Perezida Obama azasura Afrika ariko ntazasura u Rwanda

Nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Amerika mu itangazo byashyize ahagaragara, Perezida Obama n’umufasha we bazakorera urugendo muri Afrika hagati ya tariki ya 26 Kamena na tariki 3 Nyakanga 2013.

Bateganya kuzasura ibihugu bya Sénégal, Afrika y’Epfo na Tanzaniya. Muri urwo rugendo Perezida Obama azabonana n’abayobozi b’ibyo bihugu, abanyemari, abakuru b’imiryango itagengwa na Leta ndetse n’urubyiruko.

Nk’uko bivugwa muri iryo tangazo ngo urugendo rwa Perezida Obama mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara rugamije ahanini kongera ubutwererane hagati y’ibyo bihugu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyane cyane mu byo kuzamura ubukungu, ishoramari, ubucuruzi, gushyira ingufu mu kubaka inzego za demokarasi, no gutegura abayobozi b’Afrika b’ejo hazaza.

Urwo rugendo kandi rugamije kurushaho kugaragaza ubushake bwa Perezida Obama mu gutsimbataza ubutwererane  n’ibihugu bya Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara hagamije kubaka amahoro n’imibereho myiza muri ako karere no mu bindi bice by’isi.

Ibinyamakuru bimwe byo mu Rwanda mu minsi ishize byari byatangaje ko Perezida Obama ashobora gusura u Rwanda ariko wenda haba harabaye kwirengagiza aho politiki y’isi igeze ubu, n’uburyo isura ya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe bimeze mu mahanga.

Gukorera uruzinduko mu Rwanda kwa Perezida Obama byaba ari nko kugaragaza bidasubirwaho ko ashyigikiye ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda tutaretse n’imyitwarire y’u Rwanda ku kibazo cya Congo urwo ruzinduko rwaba rubaye nko gutiza umurindi Leta y’u Rwanda ngo ikomeze iyogoze Congo.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera inyungu zimwe na zimwe zifite mu karere zishobora gufunga amaso ku mabi akorwa na Perezida Kagame ariko ntabwo Perezida Obama ashobora kugera aho yemera kwangiza isura ye hejuru ya Perezida Kagame.

Mu magambo menshi Perezida Obama yagiye avuga yagiye atangaza ko Leta ye itazajya yihanganira abategetsi batagendera ku mahame ya demokarasi cyangwa batubahiriza uburenganzira bwa muntu, duhereye ku bihugu yasuye cyangwa ateganya gusura muri Afrika ni ibihugu bigerageza kubaka inzego zitorewe n’abaturage kandi bigerageza kugendera ku mahame ya demokarasi nka Ghana, Sénégal, Afrika y’Epfo na Tanzaniya.

Tubibutse ko mu gihe Perezida Obama yari mu ruzinduko mu gihugu cya Ghana mu 2009 yatangaje ko ibihugu bya Afrika bikeneye inzego zikomeye kandi zubatse mu buryo bwa demokarasi bidakeneye abategetsi b’ibikomerezwa! Iyi mitekerereze ya Perezida Obama ikaba ihushanye cyane n’intero yateye mu Rwanda aho hari abumva ari ba Rudasumbwa, hakaba hari n’abumva Perezida Kagame ntawamusimbura ngo bishoboke kugeza n’aho basigaye bamwingingira guhindura itegeko nshinga nk’aho bayobewe ko nta yandi mahitamo afite uretse kurihindura.

Tugarutse ku bihugu Perezida Obama azasura, harimo Afrika y’Epfo na Tanzaniya, ibi bihugu bikaba byarohereje ingabo mu mutwe udasanzwe ugamije kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo irimo na M23 iterwa inkunga n’u Rwanda n’ubwo rubihakana, uru ruzinduko rwa Perezida Obama muri ibi bihugu ntawabura kuraguza umutwe ngo akekeranye aho Leta ya Amerika yaba ihagaze mu gihe intambara yarota muri Congo hagati y’ingabo z’ibihugu by’Afrika y’Epfo, Tanzaniya n’umutwe wa M23 bizwi ko ushyigikiwe n’u Rwanda dore ko ari Leta y’u Rwanda n’abandi bari mu kwaha kw’iyo Leta ntako batagira ngo bakorere ubuvugizi M23 bavuga ko uwo mutwe ugomba kugabana ubutegetsi na Leta ya Congo ariko wareba neza abo bantu ugasanga ni babandi n’ubundi badakozwa ibiganiro byaba hagati ya Leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo, umuntu akaba yakwibaza uburyo bashishikajwe no gukemura ikibazo cya Congo mu buryo bwa politiki basize ikibazo cy’u Rwanda.

Marc Matabaro

2 COMMENTS

  1. @ncs Hahahaha,ukunt’ubwiye matabaro biragaragara ko ubabaye kubera inkuru zarizakwiye mubinyamakuru by’uRwanda ko Obama azasur’uRwanda,ariko matabaro yakubeshye Obama azasur’uRwanda.

Comments are closed.