Indwara igiye guhitana Perezida Kagame yamenyekanye?

Muri iyi minsi hari abanyapolitiki y’abanyarwanda biganjemo Padiri Thomas Nahimana bahagurukanye umuvuno wa politiki wo kwemeza ko Perezida Kagame yapfuye ngo barebe ko bakura muri iyi nkuru inyungu za politiki ndetse n’iz’amafaranga ava ku mbuga za youtube bakoresha bamubika. Ariko se ukuri ni ukuhe?

Ese Perezida Kagame ararwaye koko?

Amakuru dufite atariho ivumbi avuga ko Perezida Kagame afite indwara ya Kanseri yitwa  Glioblastome multiforme (GBM) cyangwa Glioblastoma izwi kandi no kw’izina rya Astrocytome de grade 4

Iyi kanseri yo mu bwonko irakaze cyane ishobora guhitana umuntu mu gihe kiri hagati y’amezi 12 na 15 nyuma yo kugaragara mu muntu, abari hagati ya 3 na 7% nibo bashobora kubaho kugeza ku myaka 5 ariko ngo utavuwe ishobora kumuhitana mu gihe cy’amezi 3 gusa. Ikindi ngo yibasira abantu bari mu myaka 60 cyane cyane ab’igitsinagabo.

Ibimenyetso biranga uyirwaye ni umunaniro ukabije, kugira isesesemi, isereri, kuruka, kubabara mu mutwe cyane, gutangira kwibagirwa, kurwara igicuri, guhindura imyitwarire umuntu asanzwe azwiho (personality, mood, concentration..).

Ibi bikaba bigaragazwa n’imyitwarire ya Perezida Kagame mu minsi ya vuba ishize aho yagiye agaragara gake cyane n’aho agaragaye ntahamare igihe nk’uko yari asanzwe abigenza. Ibiganiro yagaragayemo byose byacagamo ikiruhuko kinini, ndetse hari n’aho yagaciye ajya mu misa ya Karidinari Antoine Kambanda yatangiye anataha idahumuje, ntitwakwibagirwa ijambo ry’umunota umwe yavuze ku bunani yifuriza abanyarwanda umwaka mushya wa 2021. 

Rero nta gushidikanya ko Perezida Kagame asigaje igihe gito cyo kubaho n’ubwo kugeza uyu munsi twandika iyi nkuru tariki ya 16 Mutarama 2021 dufite amakuru y’uko agihumeka.

Abavuga ko Perezida Kagame yapfuye babikura hehe? 

Uwadukanye aya makuru ni Padiri Nahimana, ibi ariko akaba yarabanje yemeza ko Perezida Kagame yashiririye ubwonko arwariye muri Isiraheli. Yakomeje avuga ko yaguye mu Rwanda bamubika muri Firigo ngo ubu hakaba hayoboye gatsiko karangajwe imbere na Jeannette Nyiramongi (Umufasha we), Gen Jean Bosco Kazura, Brig Gen Willy Rwagasana n’abandi…

Ese ukuri ni ukuhe?

Ukuri ni uko Perezida Kagame atigeze arwara ngo agere ku rwego Padiri Nahimana yavuze uretse ko nk’uko twabivuze haruguru kubera uburwayi hari inshingano zimwe na zimwe yagiye aharira abandi ndetse n’ibyemezo bimwe na bimwe bikajya bifatwa n’abandi.

Padiri Nahimana yaba ari rusahurira mu nduru cyangwa rutemayeze?

Mu mwaka wa 2018, Ambasaderi Charlotte Mukankusi afatanije cyangwa atumwe na bamwe mu bari bakomeye mu butegetsi mu Rwanda barimo ba Gen Kayumba Nyamwasa, Ambasaderi Eugène Gasana, Tribert Rujugiro n’abandi kubera amakuru bari bafite ku buzima bwa Perezida Kagame batekereje umushinga wo guhuriza abarwanya ubutegetsi bw’i Kigali hamwe mu gushaka kubashyira mu murongo umwe bafite mu kwaha kwabo mu gihe Perezida Kagame yaba atakiriho, uwo mushinga bawushinze Ambasaderi Mukankusi wagendaga mu bantu abakangurira kwishyira hamwe ndetse anababwira ko hari ibihugu by’amahanga byiteguye kubafasha mu gihe baba bishyize hamwe.

