Rist Shimwa Muyizere, umuhungu wa Victoire Ingabire, umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda winjiye muri politiki, ari mu gihugu cy’Ubuholandi aho aririmba umuzika. Rist Shimwa Muyizere amaze gusohora umuzika urimo agahinda n’amateka.
Mu mwaka wa 2010 yahisemo kujya gukorera politiki mu Rwanda, gutyo asiga inyuma umuryango w’abana batatu n’umugabo we. Ariko ntibyamuhiriye kuko byamuviriyeho gufungwa imyaka 15 urukiko rw’ubujurire rumaze kumuhamya ibyaha binyuranye birimo gupfobya jenoside.
N’ubwo yavuye muri gereza, Ingabire ntafite uburenganzira bwo gusohoka mu Rwanda atabiherewe uruhushya kuko yarekuwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu mu 2018.
Ajya mu Rwanda, Victoire yasize umuhungu we RIST SHIMWA MUYIZERE afite imyaka umunani, ubu akaba afite imyaka 19. N’ubwo akiri umunyeshuri, amaze gusohora indirimbo mu rurimi rw’igiholandi yise LONG WAY bivuga INZIRA NDENDE. Muri iyo nzira ndende, aravuga ku gahinda yasigiwe na nyina n’icyizere yifitiye we na nyina. Umva ingene abisobanura.