Joseph Sebarenzi na Victoire Ingabire ntibishimiye gushaka kongera kwiyamamaza kwa Kagame

Perezida Paul Kagame mu mpera z’icyumweru gishize yabaye amenyesheje abanyarwanda kuba bamwitegura nk’umukandida mu matora ya perezida muri 2024. Yaba ari manda ya kane Bwana Kagame agiye kuyobora u Rwanda. Perezida Kagame kandi yumvikanishije ko nta tegeko rimubuza gukomeza kwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere. Ibyo bivuze ko yayobora u Rwanda kugeza afite imyaka 84.

Ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta, Ijwi ry’Amerika yabanje kuvugana na Madame Victoire Ingabire washinze ishyaka Dalfa Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda. Kuri micro y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Tim Ishimwe, Ingabire aratubwira uko yakiye integuza yo kwiyamamaza ya Bwana Kagame.

Victoire Ingabire

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Tim Ishimwe, yavuganye kandi na Joseph Sebarenzi, wahoze ayobora Inteko ishinga amategeko mu Rwanda, ubu aba inaha muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Na we atangira amubwira uko yakiriye amagambo ya Perezida Kagame.

Dr Joseph Sebarenzi