Kigali: Umupolisi yakubise umuturage kugeza apfuye.

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’umugabo wishwe n’umupolisi wamukubise amushinja kwambara nabi agapfukamunwa.

Aho abagenzi bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali hazwi ku izina rya “Down Town” haravugwa inkuru y’umugabo wakoraga akazi ko kwikorera imizigo wakubiswe umugeri mu mpyiko n’umupolisi ahita apfa.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022, ubwo umukarani uzwi ku izina rya “Muzungu” yinjiraga muri Gare yikoreye umufuka w’inkweto z’umucuruzi wari uvuye kurangura mu maduka ari mu nkengero za Gare, ageze aho abinjira muri Gare bakarabira mu nyoko haba hari abapolisi n’urubyiruko ruzwi ku izina rya “Youth Volunter’ baramuhagarika bamubwira ko yambaye nabi agapfukamunwa, uyu mugabo ngo yabasubije ko atakambaye nabi arikomereza.

Umwe mu bacururiza muri Gare wabonye ibi byose biba yatubwiye ati “Yataye intambwe nk’ebyiri umupolisi ahita amukubita ndembo mu bitugu, aramubwira ngo wa muginga we si wowe tubwira ko wambaye agapfukamunwa nabi? Umugabo yahise atura umufuka yari yikoreye hasi arahindukira, ahindukiye umupolisi amukubita imigeri ibiri mu mpyiko undi yahise yitura hasi ntiyongera guhumeka.”

“Agapfukamunwa yari akambaye neza twese twamurebaga”

Abacuruzi batandukanye bacururiza mu nkengero z’aho abagenzi bategera imodoka batubwiye ko uyu mukarani yari yambaye agapfukamunwa neza, bakaba bibaza icyo umupolisi yamukubitiye.

Hari uwatubwiye ati “Muzungu yari yambaye agapfukamunwa neza kuko asanzwe akorera hano azi amabwiriza tugenderaho, ahubwo ndibaza icyo uriya mupolisi yamukubitiye bikanyobera. Nuko nyine bazi ko ntaho umuntu afite yabarega, ariko rwose uriya mupolisi akwiye gufungwa burundu.”

Undi ati “Ariko se abaye yari yambaye agapfukamunwa nabi bivuze ko yakubitwa imigeri kuriya ? iyo utambaye agapfukamunwa neza birazwi ko baguca amande ya 10.000FRW kuki se atamujyanye kumufunga ngo amuce nayo mande, ibyo gukubitwa se nabyo birimo? abaturage twaragowe mujye mudusabira.”

Inkuru z’abaturage bakubitwa bashinjwa ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 zimaze iminsi zivugwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho usanga bamwe bakubitwa bakagirwa ibimuga, abandi bakabura zimwe mu ngingo z’imibiri n’ibindi, hari n’abagiye bicwa n’inkoni bakubiswe bazizwa ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Urugero rwa hafi ni urw’umusore witwa Flavien Ngaboyamahina wo mu Karere ka Kicukiro wakubiswe umugeri mu nda n’umupolisi agapfa mu kwezi kwa munani 2020.

Kimwe mu bikomeje gushengura abaturage umutima nuko aba bapolisi cyangwa abandi bo mu nzego zishinzwe umutekano bica abaturage muri ubu buryo nta numwe urabihanirwa ngo rubanda rubibone.