Uyu Mukankunsi yagaragaye i Kampala kwa Perezida Museveni ari kumwe n’Ambasaderi Eugène Gasana, umuntu akaba yakwemeza ko bari muri uyu mugambi twavuze haruguru ndetse ko bari bamaze kumenya bidasubirwaho ko Perezida Kagame asigaje igihe gito cyo kubaho.

Mu bantu Mukankunsi yegeranyije ngo batangire icyaje kuba Rwanda Bridge Builders harimo Gilbert Mwenedata, Padiri Nahimana Thomas, René Claudel Mugenzi, Ambasaderi JMV Ndagijimana, Daphrose Nkundwa n’abandi…

Mu gihe Mukankusi yakanguriraga amatavuga rumwe na FPR bose baba amashyaka n’andi mashyirahamwe atandukanye yakunze kuvuga ko hari igihugu kiteguye kubafasha, hari ingengo y’imari ihagije, cyane cyane akanakunda kugira ati: “nk’ubu twumvise ngo Kagame arapfuye tutiteguye byagenda bite?”

Birakekwa ko ari muri izi nzira Padiri Nahimana nk’umuntu ucanye ku maso nk’uko akunze kubyivugira yakuye amakuru y’uko ubuzima bwa Perezida Kagame bumeze noneho agashaka kubibyaza umusaruro aho yabanje ku burwayi nyuma agasimbukira ku rupfu, ariko kuko yari yizeye ko Perezida Kagame atazamara igihe kinini agatangira kwiha amatariki nk’igihe yavugaga ko nibigera tariki ya 31 Ukuboza 2020 urupfu rwa Kagame rutaratangazwa azafunga umuyoboro we wa Youtube n’ibindi 

Padiri Nahimana nk’umuntu wize ubumenyamuntu uzi n’imitekerereze y’abanyarwanda uku kubika Perezida Kagame akaba asa nk’uwakugize umushinga wa politiki ku buryo wakuruye benshi cyane cyane abazonzwe n’ubujiji budasigana n’ubutagondwa, ba Rutemayeze b’ingeri zitandukanye ndetse n’abaswa muri politiki bibwiye ko ibihuha n’ubwo byaba byegereye ukuri bitanga igihagararo muri politiki cyangwa bishegesha uwo muhanganye ku buryo buhoraho. Icyizere cyaraje amasinde ubwo Padiri Nahimana yashingaga Guverinoma, rubanda yakubita amaso abayigize igasubiza amerwe mu isaho! 

Igisigaye ni ukumenya uko ibintu bizagenda mu gihe Perezida Kagame yapfa nyabyo koko 

-Ese abavuga ko yapfuye kera bakabihisha uyu niwo mushinga wa politiki bazaha abanyarwanda ngo babagirire icyizere?

-Ese abaruciye bakarumira ndavuga abandi banyapolitiki ba opposition bo bazitwara bate muri iyi nkundura irimo amarangamutima menshi?

-Intore n’abashyigikiye ubutegetsi buhumyi bo bazabyitwaramo bate? 

-Abari mu butegetsi i Kigali bafite ijambo n’ingufu z’ubutegetsi bo bazabyitwaramo bate?

-Ese umuryango wa Kagame uzemera wegame uve mu Rwanda ujye kwirira imitungo itagira ingano ufite mu mahanga cyangwa uzashaka kugundira no gukomeza kugira ijambo mu butegetsi?

-Abasirikare bakuru n’abandi bakuru bahoze bari mu butegetsi bari ku gatebe bazitwara gute?

-Umuturage w’umunyarwanda usanzwe we iyi nkuru azayifata gute, azitwara ate?

-Amahanga, ibihugu by’abaturanyi bizitwara bite?

-Ese ibiganiro hagati y’abari mu butegetsi na opposition ni imwe mu nzira zishoboka?

