Politiki y’u Rwanda: Ubwo abasirikare batangiye kubaha abasivili, ibintu bigiye kujya mu buryo!

Maze iminsi nkurikirana politiki kandi nganira n’abantu batandukanye ari na ko nkora ubushakashatsi ku bibazo bituma impinduka Abanyarwanda benshi bakeneye zikomeza gutinda kugerwaho. Kubera ko twasohotse mu gihugu twibwira ko ari repli tactique y’akanya gatoya none imyaka ikaba ibaye myinshi, hari abakunze kwijujuta no kwinubira ibibi byatubayeho ndetse rimwe na rimwe  ugasanga bamwe babishyize ku mutwe w’abandi, agahinda kakaduherana kugeza aho twigumira mu marangamutima  kandi adashobora kutugeza aho twifuza kugera, ndavuga kugira igihugu gifite demokarasi n’imiyoborere inogeye rubanda.

Mu nyandiko yiswe Ibigarasha n’ ibihutu by’ inda nini zataye ku gasi nibareke Kagame yitegekere   uwitwa cyangwa wiyita Lyarahoze Samuel ukunze guhitisha inyandiko ku rubuga Ikazeiwacu.unblog.fr yigabije abanyapolitiki ba opposition maze si ukubatoba abigirizaho nkana. Mu kumusubiza, umuyobozi w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda, Padiri Thomas Nahimana yibukije Lyarahoze ko yagombye kugira uruhare rugaragara mu guhindura ibintu ariko “kora ndebe ikaruta vuga numve”.  Nyuma yaho gatoya Romeo yahitishije inyandiko yise Rwanda:iterabwoba rya politiki imungu yamunze abanyarwanda no mu buhungiro. Muri iyi nyandiko biragaragara ko ibiyikubiyemo nta ho bihuriye n’umutwe wa yo. Ahubwo Romeo yiboneye akanya ko kuvuga ku nyandiko yigeze gusohoka kera, ndetse ashimangira ko nta kindi cyatumye Padiri Thomas yandika kitari uko FDLR yavuzwe. Ukuri ni uku.

Gushyigikira FDLR ni ukurenga ku mabwiriza y’umuryango w’abibumbye.

Iyi nteruro iturutse mu itangazo ryasohowe n’umuryango w’ibihugu by’I Burayi ku byerekeye kurangiza ikibazo cya FDLR. Ni byo koko birababaje kubona FDLR ikomeje kugira isura  y’abicanyi yahawe na leta y’u Rwanda bigahabwa umugisha n’ibihugu by’isi yose. Ibi kubisubiramo si uko umuntu yanze FDLR, ahubwo ni uguhumura amaso abantu kugira ngo dushakire hamwe undi muti watuma ikibazo cya FDLR gikemuka. Ni muri urwo rwego Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rigira riti ‘hari ubundi buryo FDLR yafashwa’. None se tuvugishije ukuri murabona dukurikije uburyo politiki mpuzamahanga yatubereye imyaka ikaba ibaye hafi 30, FDLR yakomeza les mêmes stratégies maze ikagera aho igera? Aha mugiye kumbwira ko FDLR yari itaravuka muri iyo myaka 30! N’ubwo yari itaravuka ntibiyibuza gufatwa nk’iyakomotse ku butegetsi bwa Habyarimana, akaba ari na yo mpamvu ishinjwa jenoside.

Nk’uko babivuga rero les mêmes causes produisent les mêmes effets ( impamvu zisa zitera ingaruka zisa). Ni ukuvuga ko strategies zidahindutse ibyo FDLR yagezeho kuva yashingwa nta na gato kaziyongeraho. Izakomeza kuba ruvumwa, abayirimo bazakomeza guhigwa bukware, abo irengera bazakomeza bashirire ku icumu, abayivugira bazakomeza batere induru kugeza bavuyemo umwuka. Ibi kubivuga si ukubyishimira nk’uko Romeo abitekereza ahubwo ni uburyo kwemera akaje (to embrace reality).

Nyamara ahubwo abari muri FDLR by’ukuri bo bamaze gusobanukirwa n’umukino kuko nibo bakinnyi naho ureke abafana baba babikurikiranira ku ruhande. Ni muri urwo rwego FDLR yashyize intwaro hasi igafata umuvuno wo gukina urugamba rwa politiki. Kuva FDLR yafata iki cyemezo buriya hahindutse byinshi muri politiki ya opposition. Ni ukuvuga ko hasigaye umurongo umwe gusa wo gukora urugamba ari na wo Abataripfana bo mu Ishema bakomeje gutoza Abanyarwanda. Uyu murongo ni ukwirinda gushoza intambara ahubwo hakabanza kugeragezwa ibiganiro byananirana abaturage bagakora revolisiyo. Ibi birashoboka cyane na FDLR yarabisobanukiwe ndetse ibishyira mu bikorwa.

