Leta y’u Rwanda yari yasabye indege zose zigwa i Kigali kudatwara Padiri Nahimana!

Inkuru itangazwa n’ikinyamakuru The EastAfrican cyo muri Kenya iravuga ko abayobozi b’u Rwanda bashinzwe abinjira n’abasohoka (Rwandan Immigration Board)

bandikiye amakompanyi y’indege yose afite indege zigwa ku kibuga cy’indege Grégoire Kayibanda cy’i Kigali ko atagomba gutwara Padiri Thomas Nahimana.

Wanjiku Mugo, umukozi ushinzwe itumanaho muri Kenya Airways, yabwiye icyo kinyamakuru ko ari bo bahagaritse Padiri Thomas Nahimana kwinjira mu ndege yabo yajyaga i Kigali ku wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016.

Uwo mukozi akomeza avuga ko babonye ubutumwa buturutse mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016, buvuga ko Padiri Thomas Nahimana atemerewe kwinjira mu Rwanda! Ngo Kenya Airways nta kindi yari gukora ngo ifashe Padiri Nahimana kuko iyo bamutwara mu ndege yabo Leta y’u Rwanda yari kubaca amande ndetse bakanasabwa gusubiza Padiri Nahimana aho bari bamuvanye i Nairobi.

Ikinyamakuru The EastAfrican cyagerageje kuvugana n’ibiro bihagarariye Kenya mu Bufaransa ariko abakozi b’ibyo biro birinze kugira icyo batangaza.

Kimwe n’abakozi bakora mu nzego z’abashinzwe aginjira n’abasohoka ndetse n’abakora ku kibuga cy’indege Jomo Kenyatta i Nairobi ntabwo bashoboye kuboneka ngo bagire icyo batangariza ikinyamakuru The EastAfrican.

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]