PS Imberakuri irasaba abanyarwanda kudaha agaciro iterabwoba rya Leta y'u Rwanda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 001/P.S. IMB/014

Rishingiye ku bufatanye bwaryo na FDLR ndetse na RDI Rwanda Rwiza bwagiye ahagaragara kuwa 12/01/2014 na 14/01/2014,ishyaka PS Imberakuri rikemera gukorana n’aya mashyaka mu rwego rwo gushaka icyazanira amahoro arambye igihugu cyacu ndetse n’akarere,

Rigarutse kandi ku magambo akomeje gutangazwa n’abayobozi b’inzego zitandukanye z’igihugu, ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda,inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

Kuwa 12 Mutarama 2014 nibwo ishyaka PS Imberakuri ryashyize ahagaragara ihuriro rihuriyeho na FDLR ryitwa FCLR-Ubumwe, kuba iryo huriro ryarumvikanweho n’amashyaka yombi ndetse rikanafatanya na RDI mu rwego rwo gufatanya urugamba rw’amahoro abanyarwanda biyemeje, ibyo ishyaka PS Imberakuri ribona ko nta gitangaza kibirimo kuko ribona ko kugumya gutatanya imbaraga byongerera ubutegetsi bwa Kigali amahirwe yo gufunga, gushimuta, gutoteza abanyarwanda akaba kandi ishyaka PS Imberakuri ryariyemeje gukorana n’aya mashyaka, basaba ibiganiro by’amahoro, ari naho hazakemukira ibibazo abanyarwanda bakomeje gushyirwamo n’ubutegetsi bwa Kigali.

Kuba rero abategetsi batandukanye bafashe igihe basimburana mu itangazamakuru bakabyamaganira kure nta gitangaza kirimo kuko byari kuba igitangaza iyo batabyamagana, icyiza nuko ubufatanye bwa PS Imberakuri, FDLR na RDI Rwanda Rwiza bwakiriwe neza n’abanyarwanda b’ingeri zose kandi akaba ari nacyo amashyaka yifuzaga, naho iterabwoba rikomeje gutangazwa n’abategetsi ba leta ya Kigali nta munyarwanda ryagakwiye guca intege ngo ribe ryamutesha ibyo yari arimo akora mu rwego rwo guharanira uburenganzira amashyaka PS Imberakuri, FDLR, RDI Rwanda Rwiza, ndetse n’andi atandukanye arimo aharanira.

Imvugo kandi yaba bayobozi ivuga ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba ntawe yakagombye gutera ubwoba kuko nicyo kinyoma FPR yashyize mu banyarwanda, ariko ukaba utayibaza aho babikura ngo babe bahakwereka, ariko ntibinatangaje ko na leta iyobowe na FPR yazareka iyo mvugo kuko na nyuma y’imyaka hafi makumyabiri yemeye ko mu Rwanda haba amoko.

Igihe kirageze, buri munyarwanda utsikamiwe n’ubutegetsi buyobowe na FPR ashirike ubwoba maze za kirazira FPR yashyize mu bantu kugirango ikomeze yiharire urubuga rwa politiki zikurweho burundu, abanyarwanda bafatanye kwamagana ibibi byose bibakorerwa maze twese hamwe duharanire ko umunyarwanda aho ava akagera yishyira akizana mu gihugu cyamubyaye.

Twese hamwe duharanire kwimika ukuri.

Kubwa P S Imberakuri.

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.