ISOKO Y'UMUJINYA N'AMAGANYA YA PAULO KAGAME

Perezida Kagame akomeje kunangira ari nako agenda aganisha u Rwanda mu manga rushobora kwituramo igihe icyo aricyo cyose

Ababonye kandi bakumva ibyo Paulo Kagame yavugiye i Londres bagomba kuba bibaza ikimutera umujinya ungana kuriya.

Icya mbere: Paulo Kagame ni umugabo ufite amashusho abiri: Ishusho nyakuri amaze imyaka myinshi ahisha (umwicanyi, rusahuzi, gutegekesha igitugu..). Ishusho yindi cyane cyane yereka abanyamahanga batamuzi. Muriwe rero hari intambara y’inkundura itamuha ubuhumekero, ituma ahora ahekenya amenyo, arakaye.

Icya kabiri: Paulo Kagame yarishe ayogoza u Rwanda n’akarere. Asubiza amaso inyuma akabona imivu y’amaraso n’amarira akibaza ati ibi bintu bizangaruka. Kuko adashobora kubihagarika, arushaho kurakara no kwica ati ninshaka nzabigwemo n’ubundi nta makiriro.

Icya gatatu: Nkuko yabonye uko byamugendekeye i Londres , i Paris, Chicago, Australia n’ahandi, abanyarwanda bamaze kumutinyuka, bamubwira icyo bamutekerezaho. Uretse kumutera amagi n’amase, abanyarwanda baramubwira ngo “hoshi jyenda, uduhe amahoro, twubake u Rwanda rwa twese kandi hamwe”. Ibyo rero bimutera umujinya no kuganya.

Icya kane: abaturanyi n’abandi banyamahanga, harimo n’abahoze ari inshuti ze ubu baramumenye, barushaho kumutunga agatoki bamubwira ngo narekeraho ibikorwa bye bibi. Ku muntu wari waramenyereye gutakwa nabo banyamahanga, ibyo bimutera kwiheba, kuganya no kurakara.

I Londres yihaye kunegura abamuteye amagi, ati bari bakwiriye kurya ayo magi aho kuya ntera kuko nabonye bashonje! Koko? Paulo Kagame ko afite ubukire butigeze bugirwa n’umunyarwanda mu mateka y’u Rwanda, ko atabisa, ahora asa nk’uwaburaye? Ese ko we na bagenzi ( nanjye mbarimo) twateye u Rwanda muri 1990 n’uko twari tubuze ibyo kurya? Erega abamutera amagi ntabwo ari uko bayabuze. Kandi abanyarwanda bashonje mu gihugu no hanze yacyo nibo benshi. Kuba atinyuka kubanegura no kubibagayira birerekana ko adakwiriye kuyobora abanyarwanda.

Dr Theogene Rudasingwa

 

7 COMMENTS

  1. UBWO SE ARI UWAMUHAYE AGATUNGO KAMWE RUKUMBI KARI KAMUTUNZE AKARENGA NAKO AKAKAMIRA NGO NI AGACIRO NAKO AGACANCURO,N’UWAMUTEYE AMAGI AYIGOMWE-uretse ko aha ho atari nabyo- MURI ABO BANYARWANDA BATATU “impfura ” NI NDE BWANA AFANDE? UTI NIJYE KUKO BOMBI MBACUZA UTWABO NTITAYE KUKIBIBATERA KOKO!!! EGO MANA IHORAHO!

  2. uyu mugabo wahoze ari Major,arasobanutse kdi ni umunyabwenge ndi umuhutu umwemera kuko mbona nta rwango afitiye Abahutu,nakurikiranye amateka ye muri RPA,APR cg FPR nsanga kuva yabona ibikorwa bya bagenzi be bica Abahutu urubozo yarabirwanyaga mu ibanga,akaba ari umwere mu buhamya bwa Abdul Ruzibiza,LT.Ruyenzi ndetse n’uwiyise Mbangurunuka Paul ngo wanga abahutu cyane nk’aho azatura nk’ibisi bya Huye,yemera ko nta byinshi amuziho,Rudasingwa genda uri umunyabwenge n’ukureba urabusa rwose,nkwemerera ko uri umwe mu ba Major batarangwaho amaraso mu biganza,komera cyane rero.

  3. Rudasingwa we ni wicecekere inzara ufite iza kuvugisha menshi niyu muntu akurebye URASA ni nzara,NTUSEKE KAGAME KUKO NI WE MU BIRI WE NONE SE USHAKA KUVUGA KO ABO BA KONGOMANI BARI KURU GAMBA?KURUGAMBA NIZERA KO BADATERANA AMAGI,UZABABWIRE BAJYE MWISHAMBA BAREKE KUVUGIRA AHO ARIKO NAWE UZAJYANE NABO KUKO IBYAWE BYARARANGIYE AHASIGAYE UZIYAHURE

Comments are closed.