Ishyaka ISANGANO ntirigizwe n'umuntu umwe!: JMV Minani

Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mpirimbanyi z’Ukuri, Demokarasi n’ Amajyambere mwibumbiye mw’Isangano-ARRDC-Abenegihugu,

Hari abantu bamwe na bamwe barwanya ibitekerezo byacu bya Nouvelle Génération/New Generation bajya bihandagaza bakabeshya abanyarwanda ko Ishyaka isangano rigizwe n’umuntu rukumbi. Akenshi abavuga ibyo, twe turabihorera kugirango bazemere byibura bemejwe n’ibikorwa bifatika byacu tugeraho. Ni muri urwo rwego abagishidikanya ko Ishyaka Isangano ridafite abayoboke benshi nabasaba gukura bitonze iyi youtube video:https://www.youtube.com/watch?v=hlF8Mho1GV8(hari tariki 30/10/2013 kw’isabukuru y’umwaka 1 Ishyaka Isangano rimaze rivutse tuvuga ibyo ishyaka rimaze kugeraho nibyo twifuza kugezaho abanyarwanda). Abo mwumvamo ni bake bari Uganda ariko ku Mugabane w’Afurika no mu rwanda imbere niho cyane cyane ishyaka ryacu rishinze imizi kurusha ku mugabane w’i Burayi n’Amerika ariko naho ntitwahibagiwe.

NB: amafoto mubona kuri video ntabwo aribo bayoboke bacu ahubwo twayifashishije kugirango tubashe no gusobanura ibibazo ibibazo by’Akarengane no gutsikamirwa u Rwanda rufite tubaanje kwisegura kubakwibonaho kuko ayo mafoto ni kibonabose (public) ari ku mbuga za internet nyinshi niyo mpamvu natwe twayifashishije.

Ku banyarwanda n’abanyarwandakazi bifuza kuyoboka ibitekerezo-mpinduramatwara byacu twabasaba kujya kuri website y’Ishyaka ryacuwww.isanganoarrdc.org hari ahateganyijwe kwiyandikisha.

Turabashimiye mwese

Jean Marie V. Minani
Chairman