Kayitesi watumye abantu baraswa i Byumba ni umwana wa Colonel!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Flavia Kayitesi, umukobwa warwaniwe n’abagabo ndetse hakavamo umwe w’umusirikare akajya kuzana imbunda akica abantu batanu (barimo na Kayitesi) abandi 6 bagakomereka, ari umukobwa w’umukoloneli mu ngabo za RDF witwa Sabiti Ndagije!

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru ahagana saa kumi nibwo mu nzu y’akabari yitwa Hunters iri ahitwa ku Gisuna, mu mujyi wa Byumba usigaye witwa Gicumbi, habaye kurasana ubwo habanje kubaho kurwanira umukobwa witwa Flavia Kayitesi maze umwe mu basore bamurwaniraga w’umusirikare wari wambaye gisivire witwa Théogène Munyembabazi ajya kuzana imbunda abanza kurasa Kayitesi ndetse ahita arasa n’abandi bantu bari aho hapfamo 4 hakomereka 6.

Uyu mukobwa Kayitesi w’imyaka 30 ngo yari umukristu mu itorero rya Bethel ndetse akaba n’umukinnyi w’amafilimi ngo ya gikirisitu mu kitwa Glory Film Production  kandi akaba yari afite ubukwe mu kwezi kwa 9. Uretse ibyo ngo yari n’umunyeshuri muri Kaminuza yitwa KIM yigisha icungamutungo.

Mu gihe uyu mukobwa yaraswaga ngo mubo bari kumwe nta mukunzi we warimo bari kuzakorana ubukwe kuko ngo we aba i Butare.

Tugarutse ku muryango wa Flavia Kayitesi ngo bari batuye ku i Rebero mu mujyi wa Kigali, uretse Se ukiriho akaba ari Colonel Sabiti Ndagije uba mu ngabo za RDF, nyina we yitabye Imana kera. Bivugwa ko mu muryango w’uyu mukobwa harimo kutumvikana kuko harimo abashyikiye Leta ya FPR iyobowe na Perezida Kagame n’abandi batavuga rumwe nayo.

Igitangaje giteye kwibaza n’ukuntu nta kinyamakuru na kimwe cyandikirwa mu Rwanda cyatinyutse kuvuga ko uyu mukobwa Kayitesi yari umwana wa Colonel! Ese mama abanyamakuru ntabwo babimenye? Niba hari ababimenye se babujijwe kubitangaza?  Cyangwa bigiriye ubwoba gusa?

N’ubwo ntawapfa guhita agira icyo avuga nta gihanya abifitiye ntabwo byabuza umuntu kwibaza ukuntu umukobwa wa Colonel wa RDF araswa n’undi musirikare wa RDF. Ese mama ni ukurwanira umukobwa bisanzwe by’abasore? Cyangwa wenda hari uwashakaga kubabaza se w’umwana?

Tubitege amaso.

Ben Barugahare

The Rwandan

Email: [email protected]