Kazungu Nyilinkwaya yakuwe ku buyobozi bwa PPR-Imena

ITANGAZO RY’ISHYAKA PPR-IMENA RYO KUWA 25/01/2014

Inama nkuru y’ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena (Conseil Général du parti Populaire Rwandais) yateraniye mu mugi wa Buruseli kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 25/01 /2014, yasuzumiye hamwe ibikorwa by’ ishyaka PPR-Imena ryagezeho mu mwaka wa 2013 , inigira hamwe ibikorwa rizashingiraho mu mwaka wa 2014.

Inama nkuru y’ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena yanashyizeho kandi ubuyobozi bushya bw’agateganyo kuburyo bukurikira :

Bwana HABIMANA Bonaventure (Président w’ishyaka PPR-Imena)
Bwana RUBINGISA Protogène (Vice Président w’ishyaka PPR-Imena)
Bwana HAKIZIMANA Célestin ( Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PPR-Imena)
Izindi nzego zifasha komite nyobozi y’ishyaka kuzuza ishingano z’ishyaka zigumyeho byagateganyo uko zari zimeze.
Bikorewe i Buruseli kuwa 25/01/2014
Inama nkuru y’ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena

Umwanditsi
Bwana HAKIZIMANA Célestin