Iyo uburwayi bugira ingaruka ku mibereho y'abantu ibihumbi buracecekwa cyangwa bujyanwa kwa muganga?

Iyi nyandiko ni inyandiko twatekerejeho igihe kinini ndetse tugisha inama abantu batandukanye kugira ngo dushobore kuyitangaza mu nyungu rusange z’abanyarwanda n’abaturage b’akarere k’ibiyaga bigari.

Kubaha ubuzima bwite bw’abantu ni ngombwa ariko na none ikitwa ubuzima bwite bw’umuntu iyo kigize ingaruka ku baturage barenga za miliyoni ntabwo biba bikiri ubuzima bwite bw’umuntu kuko byaba ari nko gutangaho igitambo abantu ibihumbi n’ibihumbi ku nyungu z’umuntu umwe rukumbi.

Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane afite uburwayi amaranye igihe kinini, ndetse hari benshi mu bamuzi muri kaminuza i Nyakinama cyangwa aho yabaye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika batabishidikanyaho.

Mu nyandiko yacu ntabwo tugamije kuvuga ku burwayi bwe ubwabwo kuko tutari abaganga ahubwo ikigamijwe ni ingaruka mbi bushobora kugira ku bihumbi n’ibihumbi by’abanyarwanda n’abandi baturage batuye akarere.

Kenshi abaganga bagira inama umuntu ufite ubwo burwayi uburyo agomba kwitwara byaba mu buryo bwo gukurikiranwa n’abaganga atanga ibizamini kenshi, byaba gufata imiti igabanya ubukana, ndetse n’uburyo bwo kwitwara mu buzima busanzwe no mu mibanire n’abandi.

Aha byumvikane neza ko kuba umuntu afite uburwayi runaka cyangwa ubumuga runaka bitamubuza gukora akazi ke cyangwa kuzuza inshingano ze kurusha abantu badafite uburwayi cyangwa ubumuga.

Ariko hari aho umuntu agira imyitwarire mibi igira ingaruka ku bantu benshi ku buryo abantu bandi babireba batabyirengagiza ahubwo bakora uko bashoboye bakagira inama uwo muntu cyangwa bagasaba ko yakakwa inshingano zituma agira ijambo ku bihumbi by’abantu.

Mubyo umuntu yakwibaza harimo ibikorwa n’amagambo bya Madame Louise Mushikiwabo mu bihe bitandukanye hagaragayemo kutagira ikinyabupfura, kutagira impuhwe, imbabazi zo sinzi niba yarazigeze, agasuzuguro, ubwishongozi, kutishyira mu mwanya w’abandi n’ibindi…. Aho si nko kuvuga ati sinari niyanze nanjye?

Ntabwo dufite amakuru arambuye ku myandurire ya Madame Ministre ariko ntabwo ibyago yagize byagombye kugira ingaruka ku bana n’abagore b’impunzi z’abanyarwanda batagize uruhare muri iyo myandurire.

Ntabwo abana ba Nyakwigendera Karegeya bagomba kwicirwa umubyeyi ngo nyuma bashinyagurirwe kubera ko Madame Ministre adaha agaciro ubuzima bwa mugenzi we n’iyo baba batavuga rumwe cyangwa atigeze impuhwe za kibyeyi ngo amenye ibyo bagomba kubwira abana cyangwa batagomba kubabwira cyane cyane igihe biciwe umubyeyi.

Uburwayi si uyu mu ministre ubufite wenyine hari benshi babufite muri twe bw’indwara zikomeye zitandukanye, ariko hari abo ubwo burwayi butera gutekereza no kwishyira mu mwanya w’abandi bakitanga ngo bafashe abandi kubaho neza, ndetse ubugwaneza bwabo bukarushaho kuba bwinshi kurusha igihe bari bazima.

Kwita FDLR amabandi cyangwa abajenosideri tubifate ko wenda muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya FPR ariko bimeze, none se kwita amashyaka ya opposition abana bacuruza bombo byo birimo ubuha bwenge? Cyangwa Madame Ministre yibwira ko kugirango umuntu agire icyo ageraho muri politiki agomba kubanza kugira ibyo acuruza ku muhanda nk’uko Bwana Perezida Kagame yabiciyemo?

Uyu mudamu rwose yari akwiriye kuba nka Ministre w’ingabo kuko ububanyi n’amahanga bwe bwo burimo diplomasi y’umurya, agatuza n’agasuzuguro mu gihe umudiplomate nyawe yagobye gushyira igipindi imbere.

Mu gusoza umuntu yakwibaza ikibazo gikurikira: Madame Mushikiwabo ibyo akora abiterwa n’uko yumva afite uburwayi cyangwa ni kamere ye yisanganiwe? Sindi umuganga ariko nzi ko ubugwaneza n’imibanire myiza n’abandi bishobora kugira ingufu mu koroshya uburwayi kurusha imiti ifatanywe umujinya n’umunabi.

Marc Matabaro

18.01.2015

Email: [email protected]