

Izo ndege ebyiri muri Afrika y’Epfo zitwaga ko ari i za Leta y’u Rwanda mu by’ukuri ntaho byanditswe. Banyirazo bashakaga kutishyura imisoro. Kuva aho abantu bari bazi banyirazo batangiye kubitangaza ku mugaragaro nka Lt Gen Kayumba Nyamwasa (Rwanda Briefing) bikaba kimwe mubyo bashakaga kumuhora ngo bamwivugane (28/02/2010) nyirazo w’ukuli n’ibisumizi bye byahise bishya ubwoba ubwo n’Afrika y’Epfo imenya banyirazo itangira kubishyuza n’uko abatypes bahita bazihungisha babanza muri Turikiya bakurikizayo mu Bugereki. Icyo gihe zari zigifite za nimero zo muli Afrika y’epfo : ZS-ESA na ZS-XRS. Muli uko kuzihisha ngo zitazagirwa ingwate na Afrika y’epfo ya société yitwa “ExecuJet” yazikodeshaga yari yatangiye gushaka umuguzi uzagura iriya ya mbere ifite nimero ZS-ESA.

Nyuma kuwa 22/04/2011 babonye uyifataho ubukode buzarangira kuwa 30/04/2017 ariyo société ibarizwa mu mujyi wa Jacksonville muli Floride (USA) ariyo “Al Ruchaid Aviation Ltd “. Ubu yambaye nimero zo muli AmerikaN1AR. Indi yo (ZS-XRS) bari bashoboye kuyibonera sosiyete nayo isa nkaho ari “baringa” (écran) izakoreramo ibarizwa i Athène mu Bugereki yitwa “Gain Jet Aviation” mu kwa 12/2010 ikaba ifite nimero zo muli icyo gihugu SX-GJN. Iyo ndege “Bombardier Global Express” (SX-GJN) niyo Mme Kagame cyangwa inshuti ze ziza nazo gusahura zigendamo.

Izo ngendo zose zikishyurwa na Leta y’u Rwanda amafaranga ajya mw’isanduka ya Kagame. Ubushize twabonye uko ingendo zingana Kagame yakoze azerera isi. Muri make muri uyu mwaka 2016 duhereye kw’itariki ya 04/01/2016 kugeza kuri09/03/2016 twabonye ko amaze kugira igendo zigera 8 bingana n’amasaha 187 indege iguruka. Ikiguzi cyayo kikaba cyaratwaye € 1.212.600 (US$ 1.358.896,81) ubwo bingana n’amanyarwanda arenga Miliyali imwe na miliyoni cumi n’umunani n’ibihumbi magana cyenda makumyabiri ni umwe magana inani mirongo icyenda na tanu (RwF 1.018.921.895,81)!

Umwaka ushize 2015 Kagame yagize igendo zigera 37 bihwanye n’amasaha 514 indege iguruka : 514h x € 8.600 (kw’isaha) = € 4.420.400 (US$ 4.952.949,77) ubwo bingana n’amanyarwanda arenga Miliyali eshatu miliyoni magana rindwi na cumi nane n’ibihumbi magana tatu mirongo itandatu na karindwi na magana rindwi mirongo itandatu na kabiri ((RwF 3.714.367.762,36)…

Mu gusoma inyandiko z’izi mpapuro z’i Panama kandi, haragaragaramo izina ry’umunyarwanda witwa Ndengeyingoma, akaba ari umunyeshuri i Cambridge, muri Leta ya Massachusetts ya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika. Aha Cambridge benshi bahazi nk’i Boston kuko ni imigi yegeranye cyane, akaba ariho Kagame afite abaganga bamuvura, ndetse n’umuhungu we Cyomoro akaba yarigeze kuhiga ariko agatsindwa amasomo yo muri Harvard School. Ubutaha tukazabaha amakuru y’uburyo uyu Ndengeyingoma mwene Cyrille yaba yaragiriwe icyizere kugera aho yandikwaho za miliyoni z’amadolari n’umuryango wa Kagame.

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali

1 COMMENT

Comments are closed.