Kurambika intwaro hasi kwa FDLR ntibizabuza intambara kubaho: Gakwaya Rwaka

FDLR yarambitse intwaro hasi yiyemeza inzira y’imishyikirano n’amahoro, kandi bibaye ku ncuro ya kabiri FDLR yerekana imbere ya Loni n’amahanga, ko itifuza intambara kandi idashaka ko abateza intambara mu gihugu cya Kongo kubera inyungu zabo bwite bakomeza kuyigira urwitwazo. Nyamara ibi byose ntibizabuza intambara ikomeye kuba muri kariya karere k’Afurika y’ibiyaga bigari nkuko yapanzwe kuva kera.

Ubwo CNR-Intwari yatangazaga ibyavuye mu bushakashatsi yakoze ku mvo n’imvano ya ziriya ntambara zayogoje akarere k’afurika y’ibiyaga bigari, yerekanye ko zose zishingiye k’ubwibone bw’abashaka ngo gushyiraho ingoma-nyabami Nilotique-Hima muri kariya karere bakabigeraho bakoresheje intambara zinyuranye ari nazo zagiye zibyara ibyaha bya jenoside mu Rwanda no muri Kongo. Hariho benshi bashidikanyije ndetse bamwe badutera utwatsi kuko batumvaga ukuntu mu bihe isi igezemo, habaho abantu baba bagiteganya kwigarurira ibindi bihugu bakoresheje ingufu n’intambara. Nyamara Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.

Ubwo abo batindi bateguraga intambara yo kworeka u Rwanda no kurimbura abanyarwanda mu myaka ya 1986, habayeho amanama menshi yo kunoza uwo mugambi kandi hafi ya yose yaberaga Rwagitura mu biro bya Perizada Museveni. Hagiye havugwa amagambo akomeye cyane benshi bakunze kwiyibagiza nkana cyangwa se kwirengangiza kandi ariyo pfundo rikomeye rigaragaza inkomoko ya Jenoside nyarwanda. Mu manama amwe akomeye yabaye icyo gihe kandi CNR-intwari ifitiye ibimenyetso byanditse, havugiwemo aya magambo. “No opposite tribe (Hutus) should be left on ground as this should be highly maintained. Hutus are regional enemies as expressed by liberation leader Y.K. Museveni under special agreements refer to Rwagitura meet enhanced by Major Paul Kagame, strictly special techniques to be embarked on in order not to attract international attention» (Preuve n°011”) Aya magambo uwagenekereza mu Kinyarwanda yayasobanura atya:

Nta muryango  numwe w’abahutu mu baturwanya ugomba gusigara ikweru, kandi ibi bigomba kwitwararikwa cyane buri gihe. Abahutu ni abanzi bacu bo mu karere nkuko byemejwe n’umuyobozi mukuru Y.K. Museveni mu masezerano yihariye yabereye Rwagitura mu nama yitabirirwe na Major Pahulo Kagame wemeye ko hazakoreshwa amayeri menshi anyuranye kugirango amahanga atazarabukwa ku byerekeye uwo mugambi.(Gihamya no ya 011). Abashidikanyaga rero nibibuke ko noneho Museveni yabibasubiriyemo mu ijambo ry’akaminura muhini yavuze mu minsi ishize  ubwo mu Rwanda hibukwaga imyaka 20 jenoside nyarwanda imaze ibaye. Amaze kwerekana no kuvuga ibigwi n’ubuhangange ibihugu bigize Empire Nilotiques Hima byari bifite ngo abakoloni batarabyigarurira yagize ati  “ We are now much stronger in every sense of the world: politically,militarilly,socially and economically. The People of Rwanda should know that they can always count on the people of Uganda.”  Birasobanura ngo  “ Ubu noneho turakomeye cyane mu buryo ubwo aribwo bwose; muri politiki, mu gisirikari mu mibereho myiza ya rubanda no mu bukungu.” Abanyarwanda nibamenye ko buri gihe cyose bazaba bari kumwe n’abaganda muri byose

Urubuga ikaze iwacu narwo rwasohoye inyandiko irambuye kandi ifite n’ibimenyetso bikomeye kuwa 9 Gicurasi 1994 yerekana neza ko  umugambi wo kubaka no gushyiraho empire Hima tutsi mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari. Wabayeho kandi ukiriho. (http://ikazeiwacu.fr/2014/05/08/three-plans-to-achieve-tutsi-empire).

Kugirango hatagira ikibangamira uwo mugambi Kagame na Kaguta  n’abambari babo babona ko abahutu  bo mu karere bagomba kurimbuka hakoreshejwe amayeri yose ashoboka k’uburyo amahanga atarabukwa.

Ibi mbigarutseho kugira ngo byumvikane ko hateguwe kandi hakabaho n’umugambi wo kwica no kurimbura abahutu mu Rwanda nk’ubwoko. Intambara ya 1990 ikaba yari igamije mbere na mbere gushyira uyu mugambi mu ngiro nubwo wenda hatari habuze n’izindi mpamvu zuririweho imwe muzo bakunda gushyira imbere cyane, ikaba ijyanye n’ubuhunzi kandi bigaragara ko icyo kibazo cyari cyaramaze gukemuka biciye mu nzira z’amahoro n’imishyikirano, muri komisiyo y’igihugu yari yashyiriweho gukemura ikibazo cy’impunzi. Nta mpamvu nimwe rero yatuma dutinya kuvuga ukuri nubwo kandi byagira uwo byakomeretsa abyihanganire. “Les faits sont têtus” Abahutu barishwe guhera za Byumba, igihugu cyose  Kibeho, Kongo mu majyaruguru y’igihugu ndetse n’ahandi hose bagiye bahungira mu bihugu binyuranye.Nyuma yo kwica mu kivunge hakurikiyeho amayeri yo kwica abanyabwenge n’abajijutse  cyangwa se kubafungira ubusa, kwoza urubyiruko mu bwonko no kubigisha amateka acuramye,  kubatoza gusaba imbabzi z’ibyaha ngo byakozwe mwizina ryabo batarabaho kubabuza kwiga ngo batagira ubumenyi bwiza kandi buhagije, kubakenesha by’ihabu no kubahoza ku nkeke y’ubwoba budashira n’ibindi byinshi ntarondora. Bityo rero: “Jenoside y’abahutu mu Rwanda yarateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’abayobozi bakuru ba FPR-Inkotanyi bafatanije na Museveni Kaguta n’abaterankunga babo; naho Jenoside yakorewe abatutsi b’imbere mu gihugu yabaye ingaruka mbi yuwo mugambi  kirimbuzi wari wateguriwe mbere na mbere  kurangiza abahutu .

