Mgr Birindabagabo ati:Ndashima Imana ko Rick warren ataje muri Rwanda Shima Imana

Musenyeri Birindabagabo Alexis, Umuyobozi w’Umuryango Peace Plan, ashimira Imana ko Pasiteri Rick Warren ataje mu giterane cya ‘Rwanda Shima Imana’ ngo kuko iyo yaje ibikozwe byose bimwitirirwa kandi byakozwe n’abanyarwanda.

Musenyeri Birindabagabo Alexis
Musenyeri Birindabagabo Alexis

Birindabagabo agira ati “Rick Warren yagize uruhare mu gushinga umuryango wa ‘Peace Plan’, igitekerezo cyo cyaje abantu bicaye muri uyu muryango. Mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri yitabiriye iki giterane ndetse anatanga inkunga y’amafaranga. Ariko ubu turashima Imana ko adaheruka kuza muri iki giterane ndetse nta n’inkunga agitera. Kuba adaheruka kuza mbishimira Imana kuko iyo yaje abantu bamwitirira igiterane.”

Yatanze urugero yifashishije umugani agira ati “Kutaza kwe mbishimira Imana, kuko abantu banini iyo bagiye ahantu abato ntibagaragara. Igitekerezo cya Rwanda Shima Imana ni icy’abanyarwanda, ariko kubera ko cyamereye munsi y’igiti kinini cyitwa Rick Warren na Peace Plan, abantu barabimwitirira no mu gihe nta nkunga ashyiramo bumva ko atangamo amafaranga.”

Ati “Umwaka wa mbere n’uwa kabiri yarabikunze ashyiramo n’amafaranga, noneho dutangira ibiganiro byo kuvuga ngo Rwanda Shima Imana ko ari iy’abanyarwanda, Rick Warren ashyiramo amafaranga y’iki?”

Inkuru irambuye>>>