Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru aturuka i Maputo muri Mozambique ni ay’iraswa ry’Umunyarwanda Révocat Karemangingo warashwe urufaya rw’amasasu ntabashe kurokoka, kuko nyuma gato yaje gushiramo umwuka.
Umunyarwanda Révocat Karemangingo ni umwe mu Banyarwanda b’abaherwe bazwi mu gihugu cya Mozambique, ni umucuruzi w’umwuga kandi byahiriye, ni umwe mu bubashywe cyane n’impunzi z’Abanyarwanda ziri mu karere ka Afrika y’Amajyepfo, dore ko yari umwe mu bakuriye impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Mozambique, baba ababayo nk’impunzi, baba abakorerayo nk’abagiye kuhashakira ubuzima.
Karemangingo yishwe nyuma y’igihe gito amenyesheje inzego z’umutekano wa Leta ya Mozambique ko afite amakuru y’uko ubuzima bwe buri mu kaga, ariko ntacyo yabifashijwemo, kuko Mozambique yamaze kwinjirirwa bikomeye kandi mu nzego zose na Leta y’u Rwanda.
Birakekwa ko Karemangingo yishwe na Leta y’u Rwanda
Uretse kuba Révocat ari umwe mu bakuriye impunzi z’Abanyarwanda akaba yanafatwaga nk’umunjyanama mwiza , ni n’umwe mu bahoze mu Ngabo z’u Rwanda (FAR) mu mute warwanishaga imbunda z’imizinga (Bataillon d’artillerie de campagne). Kwicwa kwe, nta wabura gukeka Leta y’u Rwanda, dore ko bitatu byose mu byo Bwana Karemangingo azwiho byagiye bigaragazwa nko kuba ari ibyaha ntababarirwa.
Ibyaha bitatu ntababarirwa bya Karemangingo kuri Leta ya Kagame
ICYAHA CYA MBERE NI UKUBA ARI UMUHERWE:
Si rimwe si kabiri ahubwo ni kenshi Gen James Kabarebe Umujyanama wa Kagame Perezida w’u Rwanda mu by’umutekano, yavuze kenshi ko Abanyarwanda bari hanze y’igihugu bafite amafaranga cyangwa amashuri menshi ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda, kuko ngo barugambanira kandi ngo bagatera inkunga imitwe yita iy’iterabwoba ihangayikishije u Rwanda.
Ibi biranashimingirwa no kuba ibinyamakuru biri hafi ya Leta y’u Rwanda (Byitwa ko byigenga ariko byarashyizweho na Leta), byatangiye kwigamba urupfu rwa Révocat bimwita uwari umuterankunga w’imitwe irwanya u Rwanda.
Ibi ni ibyatangajwe na Rwandatribune, ikinyamakuru bivugwa ko ari icya DMI na NISS gishinzwe amakuru yo ku rugamba
ICYAHA CYA KABIRI, KUBA UMWE MU BAKURIYE IMPUNZI:
Ikindi cyaha gikomeye cya Kabiri Karemangingingo Révocat yari afite mu maso ya Leta y’u Rwanda ni ukuba yari umwe mu bakuriye impunzi. Ibi uretse kuba bifatwa nko kuba umuterankunga w’imena wa gahunda z’impunzi iyo ufite amafaranga ahagije, binitwa icyaha mu maso ya leta y’u Rwanda, ku mpamvu zo kuba afatwa nk’umushushanyanzira (Stratège) ku kwikura mu bibazo by’inzitane impunzi ziba zifite. U Rwanda rero rwifuza ko abaruhunze bose bapfa nabi burundu burundu, ntirwemera ko abafatwa nk’abajyanama b’imena b’impunzi babaho.
ICYAHA CYA GATATU, KUBA UMUSIRIKARE:
Icyaha cya gatatu karundura Révocat Karemangingo yari afite mu maso y’u Rwanda rwa Kagame ni ukuba yarahoze mu ngabo zo hambere y’uko yigarurira igihugu. Abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (FAR), bafatwa nk’abantu bashobora kwiyambazwa igihe cyose hakenerwa urugamba rwo guhangamura Kagame n’ingoma ye, haba mu buryo bwo kuba bakongera kwegura imbunda, haba mu buryo bwo gutanga umusanzu w’ibitekerezo bya gisirikare (Tactiques militaires) n’ibindi.
Kuri iki cyaha cya gatatu hakiyongeraho amagambo aherutse gutangazwa na Perezida Paul Kagame ko Ingabo ze zasanze mu nyeshyamba zirwanira muri Mozambique ngo harimo n’Abanyarwanda.
Si igitangaza rero ko ejo cyangwa ejo bundi wakumva Leta y’u Rwanda imushyize mu majwi y’abahitanywe no kuba yari umwe mu baterankunga cyangwa se abarwanyi ku ruhande rw’abo yita ibyihebe byagagaje intara ya Cabo Delgado.
Yarashwe nk’uko Leta y’u Rwanda isanzwe irasa abo isanze hanze y’u Rwanda
Ikindi gitangaje ni ukuba kuraswa kwa Bwana Karemangingo Révocat kwabayeho atashye iwe mu rugo, akaraswa neza neza nk’uko byakorewe Gen Adolphe Nshimirimana w’Umurundi warasiwe mu modoka ye kuwa 02/08/2015 u Rwanda rugashyirwa mu majwi, kuko Adolphe yari amaze gutesha kenshi imigambi mibisha ya DMI i Bujumbura.
Birongera bigahura neza neza n’uburyo Andrew Felix Kawesi wari umuyobozi mukuru muri Police ya Uganda yarashwemo kuwa 17/03/2017, nabyo bigashyirisha u Rwanda mu majwi, kuko yatambamiraga cyane imigambi y’intasi z’u Rwanda zifashishaga Abapolisi b’Abagande.
Imbere mu Rwand abibukwa ko barashw emuri ubu buryo bari mu nzira bataha ni Nyakwigendera Kabera Assiel na Major John Sengati.