RWANDA : U BUFRANSA SI BWO BWONYINE BUTUNGWA AGATOKI

Iyi ni inkuru dukesha Ouest-France.fr, yanditswe na Annick NEDELEC (Côtes-d’Armor), isohoka kuwa 13 Mata 2021 i saa 5 :00, ishyirwa mu Kinyarwanda kubwa TheRwandan.com, na Albert MUSHABIZI.

«Byakabaye ngombwa ko n’ibindi bihugu bifungura ubushyinguranyandiko bwabyo, kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, kandi haboneke abari inyuma y’ariya makuba y’agahebuzo

Nk’uko na none tubisanga mu byahise byatangajwe na «AFP» (Ikigo Ntangazamakuru cy’u Bufransa), Pascal GUYOT nawe yagize ati : «Byanakabaye ngombwa na none, gutega amatwi Abanyarwanda ubwabo, bababaye bose bitavugwa, kandi n’ubu bakaba bakibabaye.»

Ibi mbitewe gusa, no gushaka kugira icyo mvuga ku butumwa bwa M. Michel LE BORGNE, bwavugaga kuri Komisiyo ya DUCLERT, bukagira buti : « Rwanda : Raporo ncamugongo ku Bufransa (Ouest-France yo Kuwa 3 Mata).

Ku giti cyanjye, namenye kiriya gihugu gito cy’Imisozi Igihumbi, guhera muw’1976, nanakurikiranye neza amakuba yagwiriye abaturage bacyo kuva inyeshyamba za FPR (Front Patriotique Rwandais), zatera zivuye muri Uganda, ku iya 1 Ukwakira 1990, ndetse no mu myaka yakurikiye Jenoside yo muri Mata 1994.

Iki cyakabaye igihe, cyo kwibaza ikibazo cyo kumenya uwateye inkunga Inyeshyamba, kandi agakomeza gushyigikira FPR, iyoboye igihugu cy’u Rwanda uyu munsi wa none. Mu bitangazamakuru hafi ya byose baratunga urutoki u Bufransa, nyamara byakabaye ngombwa ko n’ibindi bihugu, bifungura ubushyinguranyandiko bwabyo ; mu kugaragaza ukuri, bityo abagize uruhare muri ariya mahano bakamenyekana.

Nta kindi Raporo ya Duclert yigeze yibandaho, uretse uruhare rw’u Bufransa. Abaprezida bombi bayivugwamo, Juvenal HABYARIMANA na Francois MITTERRAND bose bamaze kwitaba Imana. Ubanza we yapfuye urupfu rubabaje mu cyaha cy’iterabwoba, naho Prezida w’u Bufransa wakoze uko ashoboye ngo amasezerano ya Arusha agerweho, kuwa 4 Kanama 1993, hageragezwa kumvikanisha impande zombi zari zihanganye, nawe nta cyaha yakoze nk’uko bashaka kubyumvikanisha. Ni ngombwa kwita kukuba ari kandi FPR yarenze kuri ariya masezerano, nyamara kandi yayishyiraga igorora ;mu gihe yuburaga imirwano mu mujyaruguru, bukeye bw’aho indege ihanuriwe kuwa 6 Mata 1994, bikaba intandaro yo guca igihugu umutwe ndetse no kwambura ubuzima Abafransa batatu bari bagize Itsinda ry’abayobozi b’indege.

Iyo niyo yabaye imbarutso ya Jenoside, bitandukanye n’ibihwihwiswa ko yateguwe, na cyane ko uku gutegurwa kutemejwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha. U Bufransa n’ingabo zabwo ntibwari mu Rwanda icyo gihe ;ibiri amambu nibwo bwonyine bwiyemeje gutabara, ku butumwa bwemejwe n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo ubwicanyi buhagarare, mu gikorwa kiswe « Turquoise ».

Duhereye aha, hakenewe kumva no gusoma ibyibukwa n’Abasirikari bari ku rubuga : yaba Generali LAFOUCADE, cyangwa se Coloneli HOGARD, ariko na none Generali Dominique DELORT, umaze gusohora igitabo mu Iboneracapa rya Perrin (Editions Perrin) cyitwa : Intambara mu Rwanda – Icyizere cyayoyotse 1991- 1994 (Guerre au Rwanda – l’espoir brisé 1991-1994.)

Hariho benshi bazi  umuzi n’umuhamuro w’ariya mateka ababaje nk’abayabayemo, kandi bazi neza icy’ukuri cyabayeho, kugira ngo guhera kiriya igihe, igihugu gito cyuje amahoro kandi cyagendaga gitera imbere, gisunikwe mu kangaratete. Byakabaye ngombwa kandi gutega amatwi Abanyarwanda ubwabo, kubera ko bose nk’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bahuye n’akaga, na n’ubu bagihura nako.

Dogiteri Denis MUKWEGE, watsindiye igihembo cya Nobel cyo guharanira amahoro, nawe ntahwema kuzamura ijwi ry’intabaza kandi yifuza ko raporo ya « mapping » isohoka mu kabati k’Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo ize ihe ubutabera abanyekongo, bari mu bahoneye ku butaka bw’icyahoze ari Zayire bayingayinga miliyoni 7… Byakabaye ngombwa na none kwibaza ibibazo ku nyungu z’ubukungu ziba intandaro y’intambara zugarije isi.

Aha niho ho ! Ubuzima bw’umuntu muri rusange, n’umwirabura by’umwihariko bufite gaciro ki, ugereranyije n’isahura ry’imitungo n’amabuye y’agaciro mbonekarimwe, akungahaweno n’Akarere ka Kivu,  akenewe n’amasosiyete y’ibihangange?