Itohoza : u Rwanda rurasaba Uganda gufungura maneko zarwo zose

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri ubu inkuru iri kugarukwaho cyane mu karere k’ibiyaga bigari ,  ni ifungwa ry’umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda. Nyamara n’ubwo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda aherutse kubwira itangazamakuru ko uyu mupaka wafunzwe kugira ngo ibikorwa byo kwagura no kubaka neza ibikorwa byo ku mupaka wa Gatuna bidakomwa mu nkokora, amakuru aturuka ikambere mu nzego z’iperereza mu Rwanda aravuga ko uyu mupaka wafunzwe hagamijwe gushishikariza Uganda kurekura abanyarwanda bose bafungiwe muri icyo gihugu aho bakekwaho kuba intasi z’u Rwanda.

Umwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi n’umutekano (NISS), yabwiye The Rwandan ko ibi byo gufunga imipaka ari imikino ya politike yo kubangamira ubuhahirane Uganda ifitanye n’ibindi bihugu. Ahubwo yemeza ko  ikigenderewe ari ukotsa igitutu iki gihugu kugira ngo gifungure abanyarwanda bose bahafungiwe.

Yagize ati “murabizi ko Uganda ifunze abakozi bacu benshi bafashwe bari mu kazi ko kuneka Abagande ndetse n’abandi banyarwanda batuyeyo, ariko batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali. Ntabwo rero Mzee (Kagame) yari gukomeza kwihanganira kubona amabanga y’igihugu ajya ku karubanda. Uriya mupaka uzafungurwa ari uko bose bafunguwe”.

Uyu mukozi wa NISS waduhaye amakuru ariko tukirinda kuvuga izina rye kubera impamvu z’umutekano we, yakomeje atubwira ko nyuma y’ifungwa ry’uriya mupaka Uganda imaze kurekura abanyarwanda 12. Gusa ngo aberekwa itangazamakuru nibo bake. Ahamya ko ngo uyu mubare ukiri muto cyane kuko abo Uganda ifunze babarirwa muri 400.

Avuga ko gufatwa kw’izi ntasi zose kwatewe n’ifungwa rya Gen Kale Kayihura ndetse na bamwe mubo bakoranaga ngo kuko ari bo bakingiraga ikibaba aba banyarwanda bakoraga ibikorwa byo kuneka no guhiga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali.