Ishyaka PPR-Imena rigiye gukorera mu Rwanda

1) Rendez-vous yo kwandikisha ishyaka mu butegetsi yarafashwe ?

Gahunda ijyanye intumwa z’ishyaka PPR-Imena si igikorwa nyirizina cyo kwandikisha ishyaka, ahubwo intumwa z’ishyaka PPR-imena zijyanywe n’igikorwa kirebana  n’imyiteguro ijyanye n’iyandikishwa ry’ishyaka PPR-Imena. Muri icyo gikorwa tuzagerageza gusobanuza abayobozi b’igihugu n’inzego zishinzwe politiki  n’imikorere y’amashyaka mu Rwanda ibijyanye n’iyandikishwa ry’amashyaka, kuko dusanga kubisobanukirwa ari intambwe y’ibanze kandi ikomeye yatuma igikorwa nyirizina cyo kuzandikisha ishyaka kihuta.

Intumwa z’ishyaka zirateganya no kuzatemberera mu turere dutandukanye mu gihugu nk’abanyarwanda, bityo zikaganira n’abanyarwanda batandukanye ndetse n’abayoboke b’ishyaka PPR-Imena baba mu Rwanda, zikanirebera n’amaso yazo ubuzima bw’abanyarwanda mu bice bitandukanye bw’igihugu.

2) Intumwa za nyu zizamara igihe kingana iki mu Rwanda ?

Gahunda ijyanye n’imyiteguro y’iyandikishwa ry’ishyaka PPR-Imena, intumwa z’ishyaka PPR-Imena zirateganya kuyimaramo iminsi 10, niziyisoza zizagaruka mu gihugu cy’Ububiligi, kugira ngo twigire hamwe n’inteko nkuru y’ishyaka  gahunda nyirizina yo kujyana ishyaka mu Rwanda no kuryandikisha  nk’umutwe wa politiki wemewe n’amategeko.

3) Icyicaro cy’ishyaka kizashingwa he ? 

Turateganya gushyira icyicaro cy’ishyaka mu mugi wa Kigali igihe ubuyobozi bw’ishyaka buzaba bufashe gahunda  ntakuka yo kujya gukorera mu Rwanda no kwandikisha ishyaka mu Rwanda.

4) Mwaba muteganya kuziyamamaza/kuzatanga abakandida mu matora y’abadepite (inteko) ?

Ntabwo ishyaka PPR-Imena rifite gahunda yo kujya mu matora y’abadepite yo muri nzeri uyu mwaka, kuko hakiri byinshi bibura nko kuba ishyaka ritaremerwa nk’umutwe wa politiki mu Rwanda.

Turacyari muri gahunda yo kwiyubaka, gutambutsa ibitekerezo by’ishyaka n’imyiteguro yo kwandikisha ishyaka rikaba umutwe wa politiki wemewe n’amategeko mu Rwanda.

5) Igitekerezo cyo gutaha nta mpaka cyakuruye mu ishyaka ?

Igitekerezo cyo kohereza intumwa z’ishyaka mu Rwanda nta mpaka namba cyakuruye mu ishyaka kuko twabyumvikanyeho maze twese duhuza umugambi wo kujya gukorera politiki mu Rwanda kuko ari ho hari umubare munini w’abanyarwanda. Mu byukuri, abarwanashyaka b’ikubitiro b’ishyaka PPR-Imena, bashinga ishyaka ku wa 16/03/2013 mu mugi wa Buruseli mu gihugu cy’Ububiligi, barihaye intego n’umurongo wa politiki binoze, bagamije gufatanya n’abanyarwanda b’ingeri zose, n’amashyaka nyarwanda ya politiki yose, yaba ari hanze nari mu gihugu imbere, ndetse n’amashyirahamwe nyarwanda  arengera ikiremwa muntu, mu guharanira kubaka umuryango nyarwanda umwe kandi ubereye bose (ONE PEOPLE, ONE NATION). Ni yo mpamvu dusanga ishyaka PPR-Imena rigomba kugira ibikorwa bya politiki mu gihugu imbere.

6) Niba atari ibanga mutashye ku mapasiporo yo mu kihe gihugu ?

Intumwa z’ishyaka PPR-imena zigiye mu Rwanda kuri pasiporo y’igihugu cy’Ububiligi, zifite viza z’igihugu cy’u  Rwanda. Mu myiteguro y’iyandikishwa ry’ishyaka, intumwa zacu zizaboneraho umwanya wo gushaka ibyangombwa biranga umunyarwanda.

Ubu tuvugana intumwa zacu ziri mu gihugu cya Zambia aho zageze ku italiki ya 08/08/2013 mu gikorwa cyo gucengeza amatwara y’ishyaka PPR-Imena mu banyarwanda baba mu gihugu cya Zambia. Zikazahava ku italiki ya 12/08/2013 zerekeza mu Rwanda, aho zizasesekara ku kibuga k’indege i Kanombe kuwa 13/08/2013 ku isaha ya 11h45.

7) Mutashye ku mpapuro zo hanze, viza zabonetse bitabagoye ?

Oya, kubona Viza ntibyagoranye kuko twarayatse tubinyujije muri Ambassade y’u Rwanda hano mu Bubiligi, viza iboneka mu gihe giteganyijwe cy’iminsi 21.

Source: NKB

1 COMMENT

  1. dukomeje kubona gahundazanyu zirikwihuta mukurikije igihe murigukoresha birashimishije,irishyaka twizereko rizanye icyotwaridutegereje dutegerejeko mwakora ibitandukanyenamashyakamwahozem imvugo ikaba ingiro.bidakuyehoko amashyaka nkaya yinzaduka adutra imunjynge ymikorereyayo kuko usanga arabiyomoye kubandi kandi ugasnga arugutera akajagari mumbaga yabanyaranda bababajwe nuko haramatwara ya politike yahinduka mu rwanda.

Comments are closed.