Malawi: Impunzi ziganjemo iz’abanyarwanda, abarundi n’abakongo ziratabaza

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika yo kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Mata 2021 aravuga akababaro k’impunzi ziganjemo iz’abanyarwanda, abarundi n’abanyekongo zikorera imirimo y’ubucuruzi mu mijyi itandukanye y’igihigu cya Malawi. Ikibazo nyamukuru ni icyemezo cyafashwe na Leta y’icyo gihugu cy’uko impunzi zose zigomba kuba zagiye kuba mu nkambi, zikava mu mujyi, bitarenze tariki ya 28 Mata 2021.

Abarebwa n’icyo cyemezo ngo barenga imiryango 2,000. Icyo cyemezo kikaba cyaramaganywe n’impunzi ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera muri icyo gihugu ariko ntacyo byatanze kuko Leta ya Malawi ikomeje gutangaza ko ntakizahinduka, nta kabuza icyo cyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa. Leta ya Malawi itangaza ko impamvu nyamukuru yatumye ifata icyo cyemezo ari “umutekano w’igihugu“. 

Bamwe mu mpunzi zabajijwe ku bijyanye n’icyo cyemezo, bagaragaje ko batewe impungenge cyane n’icyo cyezo cya Leta ya Malawi kuko ngo kibangamiye cyane uburenganzira bwa muntu n’ubw’impunzi dore ko ntawe ukorera mu mujyi muri izo mpunzi adafite icyemezo kibimwemerera. Ikindi ni uko iminsi 14 yonyine bahawe kugirango babe bavuye mu mijyi ari gito cyane ku miryango myinshi ifite abana mu mashuri, abarwayi mu bitaro n’ibindi. Mu bibazo bikomeye izo mpunzi zifite Kandi harimo no kuba bamwe muri zo barashakanye n’abanyagihugu bakaba bibaza uko bizagenda: ese bazatandukana cyangwa abanyagihugu nabo bazajyanywa mu nkambi?

Impunzi zatangaje ko Umuryango wita ku mpunzi (HCR) ntacyo uvuga kuri icyo cyemezo. Iyo bawegereye bawusaba kugira icyo ukora kuri icyo cyemezo babwirwa ko bategereza nyamara iminsi isigaye ni itandatu gusa. Impunzi zikaba zibona ko inzego zishinzwe kuzirengera ntacyo zirimo gukora kandi zikaba zifite impungenge ko zazagira ibibazo bikomeye. Impunzi zitewe ubwoba n’uko hashobora kuzaba akavuyo gatewe n’abanyagihugu batishimira impunzi maze bakabasahura utwabo. Ikindi ni uko inkambi ya Zareka basabwa kujyamo ngo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 nyamara ikaba igiye koherezwamo abandi  basaga 50,000. Iyo nkambi kandi ukaba yaragaragayemo abarwayi benshi ba koronavirusi, ibi bikaba bizatuma abarwayi b’icyo cyorezo barushaho kwiyongera. Ari HCR ari na Leta ya Malawi ntacyo izi nzego zombi zivuga kuri icyo cyemezo uretse kubwira impunzi ngo zibanze zijye mu nkambi noneho ikibazo cyazo kizagende cyigwa umuntu ku wundi.

Ku kibazo cyo kwibaza impamvu jyamukuru yateye Leta ya Malawi gufata icyi cyemezo, zimwe mu mpunzi zitangaza ko hari abanyagihugu benshi bavuga ko impunzi zatwaye ubucuruzi bwabo. Ngo hari ishyirahamwe ry’abanyamalawi batishimira ko impunzi zikorera ubucuruzi mu mujyi. Twibutse ko zimwe mu mpunzi zimaze imyaka irenga 15 zikorera imirimo y’ubucuruzi mu mujyi ya Malawi irimo n’umurwa mukuru w’icyo gihugu, Lilongwe. 

Ese mama Hari amahirwe ko Leta ya Malawi yakwisubiraho kuri icyo cyemezo? Impunzi zitanganza ko nta mahirwe ahari. Zifite ubwoba bwinshi cyane ko hashobora kubaho kubagirira nabi zihigwa bukware, zikamburwa utwo zakoreye ziyushye akuya cyangwa zimwe zikahasiga ubuzima bwazo. Impunzi zo muri Malawi ziratabaza imiryango irengera ikiremwamuntu ngo izifashe kumvikanisha ikibazo cyazo maze uburenganzira bwazo bwubahirizwe.