Kizito Mihigo na bagenzi be beretswe abanyamakuru!

Nk’uko twari twabitangaje mu nkuru yacu kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Mata 2014 ahagana mu ma saa tanu polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo gikuru kiri ku Kacyiru yerekanye abagabo batatu n’umutegerugori umwe ivuga ko yafashe bari mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu no guhitana abakuru b’igihugu ngo bafatanije n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bibumbiye mu mitwe ya RNC na FDLR. Polisi ivuga ko ngo bose bemeye ibyaha bikomeye baregwa birimo guhungabanya umutekano w’igihugu no kugambira kwica abayobozi.

Jean Paul Dukuzumuremyi
Jean Paul Dukuzumuremyi

Nk’uko bitangazwa na polisi ngo abo bantu aribo Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi, na Agnès Niyibizi bari bariyemeje kuzahorera Colonel Patrick Karegeya umeze iminsi wishwe!

Muri icyo gikorwa polisi yerekanye ibisasu bya grenades ivuga ko ngo yabafatanye bitegura kubitera. Ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege avuga ko Kizito Mihigo yari ashinzwe ubukangurambaga n’icengezamatwara (Mobilization) ashakira RNC na FDLR abayoboke mu rubyiruko mu Rwanda. Polisi uvuga ko Kizito ngo yiyemerera ko yari amaze amezi abiri avugana kandi afite imikoranire na RNC na FDLR. ACP Badege yavuze ko byinshi bizagaragazwa mu nkiko. ACP Badege yameje ko Police imaranye umuhanzi Kizito igihe kigera ku cyumweru ikora iperereza, naho abandi bagiye bafatwa ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 14 Mata 2014 harimo na Cassien Ntamuhanga.

Agnès Niyibizi
Agnès Niyibizi

Police yazanye abaregwa imbere y’abanyamakuru. Buri wese uregwa ntabwo yarengeje iminota ibiri imbere y’abanyamakuru, abazwa ibibazo bicye. Kizito yabajijwe n’abanyamakuru niba ibyo aregwa abyemera, mu isura yijimye ariko anyuzamo akamwenyura yagize ati “Nibyo ibyo bandega.” Bamubajije impamvu yabigiyemo. Kizito Mihigo yasubije ko yinjiye mu bufatanye na RNC nyuma y’ibiganiro yagiye agirana n’uwitwa Gerard Niyomugabo kuri Facebook no kuri WhatsApp, ngo aza kwisanga yinjiwemo n’ayo matwara mashya

Uwitwa Jean Paul Dukuzumuremyi arashinjwa gutegura gutera grenade kuri City Tower mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane, ACP Badege yavuze ko umugambi we waburijwemo. Uyu mugabo ngo yari yemerewe na RNC kuzahabwa miliyoni eshatu z’amanyarwanda, akaba  yari yahawe avance ya 300 000Rwf. Jean Paul ngo mu nama yakoraga harimo izo yakoranaga n’abantu bo muri RNC bakorana bya hafi na FDLR, byinshi ngo bizavugwa nagera mu bushinjacyaha nk’uko ACP Badege yabivuze. Muri iki kiganiro hagaragajwe Grenades ngo zafatanywe Jean Paul ngo wateguraga kuzitera mu mujyi wa Kigali cyane cyane kuri Kigali City Tower.

Cassien Ntamuhanga
Cassien Ntamuhanga

Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yari amaze iminsi yaraburiwe irengero nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we mu minsi ishize, polisi yavuze ko byari bigoranye kumufata kuko yari yapanze gutoroka. Ngo mu kumushakira umuryango we wari wamubuze nibwo ngo bamenye ko ibyo Kizito yafatiwe bifitanye isano n’ibyo Cassien Ntamuhanga akekwaho. Cassien Ntamuhanga ngo yari ashinzwe guhuza ibyo bikorwa byose baregwa gutegura. Polisi ivuga ko ngo ari nawe watanze 200.000 Rwf ayaha Agnes Niyibizi, ngo wari ushinzwe guhuza amafaranga agashyikirizwa abakora ibyo bikorwa nka Jean Paul Dukuzumuremyi.

