Leta y’u Rwanda yateye utwatsi amagambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa

Kigali, 22 Mutarama 2024- Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amagambo ivuga ko atesha agaciro kandi atari mu muco wa Afurika yavuzwe na Perezida wa Burundi, Evariste Ndayishimiye, mu gikorwa cyabereye i Kinshasa ku itariki ya 21 Mutarama 2024.

Perezida Ndayishimiye, wari uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’Intumwa yihariye mu by’urubyiruko, amahoro n’umutekano, ngo yatangaje ibirego bidafite ishingiro kandi bigamije gutanya Abanyarwanda, byongeye ngo bikaba bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Itangazo Leta y’u Rwanda yasohoye kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 22 Mutarama 2024 rikomeza rigira riti: “abanyarwanda bagaragaje umuhate mu gushimangira ubumwe no guteza imbere igihugu cyabo. Urubyiruko rw’u Rwanda rwakiriye aya mahirwe, rufata iyambere mu kubaka ejo hazaza habo heza.”

“Kuba hari uwigiza nkana agashaka guhungabanya iyi ntambwe iboneye, cyane cyane iyo biva mu bayobozi b’ibihugu duturanye, binyuze mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ni ibintu biteye inkeke kandi bihabanye n’indangagaciro z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

“U Rwanda ntirufite inyungu mu gutera amakimbirane n’ibihugu duturanye. Tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu karere no hanze yako mu guteza imbere umutekano n’iterambere rirambye.”

I Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku itariki ya 21 Mutarama 2024 – Mu ruzinduko rwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yitabiriye irahira rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, nk’Intumwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu by’urubyiruko, amahoro n’umutekano, yavugiye ijambo imbere y’urubyiruko rurenga 500 rw’Abanyekongo n’abarundi muri Hoteli Fleuve i Kinshasa.

Perezida Ndayishimiye yavuze ku bibazo by’umutekano bikomeje mu karere, cyane cyane ku birego byo gutera akaduruvayo n’ibitero bivugwa ko bikorwa n’u Rwanda. Yagarutse ku biganiro by’imyaka ibiri yagiranye n’abayobozi b’u Rwanda, avuga ko byaranzwe n’uburyarya. Ndayishimiye yagaragaje ko n’ubwo Burundi bwafunguye imipaka yabwo, bigatuma abaturage benshi b’u Rwanda binjira mu Burundi, ubutegetsi bw’u Rwanda bwakomeje gucura imigambi yo guhungabanya u Burundi, bushyigikira inyeshyamba za RED-TABARA zikorera i Kigali, ibirego u Rwanda ngo rutigeze ruhakana. Ibi byabaye nk’imbarutso kuri Ndayishimiye igihe inyeshyamba za RED-TABARA zagabye ibitero hafi ya Bujumbura, bituma agira ati: “Iyo ubeshywe rimwe cyangwa kabiri, ni ikosa ry’ubeshya. Ariko iyo ubeshywe ubugira gatatu, biba ari ikosa ryawe.”

Mu ijambo rye ku rubyiruko rw’Abanyekongo rwagaragaje impungenge ku mutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, Perezida Ndayishimiye yagarutse ku kamaro ko kugira ubumwe. Yavuze ko Abanyarwanda nta rwango bafitiye abandi, ahubwo ashinja ubuyobozi bubi. Yagize ati: “Nta ngabo mbi zibaho, habaho abayobozi babi gusa,” asaba ko urugamba rugomba gukomeza kugeza n’Abanyarwanda batangiye gushyira igitutu ku bayobozi babo, bakanga kwemera kuba imfungwa mu karere kubera imyitwarire mibi y’abayobozi babo.

Icyakora aya magambo yateje impaka zikomeye mu Rwanda. Abashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali, bifashishije imbuga nkoranyambaga, banenze cyane Perezida w’u Burundi, rimwe na rimwe bakoresha amagambo akarishye arimo no kumwifatira ku gahanga.

Ni ngombwa kumenya amateka y’izi mvururu. Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishinjwa kenshi kuba yarateje umutekano muke mu Burundi, by’umwihariko ishinjwa gushyigikira kudeta yapfubye yari igamije guhirika Perezida w’u Burundi nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu 2015. Abenshi mu bateguye kudeta babashije guhunga bafashe inzira y’u Rwanda, aho bakomeje ibikorwa byo guhungabanya u Burundi bafashijwe na guverinoma ya Paul Kagame.