Kigali : Umugore yishwe n’abagizi ba nabi banamukuramo amaso

Mu kagari ka Kamatamu ko mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2016, habonetse umurambo w’umugore wishwe bigaragara ko yanakuwemo amaso.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Sup Emmanuel Hitayezu, yadutangarije ko uyu mugore wishwe yitwa Mukabideli Vestine, akaba yasanzwe mu nzu ye bigaragara ko hashize nk’iminsi itatu yishwe, ndetse bakaba basanze bigaragara ko abamwishe bashobora kuba baramukuyemo amaso.

Inkuru irabuye>>>