Yanditswe na Arnold Gakuba
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021, dukesha urubuga rwa Twitter rwa Ingabire Victoire, perezida w’Ishyaka Dalfa-Umurunzi aremeza ko urubanza rw’abafashwe bo muri iryo shyaka, umunyamakuru Theoneste Nsengimana wo kuri Umubavu TV na Madamu Uwatuje inshuti ya Ingabire Victoire, abo bose bafashwe habura umunsi umwe ngo hizihuzwe umunsi wa “Ingabire Day“, rumaze gusubikwa.
Byari biteganijwe ko abo barwanashyaka ba DALFA-Umurinzi na bagenzi babo bamaze ibyumweru bibiri bafunzwe bitaba urukiko rwa Kagarama-Kicukiro uyu munsi tariki ya 28 Ukwakira 2021 saa mbiri (8:00am) za mu gitondo.
Nk’uko byari biteganijwe rero, amakuru dukesha BBC yemeza ko abantu icyenda bagombaga kuburana barimo abarwanashyaka ba DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire, inshuti ze (nk’uko yabivuze), n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana wa Umubavu TV, kuri uyu wa Kane mu gitondo bazanywe n’imodoka y’imfungwa binjizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama-Kicukiro bambitswe amapingu, ariko ntibatindamo.
Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rubafunga, rwavuze ko “bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda“.
Uyu munsi, Madamu Victoire Ingabire yari yaje ku rukiko gukurikirana urubanza rwa bamwe mu bo mu ishyaka rye, akaba yavuze ko abatunzwe bose hamwe ari 10. Bamwe mu bafunzwe, barimo n’uwo munyamakuru, bafashwe tariki ya 13 Ukwakira 2021.
Umunyamakuru Theoneste Nsengimana w’Umubavu TV yinjiye mu modoka y’abafunzwe afite dossier y’ibyo aregwa mu ntoki igihe bari babashubije aho bafungiye.
Mu rukiko, mu gihe bari batarasomerwa ibyaha baregwa, umwunganizi wabo Me Gatera Gashabana yasabye ko urubanza rusubikwa kuko dossier y’ibyo baregwa yayibonye ejo, ku wa gatatu. Gashabana yavuze kandi ko na bamwe mu baregwa ari bwo bakiyibona bityo batakwiregura kuri dossier batabanje gusoma.
Mu itangazo ry’impamvu bafunzwe, RIB yasabye “abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abenshi bihishe mu mahanga…”
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenga ubutegetsi kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no kutorohera abafite ibitekerezo binyuranyije n’iby’ishyaka riri ku butegetsi. Nyamara ariko, ubutegetsi bw’u Rwanda bwo bugaragaza ko ibyo atari ukuri, raporo ya- Rwanda Governance Scorecard – y’ikigo cy’imiyoborere yasohotse muri uku kwezi k’Ukwakira 2021 yerekana ko igipimo cy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure kuri rubanda mu Rwanda biri kuri 83%.
Urubanza rw’aba bafunze rwasubitswe, bikaba biteganijwe ko ruzasubukurwa ku wa kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021.
Theoneste Nsengimana ati " Unsuhurize abanyagihugu" pic.twitter.com/qQZmUnduE0
— Axel Kalinijabo (@AxelKalinijabo) October 28, 2021