Paul Kagame yaba asaba imbabazi mu ibanga!?

Mu minsi yashize umunyarwanda utuye mu gihugu cy’u Bufaransa ukomoka mu Ruhango ahahoze hitwa Gitarama yakubiswe n’itagira amazi abonye ifoto iriho Bwana Perezida Kagame n’abiwe bashyize hagati yabo Bwana Claude Koloni!

Igitekerezo cya mbere cyaje mu mutwe w’uwo munyarwanda ni uko wenda Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Nyiramongi baba baragize umutima wa kimuntu noneho nyuma y’imyaka hafi makumyabiri bakaba barafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi no kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera Placide Koloni babicishije mu muhungu we Claude Koloni!

Iyicwa ry’umuryango wa Placide Koloni ryavuzweho cyane mu myaka yakurikiye ubwo bwicanyi muri make byagenze gutya:

Tariki ya 27 Nyakanga 1995 mu ijoro umuryango wa Placide Koloni warishwe unatwikirwa mu nzu n’abasirikare ba FPR. Uyu Placide Koloni yari Superefe wa Superefegitura ya Ruhango, akaba yari yasubijwe mu mirimo ye muri Kanama 1994 n’ubutegetsi bwa FPR bwari bumaze gufata igihugu. Ariko muri Gashyantare 1995 baramutambikanye kuko muri icyo gihe nibyo byari umuderi, bamwe babyitaga kuroba abantu, gufungwa muri icyo gihe byari amahirwe menshi kuko abenshi bahitaga bicwa! Placide Koloni we yagize amahirwe yo gufungirwa muri Gereza ya Gitarama niba twabyita amahirwe.

Ku ya 24 Nyakanga 1995, Nibwo yarekuwe biturutse kuri Komisiyo yari yashyizweho yo kugabanya imfungwa muri za Gereza kuko muri icyo gihe muri Gereza abantu bapfaga ku bwinshi. Ntabwo nasomye dosiye ye ariko umuntu wafungurwaga icyo gihe yari yafashwe azira jenoside ntawashidikanya ko ibyo yaregwaga bitari bifite ishingiro.

Bwana Koloni afunguwe yatumye ku bana be ngo bishimane ko yafunguwe aho bamwe bari mu mashuri. Ni uko ku ya 27 Nyakanga 1995 ni ukuvuga nyuma y’iminsi 3 gusa afunguwe yiciwe iwe ndetse n’inzu iratwikwa hamwe n’umuryango we n’abandi bantu bari muri urwo rugo.

Kuri uwo munsi hishwe aba bakurikira:

-Placide Koloni, nyirurugo

-Imakulata Nyirambibi, uwo bashakanye

-Umutoniwase Marie Claire, umukobwa we ari ufite imyaka 15

-Uwamahoro Carine, umukobwa we wari ufite imyaka 9

– na Serafina Murekatete, umukozi wo mu rugo

Uyu muhungu Claude (uri kw’ifoto hagati ya Perezida Kagame n’ab’iwe) we yarokotse kubera ko aho yigaga batahise bamuha uruhushya rwo gutaha mu rugo kwishimira ifungurwa rya Se.

Hari abahamya ko uyu Claude Koloni afite utubazo two mu mutwe wenda abatekinisiye ba FPR bakaba baritwaje icyo cyuho kugira ngo bamushinyagurire kurushaho.

Hari n’abavuga ko iyi foto mu gufatwa ari abayifashe ari na Perezida Kagame batari bazi  Claude uwo ari we ahubwo babonaga ari umunyarwanda usanzwe uba mu mahanga waje kwihakirwa bisanzwe nk’uko abandi babigenza akenshi bakanifotorananya n’abayobozi b’igihugu baba aba politiki cyangwa gisirikare.

Hari abahamya ko hari ibyo Perezida Kagame yaba yikura, aha ndavuga imihango runaka yategekwa n’ibinyabubasha by’ikuzimu byamusaba kwiyegereza abo mu miryango yiciye kugira ngo wenda hagire imivumo imuvamo cyangwa yikize abazimu b’abo yishe cyangwa yicishije.

Hari ababigize ibitwenge bo bati buriya Perezida Kagame amaze kubona ko ibihe bye bya nyuma bigeze ubu akaba arimo asaba imbabazi abo yiciye umwe umwe mu ibanga bidasakuje ngo ashobore gusinzira cyangwa kuruhuka ku mutima. Ariko niba ari byo, ese abanyarwanda yiciye ndetse n’abanyamahanga azabazenguruka bose abasaba imbabazi abaheture? Cyangwa azaka imbabazi muri Rusange?

Akumiro n’amavunja uretse ko numvise ngo nayo asigaye ahandurwa kw’itegeko!

Marc Matabaro

18.01.2015

Email: [email protected]