Ari Lyarahoze ari na Romeo bose bavuganye amarangamutima nk’aho bwari ubwa mbere bumva FDLR yamaganwa. Si we wenyine hari benshi mu Banyarwanda bafata FDLR nk’umucunguzi rukumbi cyangwa se  Messiah utegerejwe. Kuri bo FDLR yabaho itabaho, yagira ingufu itazigira, ntibajya bagerageza gusesengura ngo barebe uburyo FDLR yabishobora (Feasibility). Bitavuze ko  wenda itabishobora, ariko rero byazagorana kurusha ubundi buryo bushoboka. Impamvu mvuga ibi, ni uko FPR yakoze uko ishoboye ngo igaragaze -kandi byaremewe- ko ibibazo by’u Rwanda ari FDLR versus FPR. FPR yashyizemo n’amarangamutima menshi no kwiriza yerekana ko ariyo victime mu bibazo byose byabayeho mu Rwanda. Ibi byatumye amahanga yose ashyigikira FPR maze ahangana na FDLR ifite icyasha cyo kuba yarakoze jenoside y’abatutsi mu Rwanda. Ibi ari wowe cyangwa jyewe dushobora kubyemera cyangwa tukabyanga ariko kubihindura biragoye kuko hivanzemo inyungu z’ibihugu bikomeye nk’Ubwongereza, Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika tutaretse n’ibihugu bya Afurika bimwe na bimwe. Kutumva aka kantu ni ugutera inkunga FPR. Uretse kwibera umufana rero utazi iby’umukino sinumva impamvu abantu bakomeza gukora schémas tactique kandi bayitsindiwemo, keretse niba gutsindwa ari yo ntego yabo.

Iterabwoba muri politiki riri he ?

Romeo aravuga ko yatewe ubwoba n’inyandiko padiri  Nahimana  Thomasi yasohoye acyamura Lyarahoze ngo areke gushakira ibibazo aho bitari. Kuri Romeo ngo ibi ni karinga nshya cyangwa se uburyo bushya bwo kuvukana imbuto. Siko mbibona. Buriya hari ikintu abantu bakomeje kuzira kuva aho FPR ituvudukanye ikatwambura igihugu. Icyo nta kindi ni uko ijambo ryahawe abantu bamwe gusa abandi bakicecekera kandi nyamara batemera ibivugwa. FPR yavuze ibyo ishaka, abahutu benshi bitwa aba jenosideri, ba Gahima Gérard bakora ama liste ya ba ruharwa, ikinyoma gihabwa intebe kuko nta wagiraga ijambo ryo kuvuguruza n’uwari urifite yigira mu mwobo ngo bitamukoraho. Ibi ni byo Romeo yita ikinyabupfura no kudasubiza ibikuvuzweho.

Gusa na we arabona ko ingero atanga zoroshye. Kuba Obama bamwise inguge nta ngaruka bimugiraho. Ni yo mpamvu nta n’icyo yirirwa abikoraho. Ariko urugero kwita FDLR abicanyi biyigiraho ingaruka nyinshi cyane kuko ihita ikomanyirizwa mu rwego mpuzamahanga. Iyo FDLR idahagurutse ngo irwanye icyo kintu kiba ihame bikazagorana kubikosora. Ikindi mu rubuga rwa politiki ya opposition, abantu baharanira kuyobora abandi baba bagomba guharanira kugaragaza koko ko babikwiye. Niyo mpamvu haramutse hagize umuntu wibutse ibyamubayeho akagira agahinda na dépression akagira atya akabeshyera abanyapolitiki akabatuka akabahindanya akwiye gukosorwa ndetse agasubizwa ku murongo. Iyaba twabishoboraga ahubwo.

Umwanzuro

Si bibi ko abantu batanga ibitekerezo ku buryo babona ibintu. Ariko na none si byiza ko utanze igitekerezo azumva ko batazamusubiza. Ni yo Demokarasi duharanira. Nkurikije uko nsanzwe nzi Lyarahoze na Romeo nk’abantu b’abasirikare, ngasoma n’inyandiko ya Romeo aho avuga ko  Nahimana Thomas yamushyizeho ubwoba bukamufata ni ho nakuye umutwe w’iyi nyandiko. Niba koko abasirikare basigaye bumva neza ko mu miyoborere ijambo rya politiki rirusha imbaraga  igisirikare, ni ukuvuga ko ibintu byaba bigiye kujya mu buryo, igisirikare kikubaha abanyapolitiki kuko byagaragaye henshi ko Abasirikare bahindukamo aba dictateurs bumva ko icyo bavuze kiba ordre militaire.  Ubwo bitangiriye iwacu tuzabona n’uko tubyigisha Kagame n’Inkotanyi ze. Félicitations.

Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa

ISHEMA Party