“NDI UMUNYARWANDA” NISESWE, KAGAME ASHYIKIRIZWE URUKIKO

Ntabwo Abahutu bose batumye Interahamwe kwica Abatutsi. Interahamwe zakajije umurego zibifashijwemo n’Ubuyobozi nzibachyuho bwishyizeho (gouvernement intérimaire autoproclamé) ni nabwo bwakomeje kuzogeza no kuziha amabwiriza mu gihugu cyose. Ku makomine 147, nta Komine nimwe yigeza igira Interahamwe zigeze kuri 500 ( 1 bataillon yitwaje imipanga).

Ariko reka dukabye dutange umubare wa 750 w’Interahamwe hamwe n’abazifashije. Nukuvuga ko 147 x 750 = 100.250 z’abicanyi b’abahutu mu gihugu cyose, bishe uko bashaka mu mezi atatu (iminsi 90). Ikindi twakwibutsa nuko Umukuru w’Interahamwe mu rwego rw’igihgu yari Umututsi, witwaga Kajuga wakomokaga mu Buganza (abenshi bavuga ko yari umucengezi w’Inkotanyi) . Aba bicanyi ntibishe mw’IZINA RY’ABAHUTU BATABATUMYE KWICA ABATUTSI.

Muri 1993, mu Rwanda hari 7.375.000 z’abenegihugu, izi miliyoni zemejwe ko zihari hakurikijwe ibarura ryakozwe na Banki y’Isi yose n’Umuryango wa LONI witwa PNUD/UNPD. Abakoze iyo mibare baracyariho. Kagame n’Abanyakinyoma b’Abanyamahanga bamushyigikiye, kugira ngo bakomze bamugire “Indashyikirwa Rwidegembya” mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga bigari, bemeje ko muri 1994 abatutsi bishwe ari 800.000 harimo n’Abahutu (“modérés”, “abahutu bacisha make”!).

Nyuma twaje kubwirwa ko hari 1.000.000 y’Abatutsi (bonyine) bishwe n’Abahutu. Nyamara icyo tuzi nuko muri 1993, umubare w’Abatutsi babyiyemereye bakabarurwa, bari bageze ku 717.000. Niba muri 1994 haremejwe ko bishwe ari 1.000.000 nukuvugako abari mu gihugu bishwe bose, ndetse hakiyongeraho abatari bazwi kugira ngo uwo mubare ugerweho. Bivuze ko nta numwe wasigaye wo kuzabara iyo nkuru mbi. Kuvuguruza ibarura ryakozwe mu Rwanda muri 1991 na 1993, imibare igatangwa na Banque Mondiale, ariyo Banki y’Isi yose, bizagorana. Ukuri konyine kuzadufasha nk’Abanyarwanda kugira ngo twumvikane, aho kwirirwa ducyurirana, dukangana, ducura imigambi yo kumarana.

Ikibazo si umubare w’Abatutsi bapfuye. Ikibazo nukumenya niba Perezida Sindikubwabo na Ministre w’Intebe Kambanda barabwirije Interahamwe gutsemba-tsemba Abatutsi, n’Ibyitso by’Inkotanyi ( Abatutsi)? Ibi ntamunyarwanda numwe wabihakana avugako ayo mabwiriza atatanzwe, uretse uwari igitambambuga cyanga uwari mu nda yanyina, yaba umuhutu cyanga umututsi. Ayo mabwiriza yatanzwe n’Abayobozi b’Abahutu ku Bahutu bose, kuburyo ba “NTIBINDEBA” nabo bagomba kwicwa.

Ikizwi mu gihugu cyose nuko Abahutu bose batakurikije ayo mabwiriza, kandi birazwi ko n’Abahutu bishwe n’Interahamwe.

Nonese UBU ni kuki Perezida Kagame n’umuyobozi we mushya (wahakanye ko atakiri umufasha we) bashaka ko Abahutu bose harimo abiciwe (ababo) n’Inkotanyi n’Interahamwe, kimwe n’abakijije Abatutsi, bose bashyirwa mu gatebo kamwe, BOSE BAGASABA ABATUTSI IMBABAZI? Ngo kuberako benewabo bishwe n’Abahutu (babicanyi) ku mabwiriza y’Abayobozi (b’abahutu) bumvaga ari bwo buryo nyabwo bwo guhorera umukuru w’igihgu HABYARIMANA Juvenal (umuhutu), akimara kwicwa n’Inkotanyi (Abatutsi!) ku mabwiriza ya KAGAME(umututsi) wari Umugaba wazo n’Umuyobozi nyakuri wa FPR/RPF.

Abicanyi kimwe n’ababahaye amabwiriza, ababashyigikiye BOSE NIBADUSABE IMBABAZI TWESE ABANYARWANDA. Aho kugira ngo babe igikoresha cy’UBUYOBOZI bwa Perezida Kagame, bwihaye gufata “jenoside yakorewe Abatutsi” nk’INKOTA ihora irambitswe ku gakanu k’ABAHUTU bose, kugira ngo nibinyagambura babohwe, bafungwe cyangwa bicwe.

Umwanzuro

Gahunda ya NDI UMUNYARWANDA yabyukije ibibazo byinshi BIZARANGIZWA NUKO yaseswa. Ahubwo tugashyigikira Gahunda nshya y’Inama Rukokoma, igategurwa, igatumirwa maze Perezida Kagame akayizamo, agasobnura ubwicanyi yakoreye Abanyarwanda MU RWANDA, nk’i Kibeho (8.000), Komine Giti, Stade ya Byumba, Ruhuha, etc. NO MURI CONGO (300.000 b’impunzi z’Abahutu). We ubwe, kimwe n’abandi bicanyi bagaterwa icyuhagiro, bakezwa. Natabyemera azafatwa acirwe urubanza n’URUKIKO MPUZAMAHANGA, abihanirwe, abifungirwe KIMWE na Charles Taylor wa Liberia.

Faustin Twagiramungu

1 COMMENT

Comments are closed.