Kagame aremeza ko i Burundi hategurwa Genocide ku bufatanye na FDLR!

Nyuma yo gutungwa agatoki mu kibazo cy’u Burundi, Perezida Kagame yagize icyo atangaza akoresheje urubuga rwe rwa twitter aho kwisobanura ku birego byo guhungabanya umutekano mu Burundi, yahisemo gusubiramo amaturufu ye asanzwe nka Genocide na FDLR n’ubwo atakijyanye n’igihe tugezemo.

Nabibutsa ko u Rwanda rwatunzwe agatoki n’impuguke z’umuryango w’abibumbye mu guha imyitozo impunzi z’abarundi ngo zijye guhungabanya umutekano mu Burundi zicishijwe ku butaka bwa Congo.

Ntibyateye kabiri Leta y’Amerika yungamo ivuga ko ifite ibimenyetso n’amakuru ihabwa ko leta y’u Rwanda irimo gutoza impunzi z’abarundi.

Ndetse Leta za Congo n’u Burundi zandikiye Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi zisaba ko u Rwanda rwahabwa gasopo.

Uwavuga ko ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi naryo ritoroheye Perezida Kagame na FPR ye ntabwo yaba ari kure y’ukuri kuko mu matangazo amaze iminsi asohorwa n’iri shyaka usanga hakoreshwa imvugo idaciye ku ruhande ibwiza Perezida Kagame inani na rimwe.

Ntabwo twakwibagirwa imyigaragambyo ibera mu gihugu cy’u Burundi buri wa gatandatu aho izina rya Perezida Kagame ridasiba kugaragurwa mu cyondo n’ubwo Perezida Nkurunziza asaba abaturage kwihanganira uwo mukuru w’igihugu cy’abaturanyi bakareka kumwifatira ku gahanga

Dore twitter za Perezida Kagame n’ubusobanuro bwazo ugenekereje mu kinyarwanda:

twitter1

Ku bibazo biri mu Burundi, nk’umunyafurika ariko nanone nk’umunyarwanda by’umwihariko, nemeza ko amateka yuzuyemo amasomo menshi ariko abashobora kuyigiraho ari bake

N’ubwo hari ibimenyetso byinshi bigaragara, ubwicanyi bwa buri munsi bw’inzirakarengane, n’ibindi wakwibaza impamvu igisubizo cyo gutabara abantu bari kwicwa ubu cyakomeje kuba kuyobya uburari (ku bibazo nyamukuru bihari n’ikibitera).

Nta bushotoranyi uko bwaba bungana kose na bumwe (buturutse ku Uburundi) buri butume u Rwanda rwiroha muri iki kibazo… kandi nta n’umuti (w’ibibazo biri mu Uburundi) ushobora kuva muri ubu bushotoranyi u Rwanda ruri gukorerwa n’Uburundi.

twitter2

Abantu bose bagerageje kugira inama abategetsi b’Uburundi, ushyizemo n’ababaga baturutse kure, inama zose batanze ahubwo zatumye ibintu birushaho kujya irudubi, umuntu ashobora kwibaza impamvu yabyo.

Gusa mbona ko umugambi (abategetsi b’Uburundi bafite) uri inyuma y’ibi byose ukubiye mu ngingo eshatu:

1. Kwita undi muntu ikibazo,

2. Kuticira abantu mu kivunge ukagenda wica bake bake kandi ahantu hanyuranye ndetse buri gihe,

3. Kurangiriza umugambi ku gisubizo cya nyuma “Final Solution” ( bishoboka ko yavugaga jenoside yo kurimbura abatutsi) nk’uko ngo biri no kuba ubu.

Iyi akaba ari nayo mpamvu nyamukuru FDRL iri mu Uburundi kuva mu ntangiriro z’ibi bibazo.

twitter3

Birababaje kubona imbaraga n’ubushake bya politiki byagiye bibaho mu gukemura ibi byarahurizaga ku gisubizo kimwe, ndetse hari n’abashakaga kwegeka intandaro yabyo ku bandi ( u Rwanda) bagambiriye guha agahenge ababifitemo uruhare (abategetsi b’Uburundi).

Mu gihe ubwicanyi buzaba bwararenze inkombe , buri umwe wese ari kubazwa icyatumye adatabara abicwaga igisubizo kizaba kimwe: ntitwabimenye (ko hari ubwicanyi bungana gutya), abazabazwa impamvu batatabaye kandi bazavuga ko batigeze bamenya ko na FDRL yari mu Burundi. Bari bakwiye kuzavuga ko batashakaga kubimenya.

Icyo gihe abantu bazakomeza kungurana inama n’ibitekerezo ku mpamvu zatumye badatabara, ariko abantu bazakomeza kwicwa. Uretse ko twiyemeje ko ibyabaye bitazasubira…kandi ntibirasubira!