Kwamagana ifungwa rya Dr Christopher Kayumba

Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka (ARC – RAC), rwongeye kwamagana imikorere mibi ya Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka rya Front Patriotique Rwandais (FPR), ishingiye mu gukomeza gukandamiza abanyarwanda muri rusange, ariko cyane cyane abanyarwanda bafata iyambere mu gutanga umusanzu wabo mu kuzana ibitekerezo bigamije gukemura ibibazo by’abaturage.

Ni mur’urwo rwego tuboneyeho kwamagana ifungwa rya Dr. Christopher Kayumba, umuyobozi w’ishyaka Rwandese Platform for Democracy’ (RPD).

Twibutse abanyarwanda ko Dr Kayumba yafunzwe kw’italiki ya 8 Nzeli 2021 nyuma yo gutumizwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha. Ubuzima bwe bukaba buri mu kaga kubera ihohoterwa akomeje gukorerwa na Leta ya FPR.

Ibikorwa nkibi bya FPR bigamije gukomeza gufunga urubuga rwa politike kugirango abanyarwanda babuzwe ubwisanzure mu gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu cyabo. Uyu musanzu abanyarwanda baharanira gutanga, ni uburenganzira bwabo bahabwa n’itegeko nshinga. Ariko Leta ya FPR imaze imyaka 27 ku ubutegetsi, yahisemo gukomeza guhonyora itegeko nshinga ari nako ikomeje kuzuza gereza abanyapolitiki bigenga n’inzirakarengane zigerageza gutanga umusanzu w’ibitekerezo byabo byamagana akarengane gakorwa na Leta ya FPR.

Urunana Nyarwanda ruharanira Impunduka (ARC – RAC), mubufatanye n’abanyarwanda, tuzakomeza urugamba twiyemeje rwo guharanira ko FPR ifungura imfungwa za politiki n’izindi nzirakarengane. Turasaba abanyarwanda bari mu Rwanda ndetse n’abari hanze y’igihugu gukomeza urugamba barimo rwo guharanira no kurengera uburenganzira bwabo.

Bikorewe Ottawa, kw’italiki ya 13 Nzeli 2021

Umuvugizi w’Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka

Achille Kamana