Maître Evode Uwizeyimana ati:”Faustin Twagiramungu nadacisha make ndamushyira hanze ntankangishe ko ari umusaza”

    Me Evode Uwizeyimana

    Mushobora kwisomera inyandiko yatangajwe na Me Evode Uwizeyimana akoresheje urubuga Democracy  Human Rights aho yiyama Bwana Faustin Twagiramungu umukuru w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.

    Me Evode Uwizeyimana aragira ati:

    Reka nkubwire wowe Faustin NTAKIRUTIMANA wihimba Ngoga Jean:

    Wowe uziko twaganiriye kenshi haba mu manama ya RDI ndetse no kuri téléphone. Rimwe ukiyita Ngoga Jean ubundi ukiyita Veritas infos ushaka kwandika ibihuha. Niba rero uvuga ukuri koresha amazina yawe kuva ubu usohoke muri iyo mitiba wiberamo nk’imbeba witwe « NTAKIRUTIMANA Faustin » kuko niyo mazina yawe. Iki ni kimwe ku byerekeranye na identité yawe kuko niba uvuga ukuri bivuge utihishe.

    Iki kiraka rero Faustin Twagiramungu aguhaye cyo guhangana na Evode na Patrick Ndengera muri medias ndakumenyesha ko kitari bukorohere na gato. Icya kabiri utangiye uvuga ikinyoma ubeshya ngo hari umuyoboke wa RDI wagusogongeje ibaruwa ya Patrick Ndengera yo gusezera. Sibyo kuko e-mail yawe iri muri liste yacu kuko uri umuyoboke wa RDI mu Bufransa ndetse ukaba uri na membre wa Komisiyo ishinzwe communications na Information iyoborwa na Ismail Mbonigaba kuko inama za RDI zose uzi neza ko uba uzirimo. Inyandiko ya Patrick Ndengera rero nawe uri mu bayimenyeshejwe kuko adresse e-mail yawe iri muri liste yacu ( cercle clé). Wivuga ikinyoma rero vuga ukuri kandi kuko uri mu bantu basabye Twagiramungu kudatangaza amazina yabo ngo kubera impamvu z’umutekano wabo igihe yatangazaga kuri BBC abagize comité provisoire na za Komisiyo. Ibyo urabizi neza ko uri mu bantu twatangiranye RDI ku ikubitiro.

    Faustin NTAKIRUTIMANA, urimo kwiroha mu byo utazi kuko Rukokoma ntiwibaze ko umuzi kundusha! Ubonye niyo aba Mbonigaba nibura ko amuzimo gake?. Aka kazi yaguhaye ntako uri bushobore. Dore ahandi ubeshya uti icyemezo cyo kujya gukorera mu Rwanda cyafatiwe mu nama yabaye mu ntangiriro za Kamena? Urabeshya kuko inama ya nyuma twakoze muri RDI twayikoze ku cyumweru ku itariki ya 27/05/2012 ibyo bintu byo kujya gukorera politiki mu Rwanda kuri uwo munsi ntibyari no ku murongo w’ibyigwa Rukokoma yabivuzeho nk’igitekerezo atanze ndetse abivuga muri clôture y’inama igitekerezo turagishyigikira tuvuga ko bizaganirwaho ku buryo bunonosoye bigafatwaho umwanzuro mu nama itaha hamaze kwigwa uburyo bizakorwamo ni ukuvuga modalités cyangwa se faisabilité. Wibagiwe ko nahise mvuga nti nubwo igitekerezo ari cyiza ariko nta muntu ukora conclusion ngo ashyiremo ingingo itizwe mu nama cyangwa ngo akore introduction y’Ikintu kitaganiriweho? Alors, Bwakeye kuwa 28/05/2012 Mbonimpa asohora itangazo ko ibyo bintu byo kujya gukorera politiki mu Rwanda byarangije kwemezwa ndetse anabigira titre ya communiqué bitari no kuri ordre du jour s’il vous plaît.Byemejwe na nde? Ryari? Hehe? Hatanzwe igitekerezo turagishyigikira tuvuga ko kizaganirwaho ibi rero ntabyabaye ahubwo twasomye ko icyemezo cyuarangije gufatwa. Ibintu bya Rukokoma byo gukora za conclusions mu nama pour des points qui n’Ont pas été débattus wowe se ugiye kuvuga ko utabizi? Iyo remarques nayikoze inshuro zingahe?