Nubu rero uyu mugambi uracyariho kandi uzahoraho igihe cyose Kagame na Kaguta n’ababashyigikiye bazaba batarahindura imyumvire yabo ku kibazo cy’uRwanda.

Ibimenyetso bica amarenga

Mbere yuko umuhango FDLR itangiza k’umugaragaro umuhango wo gushyira intwaro hasi, umukozi mukuru muri Ambasade y’uRwanda mu muryango w’Abibumbye Bwana Nduhungirehe Olivier yagize ati: “Biriya FDLR irimo byo kubwira amahanga ko yashyize cyangwa se yiteguye gushyira intwaro hasi ni ikinamico tumenyereye. Si ubwa mbere biba si n’ubwa nyuma. Ikibazo ariko ni uko imvugo atari yo ngiro. Bamara kubivuga, nyuma y’iminsi tukumva basagariye abaturage bo mu duce tumwe na tumwe twa Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.”

(http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/fdlr-gushyira-intwaro-hasi-ni)

  • Ibi bigaragaza ko Urwanda rwitwara nkaho arirwo ruyobora Kongo bityo rukaba rushinzwe umutekano w’abanyekongo batuye mu duce twa Kivu y’amajyaruguru n’iyamajyepfo. Bigasobanura kandi ko Urwanda rwiteguye guhungabanya umutekano muri Kongo kugirango byitirirwe FDLR noneho rubone impamvu zo kwongera guteza intambara  muri Kongo.

Nanone umwe mu bayobozi bakuru ba Monusco yagaragaje uburakari n’urwango afitiye FDLR k’uburyo kuri we nta yindi nzira y’amahoro ikwiye kubaho uretse kurimbura impunzi z’abahutu n’abazirengera bose uhereye ku basirikari n’abasivili bazikuriye. Nubwo ngo Monusco yaba itari yatumiwe muri uriya muhango ntiyihanganye ahubwo yabivuze muri aya magambo: “ Pour nous, la démobilisation doit concerner l’ensemble des troupes et des commandants FDLR,civils et militaires” martèle un responsable de la Monusco, rappelant que “ dans le cas contraire, la brigade d’intervention des Nations Unies, en appui à l’armée congolaise, poursuivra la traque des FDLR”  Mu kinyarwanda umuntu yagerageza kubisobanura atya: “ Kuri twebwe, gusubira mu buzima busanzwe birebe FDLR n’abarwanyi bayo bose hamwe n’abayobozi bayo bakuru baba abasirikari cyangwa se abasivili” Yabivuganye ubukana arakaye kandi yibutsa ko nibitagenda gutyo ngo  Loni ifatanije n’ingabo za Kongo bazakomeza guhiga no guhiguza FDLR”

  • Ibi biributsa ibyabereye muri BASE YA KAMINA ubwo FDLR yarambikaga intwaro hasi ku bushake yifuza amahoro, hanyuma Loni ifatanije n’abandi bagomeb bakabitura kubamenaho amasasu y’urufaya.  Ibi byose birerekana ko Museveni na Kagame bagishyigikiwe cyane n’abaterankunga babo batigaragaza muri uriya mugambi mutindi wabo bakabikora bihishe mu nzego za Monusco nkuko nubundi babigenje mu gihe cya  Minuar.

http://fr.africatime.com/republique_democratique_du_congo/articles/rdc-rwanda-timide-

Kagame na Museveni biteguye intambara kandi ntawe babihishe ubu barakora uko bashoboye ngo ibihugu bimwe bibashyigikire hashingiwe ku masezerano ngo yo gutabarana arimo akorwa huti huti  hagati ya Kenya,Uganda n’uRwanda. Mwibuke kandi ko muri Uganda hageze abakomando batojwe ubwicanyi mu gihugu cya Israheri biswe ngo n’impunzi zoherejwe mu gihugu cya Uganda. Kuri aba bose hiyongeraho n’abacancuro n’imitwe y’iterabwoba baturuka imihanda yose (Etiyopiya,Eritreya,Sudani,Somaliya), basanzwe bakorana na Kagame na Museveni.

Ndasoza nemeza ko iyi ntambara izaba byanze bikunze. Imana yonyine niyo yayihagarika gusa. Izarimbura byinshi kandi noneho ntizabera I Kongo gusa ishobora no kuzabera mu bihugu byayiteguye. None se twiteguye kuyirwana? Kuyiburizamo se?  Cyangwa se kurebera gusa.

Abanyapolitike bose bashyira mu gaciro bafatanyije n’abandi banyarwanda bose cyane abasore n’inkumi  bakwiye gukoma imbere iyi ntambara isuma yerekeza iwacu kandi yaba inabaye bakitegura kuyirwana.

Gakwaya Rwaka Theobald,

kuwa 1 Kamena 2014