Ku byerekeranya n’iriya ndirimbo Igisobanuro cy’urupfu, ngo Police ibibajije Kizito ngo yabwiye Umugenzacyaha ko atatumwe n’uwariwe wese ngo ayikore. Ahubwo yisanze yaratangiye gutwarwa n’amatwara ya RNC!

Ibi bikorwa byose ubugenzacyaha bwa Police bwatangaje ko bwamenye ko ngo byari bigamije guhorera urupfu rwa Patrick Karegeya.

polisi ivuga ko abafashwe bafatanywe za grenades
polisi ivuga ko abafashwe bafatanywe za grenades

Ibijyanye n’ifatwa ry’aba bantu nta gitangaza kirimo kuko ubwanditsi bwa The Rwandan bufite inyandiko zerekana ubutumwa bwatangazwaga buhererekanwa ku mbuga z’abashyigikiye Leta ya FPR nk’urubuga rw’intore aho abitwa JMV Gatabazi, Aimable Bayingana, n’abandi bavugaga ko bagiye gushyira igitutu no kugambanira Kizito Mihigo kujya gusaba imbabazi kubera indirimbo ye yise Igisobanuro cy’urupfu ngo ikaba irimo amashusho amwe y’i Kibeho ahiciwe impunzi z’abahutu mu 1995! Ndetse nyuma y’iyi ndirimbo Perezida Kagame yavuze ijambo avuga ko atari umuririmbyi!

Hari benshi bagize icyo bavuga ku ifatwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, birimo ko ngo yaba akundana n’umukobwa w’umuhutukazi bikaba hari bamwe bitashimishije, ikindi n’uko ngo kwa Perezida Kagame ngo batigeze bashimishwa n’uko umukobwa wa Perezida Kagame witwa Ange yaba yarakunze Kizito, ibi bya Ange byo gukunda abahanzi ngo bikaba atari ubwa mbere bibaye kuko uwo mukobwa wa Perezida ngo yaba yarabujwijwe undi muhanzi witwa Kitoko!

Kuba Kizito na bagenzi bemera ibyo baregwa ku bazi imikorere y’inzego z’iperereza za FPR bahamya ko nta gitangaza kirimo dore ko nka Kizito bari bamumaranye iminsi myinshi ku buryo izo nzego zagize igihe gihagije cyo kumuhatira kuvuga ibyo zishaka zikoresheje uburyo bwose bushoboka.

Ku ruhande rw’Ihuriro Nyarwanda RNC abafashwe bashinjwa gukorana naryo, umuhuzabikorwa waryo Dr Rudasingwa yatangaje kuri Radio Ijwi ry’Amerika ko nta gitangaza kirimo ngo abo bafashwe sibo ba nyuma si nabo ba mbere kandi ngo kuba muri RNC ubusanzwe ntabwo byagombye kuba icyaha ngo icyo abo bantu bazira si RNC ahubwo barazira ibyo bemera n’ibyo bari byo. Ngo ahubwo urebye mu mitima y’abanyarwanda hafi ya bose bashyigikiye ibitekerezo by’impinduka.

Abasesengura ibya politiki bo basanga Leta ya Kagame ubu irimo kugaragaza ubuswa no guhuzagurika bikabije ku buryo amakosa ya politiki ikora ari yo agiye kwihutisha ihirima ryayo. Umwe mu banyarwanda basobanukiwe na politiki yagize ati iyo urebye ibyemezo bifatwa na Leta y’u Rwanda wagira ngo ntabwo bibanza kwibazwaho ndetse navuga ko wagira ngo Kagame nta bajyanama afite niba anabafite ni abamuroha! Ubu ibikorwa byose wagira ngo bigamije kwiteranya n’abanyarwanda bose b’amoko yose ndetse bisa no gukorera propaganda FDLR na RNC.

Marc Matabaro

The Rwandan