M23 iravuga ko ishobora kubura imirwano Leta ya Congo nitemera ibiganiro

Bishop Jean Marie Runiga

Jean Marie Runiga, Umukuru wa Politiki w’umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Congo mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’amajyaruguru, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko Leta Congo nitemera vuba kugirana n’umutwe wa M23 ibiganiro bitaziguye bashobora kubura imirwano.

Uwo muyobozi wa M23 yatangarije i Bunagana, agace gaherereye ku mupaka wa Uganda na Congo ko nihatabaho imishyikirano vuba na vuba hashobora kubaho imirwano mu minsi iri imbere.

Yatangaje kandi ko hari imishyikirano iziguye hagati ya M23 na Leta ya Congo iciye ku muhuza Perezida Museveni wa Uganda ariko ngo abona Perezida Kabila nta bushake afite bwo kugirana ibiganiro bitaziguye na M23, ibyo kandi yabivuze avuye i Kampala muri Uganda ahabera ibyo biganiro biziguye.

Jean Marie Runiga yatangaje kandi ko nihakomeza kuba impfu z’abantu mu mujyi wa Goma, M23 izafata icyemezo cyo gutera Goma ngo ihagarure umutekano. Ngo kuri M23 ikihutirwa si intambara ngo ikihutirwa ni n’ukujyana Leta ya Congo ku meza y’ibiganiro kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.

Umuryango w’abibumbye ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu irega umutwe wa M23 ibikorwa by’urugomo nko gufata abagore ku ngufu, gushira abantu mu gisirikare ku ngufu harimo n’abana bato, kwica abantu nta rubanza, gusahura n’ibindi mu duce ugenzura ariko ibyo Jean Marie Runiga arabihakana akavuga ko abasirikare ba M23 bafite disipline ko n’abagize ibyaha bakora babihanirwa

Uretse ikibazo cyo kubahiriza amasezerano yo 2009 hagati ya CNDP na Leta ya Congo, ngo M23 mu biganiro byaberaga i Kampala bayemereye ko mu biganiro yagirana na Leta ya Congo hajyamo ibindi bibazo byugarije abanyekongo nk’imiyoborere y’igihugu, demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, imibereho myiza y’abaturage.

N’ubwo bwose umutwe wa M23 uvuga ko ushaka ibiganiro na Leta ya Congo bahujwe na Perezida Museveni wa Uganda, mu cyegeranyo kitarajya ahagaragara cy’umuryango w’abibumbye, uretse igihugu cy’u Rwanda cyagaragaye mu cyegeranyo cyabanje noneho ubu Uganda nayo irashyirwa mu majwi. N’ubwo umuvugizi w’ingabo za Uganda ahakana urwo ruhare Leta ya Congo yo yatangiye gusaba amahanga gufatira Uganda n’u Rwanda ibihano bikaze.

Ariko gutorwa k’u Rwanda mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi bishobora kuba inkuru nziza ku mutwe wa M23 kuko u Rwanda rushobora gukingira ikibaba uwo mutwe rwitwaje uwo mwanya ndetse na Perezida Kagame mu minsi ishize yatangaje ko adashobora kwamagana uwo mutwe nk’uko yabisabwaga n’amahanga.

Marc Matabaro