Kigali: Abateguye igitaramo “Ikirenga Mu Bahanzi” ntibumva impamvu cyasibijwe

Umuhanzi Cecile Kayirebwa
Igitaramo “Ikirenga Mu Bahanzi” cyagombaga gushimira umuhanzi Cecile Kayirebwa

Igitaramo “Ikirenga Mu Bahanzi” cyagombaga kuba ejo ku cyumweru mu mugyi wa Kigali cyarasibye ku mpamvu abagiteguye bavuga ko batumva, hakanavugwa byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Iki gitaramo cyari kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda, cyari icyo gushimira abahanzi bagejeje kure umuziki nyarwanda no kuririmba mu kinyarwanda.

Umuhanzi wagombaga gushimirwa ku buryo bwihariye muri iki gitaramo cy’ejo ni umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda, Cecile Kayirebwa.

Ariko ku buryo butunguranye, abapolisi bamenyesheje abagiteguye ko batemerewe kugitangiza ariko ntibabaha ibindi bisobanuro.

Ku mbuga nkoranyambaga havuzwe byinshi ku cyaba cyatumye icyo gitaramo gihagarikwa, bamwe banavuga ko cyaba cyarabujijwe kuko hari kuvugwamo umuhanzi Kizito Mihigo aheruka gupfira muri gereza ya polisi.

BBC yashatse kumenya uko byagenze maze tuvugana n’uwateguye iki gitaramo “Ikirenga Mu Bahanzi”, umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana, Kayiranga Melchior.

Umuhanzi Mani Martin
Umuhanzi Mani Martin ari mu bahanzi bari kuririmba mu gitaramo “Ikirenga Mu Bahanzi”

Yagize ati: “Natwe ni ibintu byadutunguye kuko twabimenye […] twamaze [gutegura] ibyuma, salle twarayishyuye kera kuko twayishyuye mu kwezi kwa mbere.

“Twari dufite urwandiko rutwemerera gukora icyo gitaramo, twaruhawe mu kwezi kwa mbere itariki 21 […] twaruhawe n’umujyi wa Kigali.

“Bigeze mu ma saa saba niho polisi yabuzaga abantu kwinjira […] ku munsi w’ejo hashize. Ariko polisi ikavuga ngo yahawe amabwiriza y’uko tutagomba gukora igitaramo. Tukayibwira duti ese ufite icyemezo kigaragaza aya mabwiriza, wayahawe nande? Polisi ati nayahawe n’abantu bankoresha”.

Bwana Kayiranga yakomeje avuga ko yahamagaye abayobozi b’umujyi ababaza niba ibi bintu ari byo, abasigira n’ubutumwa (message) ariko ntawigeze amusubiza.

Umuhanzi Jules Sentore
Jules Sentore nawe ari mu bahanze bari gushimisha abaje kureba igitaramo “Ikirenga Mu Bahanzi”

Yongeyeho ko mu ma saa cyenda ari ho umujyi wa Kigali washyize ubutumwa ku rubuga twitter uvuga ko wahagaritse ibitaramo.

BBC yabajije bwana Kayiranga niba atarabwiwe ko impamvu igitaramo cyahagaritswe biri mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus, avuga ko nawe yabibonye kuri twitter.

Yavuze ati: “Ushobora kwibaza impamvu igitaramo cyacu cyahagaritswe kandi ejo habaye imipira, ejo habaye ibirori by’abari n’abategerugori ahantu henshi hatandukanye. Umupira wabaye ku cyumweru, igitaramo cyacu ni ku cyumweru, ko hose hajya abantu?

“Ikindi ejo barasenze [abantu], bagiye mu nsengero zitandukanye abandi bajya mu masoko, kuki igitaramo cyacu ari cyo gihagaritswe?”

Kayiranga Melchior yavuze ko bahahombeye byinshi kuko igitaramo cyabo cyari gifite “budget” ya miriyoni 30 (y’amanyarwanda), kandi aho ngo ntiharimo imbaraga zakoreshejwe bagitegura mu mezi ane ashize.

1 COMMENT

Comments are closed.