Kwamagana ishimutwa rya Bwana Rusesabagina Paul

Urunana Nyarwanda Ruharanira Impinduka (ARC), turamagana ishimutwa rya Rusesabagina Paul ryakozwe na Leta y’uRwanda.

Bwana Rusesabagina yeretswe abanyamakuru uyu munsi taliki ya 31 kanama 2020, ari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau: RIB) ariko ntiyasobanuye aho yamukuye ndetse n’igihe yamushimutiye. 

Bwana Rusesabagina afite uburenganzira bwo guhabwa ubutabera busesuye. Turasaba Leta y’u Rwanda kubahiriza uburenganzira bwe kandi dusaba ibihugu by’inshuti z’u Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga gufasha abanyarwanda mu karengane ndengakamere bakomeje guhura nako. 

Urunana, rurahamagarira abanyarwanda n’abanyamahanga kwamagana iri shimutwa  n’itotezwa rya hato na gato rikomeje gukorerwa buri wese urwanya imyitwarire mibi y’ubutegetsi buyobowe na FPR.

Achille Kamana

Umuvugizi w’Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka.

ARC – RAC