Uganda mu biganiro na Congo: Ni iki kigamijwe? Inkurikizi ni izihe?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nyuma y’uko ibisasu biyogoza uduce dutandukanye twa Uganda cyane cyane umurwa mukuru w’icyo gihugu-Kampala, Leta ya Uganda ikajije umurego mu guhiga abihishe inyuma y’ibyo bitero nk’uko tubitangarizwa n’ikinyamakuru cyo muri Uganda “Chimpreports“.  Ni muri urwo rwego, Minisitiri w’Ikoranabuhanga no kuyobora igihugu Dr. Chris Byaryomunsi yahishuye ko Leta ya Uganda iri mu biganiro na Leta ya Congo ngo ibone uko itera Ingabo z’Ihuriro rya Demokarasi (ADF), umutwe ufitanye ihuriro na Leta ya Kiyisilamu (ISIS), wigambye ko ariwo uri inyuma y’ibyo bitero kandi ukaba ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo. 

Ku wa kabiri w’icyumweru gishize, amabombi abiri akomeye yaturikiye rwagati mu Mujyi wa Kampala ahitana abagera kuri batandatu abandi benshi barakomereka ndetse n’ibintu byinshi birimo imodoka, amazu n’ibindi birahangirikira. Dr. Chris Byaryomunsi atangaza ko Leta ya Uganda izi aho ADF yakoze ibyo ifite ibirindiro ikaba yiteguye kuyigabaho ibitero. Yagize ati “Tuzi aho inyeshyamba za ADF ziri, tuzi abahuza bazo aho bari mu burasirazuba bwa Congo. Leta ya Uganda ubu irimo kuganira na Leta ya Congo, bityo bidatinze turagera aho bari. Tuzabasangayo.” Yongeyeho ati “Aba banyabyaha tuzabahiga haba mu gihugu bihishemo cyangwa hanze yacyo“. 

Leta ya Kiyisilamu yigambye ko ariyo yateye amabombe muri Kampala ku wa kabiri ushize. Nyamara ariko Polisi ya Uganda ivuga ko ibyo bitero byakozwe na ADF.

Abajijwe gusobanura aho ADF ihuriye na ISIS, Dr. Chris Byaryomunsi yagize ati “Nibyo, Leta ya Kiyisilamu ikorana na ADF ifite ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo. Nta kinyuranyo gihari iyo tuvuze ko ADF ariyo yagabye ibitero. ADF na ISIS ni bamwe. Nta kinyurabyo kirimo“.

Dr. Chris Byaryomunsi yabwiye itangazamakuru ko ADF igaba ibitero ngo yereke Abanyayuganda ko Leta idashoboye kubacungira umutekano. Ariko yongeyeho ati “Turizeza Abanyayuganda na buri munyayuganda wese ko Uganda ifite umutekano. Yego, turemera ko biriya byabaye, ariko inzego z’umutekano n’iz’iperereza zibifite mu ntoki zazo“.

Usibye batatu mu bagabye ibitero biturikirijeho ibisasu, uwa kane nawe wagerageje guhunga yafashwe n’abashinzwe umutekano. Polisi ivuga ko bombe bayisanze iwe bakayitegura.

Dr. Chris Byaryomunsi atangaza ko inzego z’umutekano zirimo zihiga uwaba afatanije wese n’izo nyeshyamba. Yagize ati “Turabizeza ko inzego z’umutekano zikora ibihe byose, amanywa n’ijoro, ngo zihige umugizi wa nabi wese waba yihishe muri Kampala, mu nkengero zayo cyangwa ahandi hose mu gihugu, afite umugambi wo gukora ibikorwa by’ubwiyahuzi nk’ibyabaye“. 

Minisitiri yaboneyeho n’umwanya wo kubwira abasura Uganda na ba mukerarugendo ko igihugu gifite umutekano. Yabivuze muri aya magambo “Turamenyesha abagenzi mpuzamahanga n’abakerarugendo bose ndetse n’abandi bifuza kuza muri Uganda ko Uganda ifite umutekano n’ubwo biriya byabaye ku wa kabiri. Ntihagire izahagarika urugendo rwe yari yateganije muri Uganda. Abakerarugendo, abasura, n’abandi bose bava hanze bifuza kuza muri Uganda bakomeze gahunda zabo. Uganda ifite umutekano. Ntimutinye. Ntawe uzahagarika urugendo rwe muri Uganda.”

Dr. Chris Byaryomunsi kandi yabwiye Abanyayuganda ngo batuze. “Turamenyesha Abanyayuganda mwese ngo mutuze, ntimuhangayike, ntimucike intege. Buri wese akore imirimo ye uko bisanzwe“.

Isesengura

Mu gihe Repubulika Uharanira Demokarasi ya Congo yemerewe kwinjira mu Muryango w’Afrika y’Iburasirazuba, icyo gihugu gikomeje kuba indiri y’inyeshyamba zibasira bimwe mu bihugu bituranyi, none ubu Uganda niyo igezweho. Ese kwinjira muri uwo Muryango kwa DRC ntibyazaba uburyo bwiza bwo kurwanya izo nyeshyamba?

Ku rundi ruhande ariko, gahunda Uganda ifite yo gukurikira inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa Congo ishobora gutera impungenge bamwe bazi neza ko ako gace kigaruriwe n’ingabo za Paul Kagame kandi ubu umubano w’u Rwanda na Uganda ukaba utifashe neza. Ese kujya mu burasirazuba bwa Congo ntibyazatuma habaho imirwano hagati y’ingabo za Uganda n’u Rwanda, ibyo bihugu bikajya guhanganira mu kindi gihugu?