Mozambique: Nyuma yo kugerwa amajanja kenshi Révocat Karemangingo yishwe

Révocat Karemangingo, umwe bayobozi b’impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa mbere ageze hafi y’iwe mu murwa mukuru Maputo, yishwe nyuma yo kugerwa amajanja inshuro nyinshi akarusimbuka.

Révocat Karemangingo, wari ushinzwe komisiyo y’umutungo muri iryo shyirahamwe, yarashwe n’abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner, nk’uko bivugwa na Cléophas Habiyaremye ukuriye iryo shyirahamwe.

Habiyaremye avuga ko ubwo Karemangingo yari mu modoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Vitz agana iwe ahitwa Liberdade, imodoka ebyiri zamwitambitse imwe imbere indi inyuma.

Yabwiye BBC ati “Yari ari hafi kugera iwe, abari mu modoka ya Toyota Fortuner ni bo bamurashe bari hejuru we ari hasi mu modoka ntoya, bamurashe amasasu atandatu.”

Habiyaremye avuga ko polisi yageze ahabereye ubu bwicanyi igakora akazi kayo ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.

“Abantu bafite aho bahuriye n’u Rwanda bashatse kwica Karemangingo”

Habiyambere yavuze ko Révocat Karemangingo yari yarishinganishije mu nzego z’umutekano, avuga ko hari abantu bashaka kumwica bafite aho bahuriye n’u Rwanda.

Ati “No mu 2016 baramuhushije bashakaga kumwicira iwe mu rugo, agira amahirwe kuko imodoka yari yiriwemo si yo yatashye arimo, baramuhusha.”

Ku mpamvu zaba zateye kwicwa kwe, Habiyaremye avuga ko Karemangingo nta kindi yakoraga uretse ubucuruzi, ko atakoraga politiki kuko ari impunzi.

Karemangingo ari mu baketsweho uruhare mu rupfu rwa Louis Baziga wahoze ahagarariye diaspora y’u Rwanda muri Mozambique warashwe agapfa i Maputo mu 2019, ariko ngo yagizwe umwere kuri icyo kirego.

Isesengura rya BBC

Kimwe no mu bindi bihugu bimwe byo muri Africa y’amajyepfo, muri Mozambique hari Abanyarwanda bahaba nk’impunzi zahunze mu 1994, n’abagiyeyo nyuma gushaka ubuzima.

Mozambique ubu ni igihugu gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda rwohereje ingabo gutabara, bagafatanya kunesha inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam zari zarigaruriye intara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Mu buryo butavugwaho byeruye, hari ababona impunzi nk’abadashyigikiye ubutegetsi bw’i Kigali, n’ababona abatari impunzi nk’abashyigikiye ubutegetsi bw’i Kigali.

Kutabona kimwe ubutegetsi mu gihugu cyabo ku ngingo za politiki n’amateka ni kimwe mu bitandukanya ibi bice byombi by’Abanyarwanda baba muri Mozambique, nk’uko bamwe mu bahatuye babivuga.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwagiye bushinjwa gukurikirana cyangwa kwica abatavugarumwe nabwo bari mu mahanga bakora ibikorwa bya politiki birwanya ubutegetsi mu gihugu cyabo.

Ubwo butegetsi nabwo bwagiye bushinja bamwe mu Banyarwanda baba hanze gukora cyangwa gutera inkunga ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Iyicwa rya Karemangingo rishobora kuba ari ubwicanyi bubaho no mu bindi bihugu, ariko rishobora no kuza guhuzwa n’ibyabaye mbere n’amakuru ya vuba hagati y’u Rwanda na Mozambique.

Hashize amezi atatu Cassien Ntamuhanga, Umunyarwanda watorotse gereza agahungira muri Mozambique, afatiweyo na polisi, nyuma aburirwa irengero kugeza ubu.

Habiyaremye ati: “Hashize kandi ibyumweru bitatu umunyamabanga w’ishyirahamwe ryacu asimbutse urupfu, none uyu munsi ushinzwe imari arishwe.

“Urumva ko hashobora gukurikiraho abandi. Turasaba abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ngo barebe ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda hano muri Mozambique.”

BBC yagerageje kuvugana n’uhagarariye u Rwanda muri Mozambique ntibyayishobokera.