Yanditswe na Nkurunziza Gad
Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, akaba n’umuyobozi mukuru w’ishyaka DALFA-Umurinzi, Ingabire Victoire yitabye Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ ataha atabajijwe yongera gusabwa kuzitaba kuwa kane.
Uku kubyinishwa muzunga na RIB byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 25/10/2021, ubwo Madamu Ingabire yitabaga RIB ku kicaro cyayo gikuru, akamara amasaha atatu yicaye habuze umwakira.
Ubutumwa yanditse kuri Twitter uvuye muri RIB kuri uyu wa mbere bwo buragira buti “Nyuma yo kwicara amasaha 3 muri RIB, ntawe unyakira, birangiye bambwiye ngo ntahe nzasubireyo kuwa kane saa tatu n’igice.”
Twabibutsa ko mu cyumweru gishize tariki ya 19/10/2021 Ingabire yitabye RIB ariko agataha atabajijwe kubera ko yari arwaye ‘grippe’ tariki ya 21 Ukwakira 2021 yasubiyeyo saa tatu za mu gitondo arabazwa kugeza i saa kumi n’imwe ku mugoroba.
Iri hamagazwa rya hato na hato rihatse iki ?
Mu kiganiro yagiranye na Radio “Ijwi ry’Amerika” kuwa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye ko yitabye RIB kubera ibyaha bishinjwa abayoboke be baherutse gutabwa muri yombi ku ya 13 Ukwakira 2021 hamwe n’umunyamakuru wa Umubavu TV Theoneste Nsengimana, magingo aya bakaba bafungiye muri kasho zitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Mubyo yabajijwe harimo ko haba bari amahugurwa abafunzwe bakoze ashingiye ku gitabo cyitwa “Uko bakuraho ubutegetsi bw’igitugu hadakoreshejwe intwaro” ndetse n’ibijyanye n’umunsi wiswe “Ingabire Day” (Umunsi wa Ingabire).
Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko Urwego rw’Ubushinjacyaha RIB rwashatse guhuza ayo mahugurwa abayoboke be baba barakoze, n’ubwo atemeza neza ko yabaye, n’uriya munsi wa “Ingabire Day“, rwemeza ko kuri uwo munsi hari gahunda yo guteza imidugararo mu gihugu hagamijwe gukuraho ubutegetsi.
Ingabire Victoire Umuhoza atangaza ko ibyaha yabwiwe na RIB biremereye cyane.
Abakomeye n’aboroheje bakomeje gusaba ko Ingabire Victoire afungwa
Richard Sezibera wahoze washinzwe imirimo itandukanye muri Leta ya Kigali, akaba yarigeze kuba ambasaderi, minisitiri ndetse n’umusenateri, ubu akaba yarabaye ikimuga mu buryo bw’amayobera, aherutse kwihanukira yandika kuri twitter ati “From MRND/CDR… RDR/FDLR…FDU/Inkingi…DALFA/Umurinzi…change the ideology, not the name!!pffff!”
Tom Ndahiro, kabuhariwe mu kubiba amacakubiri no gukwirakwiza urwango yahise yandika munsi y’ubutumwa bwa Sezibera ati “Kugira inama IVUmuhoza ngo ahinduke ni ugutokora ifuku.”
Intore yo kuri twitter yiyita Minister of Hapiness nayo iti “#ArrestRachid #ArrestVictoireUmuhoza Bombi bahuriye ku guhakana, gupfobya, no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, kwangisha abaturage ubuyobozi(kugumura abaturage).”
Imikorere ya RIB iteye icyo n’iki
Icyo abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakomeje kwibaza ni impamvu urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda rusigaye rwarabaye igikoresho cy’intagodwa zo ku mbuga nkoranyambaga, izi ntagondwa zikaba zisigaye zihimbira ibyaha abatavuga rumwe na leta cyangwa abandi bagaragaza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, bigashingirwaho na RIB ikabata muri yombi cyangwa se igahora ibabyinisha muzunga ibasaba kuyitaba.