    Ndagusaba ko wakwisubirira mu mutiba wawe ukabwira Twagiramungu akaza akikorera iki kiraka kuko wowe utagishoboye kandi numva wowe ntacyo nakagombye kuvugana nawe ni ibi mbikoze ngo nigizeyo ikinyoma cyawe wari umaze gukwirakwiza uri muri uwo mutiba wawe.
    Dore reka nkwibutse ordre du jour y’uwo munsi twamenyeshejwe na Secretaire exécutif Jean Mari Mbonimpa wa muswa we. E-mail twese twayibonye ku wa agatatu le 23 mai 2012, 23h27.

    Ku murongo w’ibyigwa twashyiraho ingingo zikurikira :

    1. Position y’ishyaka RDI ku byandikwa ku mbuga bigamije kurisebya
    2. Kungurana ibitekerezo ku nyandiko twashyikirijwe na Commissaire ushinzwe ibyerekeye umutekano (A-P Ndengera)
    3. Ibitekerezo n’ibikorwa bya Commission y’itangazamakuru (I. Mbonigaba)
    4. Amakuru anyuranye

    Niko nyereka muri izi ngingo ahanditse kujyana RDI mu Rwanda? Kujya gukorera politique mu Rwanda se urashaka kumbwira ko byari mu makuru anyuranye? Ibintu byakwemezwa gute bitari no kuri ordre du jour? Fungura aha hasi urebe communiqué yatanzwe urasanga ntaho ihuriye n’ibyavugiwe mu nama: http://rwandarwiza.unblog.fr/2012/05/30/rdi-rwanda-rwiza-ya-faustin-twagiramungu-igiye-gukorera-politiki-mu-rwanda/

    Ikindi urabeshya ko ngo twasabye imishyikirano na FPR. Twayisabye nde? mu buhe buryo? twanditse ibaruwa dusaba iyo mishyikirano? Twaraterefonnye muri FPR dusaba imishykirano? Iki kinyoma Twagiramungu niwe watangiye kugikwirakwiza ko twasabye imishyikirano na FPR ajijisha kandi azi neza ko abeshya. Deja ntibyari ubwa mbere abeshya kuko yigeze no kuvuga ngo ko jyewe Evode na Patrick twagiye muri RNC igihe tujya i Vermont muri conférence yayo ariko byose bugacya akabigarama. Mu gitondo navuze ko Rukokoma naba sage yicecekera ariko niyiha gukoresheje abapagasi nkawe ndamusuka hanze yicuze ibyo kunkangisha ko ari umusaza bibe birangiriye aho kuko aziko tuziranye umuzi n’akayihatse. Ndabona wazanye extrait y’inyandiko ya Patrick aho uvuga ko twahuye na Inyumba. Nibyo rwose twarahuye ntabyo duhakana kandi twaganiriye nk’abanyarwanda tumubwiza ukuri kwacu nawe atubwira uko abona ibintu kandi ibyo tubikora tumaze gukuba zero umujinya w’umuranduranzuzi Twagiramungu yari amaze kugaragaza atubuza kubonana na Ministre Inyumba yita ngo ni « umugore w’inyaryenge ngo ushuka abahutu ». Niba yarigeze kumushuka nk’uko ahotra abyiyemerera avuga ko INKOTANYI zamushutse jyewe si uko bimeze.

    Inyumba yarize nanjye narize tuganira nk’abantu bakuru kandi bize bazi ubwenge kandi basangiye igihugu nubwo tutabona ibintu kimwe. Bityo rero nta ruhushya rwa Twagiramungu nari nkeneye ngo mbonane na un officiel wa Leta y’u Rwanda en sol canadien. Patrick yabimumenyesheje pour prévenir urwikekwe n’Ibigambo byo kuvuga ko twagiye kugambanira ishyaka umuyobozi waryo atabizi. Niba yibwira ko ubugambanyi avugwaho ko yagambaniye Leta yari iyobowe n’ishyaka abereye Prezida twebwe si uko dukora. Twebwe dukorera muri transparency nta kintu na kimwe gihishwe.

    Faustin NTAKIRUTIMANA, Bwira Twagiramungu urimo kugutuma aze yikorere akazi imbonankubone, bimunaniye yicecekere ariko urugamba mbona mudushoboramo ntarwo muributsinde. Niba mushaka explosion ya RDI en plein vol, on le fera mais muduhe amahoro mwikomereze ibyanyu nibyo twabasabye nimuhitamo confrontation nabwo turi tayari guhangana byo ca fait partie de ma carrière!

    Ugire amahoro y’Imana.

     Evode”

    mushobora no kumva ikiganiro Alain Patrick Ndengera yagiranye na Radio Itahuka asobanura uko ibibazo bimeze muri RDI

    Comments are closed.