Umutwe w’ingabo udasanzwe wa "Special force" wari utegerejwe watashye uturutse muri Congo

Abasirikare 357 bo mu mutwe wihariye bakoranaga n’ingabo za Congo mu kurwanya imitwe yitwaza intaro irimo FDLR, bageze mu Rwanda aho bari baherekejwe n’umubare utari muto w’ingabo za Congo, zikuriwe na Br. Gen. Bauma Abamba Lucien uyobora ingabo muri kivu y’Amajyaruguru.

Ku isaha ya 16h12’ nibwo bari basesekaye ku mupaka wa Kabuhanga, uherereye mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, aho bakiriwe n’Umugaba w’Ingabo Lt. Genral Charles Kayonga n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Maj. Gen. Mushyo n’abandi bayobozi b’ingabo zari zimaze amezi arindwi muri Congo.

Aba bayobozi bakuru mu ngabo z’igihugu bazishimiye akazi katoroshye izi ngabo zakoze mu gice cya Rushuro, zikorana n’ingabo za Congo mu guhashya umutwe wa FDLR.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda yakira uyu mutwe wihariye wagenze ibilometero birenga 60 n’amaguru, yatangaje ko batashye kubera ko habaye ikibazo mu ngabo za Congo aho ziciyemo ibice hakavuka umutwe wa M23 u Rwana n’ingabo za Leta, u Rwanda ruhitamo gucyura ingabo zarwo.

Ingabo z’u Rwanda zari muri Congo zinjira mu Rwanda zari zambaye imyenda ya Congo.

Umugaba w’ingabo yatangaje ko n’ubwo akazi katarangiye neza hari igihe kazakomeza umutekano uvuye mu gucikamo ibice kw’ingabo za Congo birangiye.

Ibyo yabihereye ko u Rwanda rufatanyijwe n’ibihugu bihuriye mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari bari gukora ibishoboka ngo amahoro agaruke m’uburasirazuba bwa Congo.

Ku uruhande rwa Congo, Brig. Gen. Bauma Abamba yatangaje ko bashimye ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya imitwe ihungabanya umutekano, kuko bigisiye abaturage umutekano no kwikorera aho guhora mu bigunda.

U Rwanda na Congo byashyizeho gahunda yo guhuriza ingabo hamwe mu guhashya FDLR nyuma yuko igaragaye mu bikorwa byinshi byo guhohotera abaturage no kubasahura ibyaho, cyane cyane mugufata abagore ku ngufu.

Iki gikorwa cyatangiye 2009 kikaba cyaragezweho kugera kuri 75% ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.

Iki gikorwa cyo gutaha kw’ingabo z’u Rwanda kitabiriwe n’ushinzwe igisirikare muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, Colonel MK Bitumbika, n’abashinzwe igisirikare muri Ambasade y’Amerika.

Brig. Gen. Bauma Abamba (iburyo) aherekeje ingabo z’u Rwanda.

 

Sylidio Sebuharara

Kigali Today

 

2 COMMENTS

  1. noneho murongera kuvuga iki ? ikibazo kirihagati ya congo nurwanda nibo bakizi ndetse nomubarinda kabila harimo bandi tuzi cyane
    ntitukiteranye tuvuga amafuti gusa ,ubuse waruzi ko hari basirikare baba muri congo kandi ibihugu byombyi bibiziranyiho ,nose nibande bashinzwe umutekano wa kabila kubwire batanu nabnye nabo muri supecial force murwanda inasho nubu mvuga nabo , niyo mpamvu tugomba kureka gushyushya imitwe ,ubuse UN nireba biriya byo araibyakira gute irabibonamoamacenga ya congo ntanumwe wigeze uhingutsa ko hari abakomando burwanda bari kuruhande rwa congo ya kabila yaba na ministri wabo wirirwa uvuza induru gusa kandi bari babizi bose gusa urwanda buriya ruakojeje isoni ko M23 ari gahunda ndende yateguwe igihe kand kabila nawe arayizi neza cyaneee

  2. Kalisa we wabonye amacenga!!!Ibizairois ni nk’ibyana by’impinja bya bajeyi byirirwa birira. Turafatanyije, nyuma ngo twabateye!!!Ibi mubibona gute/ Amacenga gusa. Ikibaye cyose RWANDA!!!KAGAME!!!!Baturekeye RUDASUMBWA ko azahora abatsinda. Ubu se ntabakojeje isoni. Waba ufasha umuntu, nyuma ukamutera!!Barangije ibibazo byabo. Babona ko impunzi hafi 57.000 zizerera mu Rwanda zizabaha amahoro. Nibabatera bati ni KAGAME. Twe turimo kwiyubakira igihugu, natwe iwacu hari amabuye y’agaciro, mwa bazairois mwe mwo gukomeza kudutesha igihe. Mujye mwibuka uko inkotanyi zateye!!!Ni abana b’impunzi zanyu!!!Nibaba INKOTANYI muzaba mureba. KABILA we nashaka EST YA CONGO ayibagirwe. Aho bigana ntawe utahabona uretse injiji. Ariko KAGAME nimumufashe hasi, murangize ibibazo byanyu à l’interne.

Comments are closed.