Montréal: Nadine Claire Kasinge yahawe igihembo kigenerwa urubyiruko rwagaragaje ubwitange

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015, i Montréal muri Canada umuryango Réseau International des femmes pour la démocratie et la paix wateguye igikorwa kiswe :L’Audace : Bâtir un monde meilleur.

Muri icyo gikorwa abanyarwanda bakiri bato baganirije abitabiriye icyo gikorwa bavuga ku byo baciyemo, ibyo bigiye mu nzira z’inzitane baciyemo mu buzima bwabo ndetse banerekana uburyo bahagurukiye guharanira kubaka isi nziza. Abo ni Bwana Gervais Nsabimana, Madame Karine Gasarasi na Madame Claire Nadine Kasinge.

Muri uwo mugoroba kandi hatanzwe igihembo ku nshuro ya 6 cyagenewe umwe mu rubyiruko witwaye neza mu kugaragaza ubwitange n’ibikorwa by’indashyikirwa muri uyu mwaka wa 2015. Uwatowe ni Madame Nadine Claire Kasinge akaba ari umunyamabanga mukuru wungirije mu ishyaka Ishema ry’u Rwanda ushinzwe umubano n’andi mashyaka.

Umwaka ushize iki gihembo kigenerwa urubyiruko ubwo cyatangwaga ku nshuro ya 5 n’uyu muryango mpuzamahanga w’abategarugori baharanira Demokarasi n’amahoro (Réseau International des femmes pour la démocratie et la paix) cyagenewe Bwana Peter Mutabaruka, umwongereza w’imyaka 30 ufite inkomoko mu Rwanda.

prix 2015

The Rwandan

Email: [email protected]