Nyuma y’umuhango wo gutangiza igikorwa cyo gushyira hasi intwaro k’umutwe wa FDLR wabereye muri Kivu ya ruguru kuri uyu wa 30 Gicurasi 2014, Radio Impala ku bufatanye n’ikinyamakuru The Rwandan hateguwe ikiganiro n’umukuru w’agateganyo wa FDLR, Général Major Victor Byiringiro asobanura ibijyanye no gushyira intwaro hasi kwa FDLR:Bimwe mu byaganiriweho n’ibi:
-Uburyo iki gikorwa cyo gushyira hasi intwaro cyateguwe n’igihe kimaze gitegurwa?
-Igikorwa cyo gushyira intwaro hasi cyateguwe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2014 muri Kivu ya ruguru cyagenze gute? Kitabiriwe na bande?
-Icyo muri Kivu y’amajyepfo cyo kigeze hehe?
-Nyuma yo gushyira intwaro hasi hagiye gukurikiraho iki? Ese imbunda 100 si nke ku gisirikare nk’icya FDLR izindi muzazitanga ryari?
-Nyuma y’uburyo amahanga yirengagije ikibazo cy’u Rwanda kuva mu 1990, 1994, 1996, ibyabaye i Kamina, za Kasiki n’ahandi, ubu umuryango mpuzamahanga wakwizerwa ute?
-Ubu abasirikare ba FDLR n’imiryango yabo bagiye kujyanwa kure y’umupaka w’u Rwanda, ubu se impunzi zimaze imyaka zirinzwe n’ingabo za FDLR amaherezo yazo azaba ayahe?
-Amakuru yahise kuri BBC ku ya 30 Gicurasi 2014 havuzwe ko muri Kivu ya ruguru ahitwa Ngungu hatahuwe intwaro zigera kuri toni 5, hari abatangiye kuvuga ko izo ntwaro ari iza FDLR yahishe! Ni ukuri?
-FDLR ikunze kuregwa na Leta ya Kigali ngo uruhare muri Genocide, FDLR ibivugaho iki?
-Ni ubuhe butumwa FDLR yahaye abanyarwanda?
Mushobora gukurikirana ikiganiro cyose hano hasi: