Musanze: Yambaye ubusa mu rukiko biteza akavuyo mu mfungwa, abacungagereza barasa mu kirere

Umugororwa witwa Nkiranuye Gaspard ufungiye muri Gereza ya Rubavu yakoze ibitamenyerewe ubwo yageraga mu rukiko akikuramo imyenda yose bigatuma havuka akavuyo mu bandi bafungwa bari kumwe.

Ibyo, byabaye mu ma saa ine n’igice yo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2016 nk’uko izubarirashe.rw rimaze kubihamirizwa na CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS).

CIP Sengabo asobanura ko iryo sanganya ryabereye mu Rukiko Rukuru rwa Musanze, ubwo uriya mugororwa yari agiye kuhaburanira ubujurire bw’icyaha cy’ubwicanyi yahamijwe akanakatirwa gufungwa imyaka icumi.

Ni ibintu ngo byakurikiwe n’akavuyo kaje guhoshwa n’uko abacungagereza barashe mu kirere nk’uko CIP Sengabo abivuga. Ati “Yageze mu rukiko yigira nk’umusazi; akuramo imyenda asigara yambaye ubusa, ashaka gusohoka ngo yiruke, atangira guteza akavuyo. Byatumye na bagenzi be bateza akavuyo n’uko abacungagereza barasa hejuru karashira.”

Inkuru irambuye>>>