Pamella Umuhoza

Source: Kigali Investigator

1 COMMENT

  1. Une mise au point: aucun Rwandais digne de ce nom et pourvu de discernement ne peut souhaiter la mort de Kagame car en tout état de cause, il répondra à l’appel de son créateur, le moment venu.
    Il rejoindra ses millions de victimes rwandaises, congolaises et burundaises.

    C’est l’absence prolongée de Kagame qui pose grandement problème et nullement sa maladie ou et encore moins sa mort éventuelle.
    En effet, avoir la maladie ou tomber malade ou mourir d’une maladie ou de toute autre cause, est le propre de l’Homme, peu importe son rang social sa fortune ou sa fonction. L’homme peut tout acheter sauf la dispense à la mort ou à la maladie, le tout en sus de l’amour.

    La mort ou la maladie est la loi la plus justice ou la justice immanente. Les morts du COVID-19 au niveau mondial en sont la parfaite illustration.
    Par contre, Kagame étant président du Rwanda, il est impérativement tenu de remplir ses charges pour lesquelles il a été élu (dit-on) par le Rwandais. Et il est mensuellement payé en contrepartie des services faits au bénéfice des Rwandais.

    Dès lors Kagame n’est plus humainement en état de remplir ses charges, la constitution rwandaise de 2003 révisée en 2015 prévoit les mécanismes juridiques pour pourvoir à la vacance présidentielle.
    Kagame est introuvé depuis bientôt un an. Les médias rwandais de son régime présentent de temps en temps son image ou diffusent ses discours, le tout par visio-conférence. Ses discours ne dépassent cinq minutes. Pour un même sujet, ses images diffèrent en fonction des médias qui les présentent. Certains sont même démasqués par leur supercherie flagrante.

    Pour les Rwandais, Kagame n’est plus physiquement, mentalement et intellectuellement en état d’accomplir normalement ses charges, le tout sous réserves de prouver le contraire.
    Père Nahimana Thomas est Rwandais et homme politique.
    Que dit-il depuis des mois ?
    Il dit que le Président de la République Rwandaise est la clef de voûte des institutions de notre pays et que son absence prolongée de Kagame est un fait établi. Il en a conclu que de deux choses l’une, soit celui-ci a rendu l’âme, soit il n’est irrémédiablement plus en état d’accomplir ses missions pour lesquelles les Rwandais l’ont élu et est corrélativement payé.
    L’absence prolongée de Kagame et non constatée a inéluctablement des conséquences d’une extrême gravité non seulement pour les Rwandais mais également sur le fonctionnement normal des institutions de la République Rwandaise.
    La parfaite illustration est le désordre qui règne dans tous les services publics rwandais et l’insécurité sur l’ensemble du Rwanda. Cette absence constitue une vacance manifeste de la fonction présidentielle.

    Il s’ensuit que celle-ci doit impérativement être constatée conformément à la constitution de notre pays.
    Nahimana Thomas a demandé et demande que la procédure prévue par la constitution rwandaise soit mise en œuvre aux fins de pourvoir à cette vacance présidentielle. De même, des millions de Rwandais même s’ils ne sont pas en état d’aller dans la rue pour exiger que Kagame se déclare incapable d’assumer ses charges et que la vacance de la fonction présidentielle soit légalement constatée aux fins qu’ils puissent librement désigner un autre président, conformément à la constitution rwandaise.
    Il me semble que ses propos sont logiques et de bon sens élémentaire. Il n’entend nullement en tirer aucun profit car seul le Peuple Rwandais est légitimement compétent pour désigner ses dirigeants.

    Il me semble que Père Nahimana Thomas a créé un parti politique exclusivement pour contribuer à l’instauration de la démocratie et renforcer durablement celle-ci dans notre pays.

    Questions :
    1/ Kagame est-il physiquement, mentalement et intellectuellement en état d’assumer ses charges ?
    2/ Kagame perçoit-il mensuellement ses émoluments alors qu’il est abonné absent depuis des mois ? Quel est le montant mensuel de ses émoluments ?
    3/ L’absence de réaction des parlementaires rwandais sur cette absence manifeste de Kagame est-elle la preuve que ces premiers sont les obligés du régime Kagame et nullement les représentants du Peuple Rwanda ?

Comments are closed.