Major Micombero yiteguye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana n'iyicwa ry'abafaransa 3 byakozwe na FPR

Nyuma yo gusoma inkuru yanditswe n’ikinyamakuru Marianne ivuga ko Major Jean Marie Micombero wahoze ari umunyamabanga mukuru muri Ministère y’ingabo mu Rwanda ubu akaba ari umukuru w’Ihuriro RNC mu gihugu cy’u Bubiligi (umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda), yagitangarije ko afite amakuru kw’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ndetse no ku rupfu rw’abafaransa batatu bari batuye hafi ya CND ahari hakambitse ingabo za FPR mu 1994, urubuga The Rwandan rwifuje kugirana ikiganiro na Major Micombero ngo atubwire by’imvaho ayo makuru. Major Micombero yemeye gusubiza ibibazo bya mugenzi wacu Marc Matabaro.

Major Jean Marie Micombero, ushobora kwibwira abasomyi ba The Rwandan muri make ukanababwira imirimo wakoraga mu ngabo za FPR muri 1994? Kuko hari abatangiye kuvuga ko wari umusirikare wo hasi cyane (platoon sergeant) ko utigeze ukora akazi katuma warashoboraga kubona amakuru yo mu rwego rwo hejuru icyo gihe!

Nageze muri CND mu Kuboza 1993, ndi kumwe n’abasirikare ba Batayo ya Gatatu ya APR yari iyobowe na Lt Col Charles Kayonga, yari ishinzwe kurinda abayobozi bakuru ba FPR mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’Arusha hagati ya FPR na Leta y’U Rwanda y’icyo gihe.

Nahageze mfite ipeti rya sous-lieutenant nari narahawe muri uwo mwaka wa 1993. Mbere y’uko ntoranywa ngo nze mu basirikare 600 boherejwe i Kigali, icyo gihe mbona iryo peti nabaga muri unity ya High Command yarindaga Chairman wa High Command ariwe Paul Kagame.

Muri Batayo ya 3 muri CND nari umwe mu basirikare bari mu gashami kari gashinzwe iperereza.

-Muri Nyakanga 1994, iminsi mike mbere y’uko hashyirwa inzego za Leta nshya, natoranyijwe mu basirikare bagombaga gukora umutwe uzashingwa kurinda Perezida wa Repubulika. Muri uwo mutwe ninjye wari ushinzwe iperereza (I.O) akazi nakoze kugeza muri 1995 igihe najyaga gukomeza amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’amategeko.

Niba atari ibanga watunyuriramo muri make ibyo wumvise muri icyo gihe bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana? Ko hari amakuru avuga ko abasirikare  Batayo ya 3 bari muri CND bari basabwe kwitegura imirwano « stand-by class one » saa moya z’ijoro tariki ya 6 Mata 1994 maze indege ya Habyalimana igahanurwa saa mbiri n’igice?

Kuri iyi ngingo nta kirenzeho natangaza kuko amakuru mfite, ni amakuru akomeje gutindwaho mu itangazamakuru bishobora kugira ingaruka ku iperereza cyangwa ku ubutabera ku kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ariko ikidashidikanywaho dufitiye ibimenyetso bihagije n’uko iyo ndege yarashwe n’abasirikare b’iyo Batayo ya gatatu biteguwe binashyirwa mu bikorwa ku mabwiriza y’uwari umuyobozi w’igisirikare cya FPR, Paul Kagame abicishije ku uwari umuyobozi wa Batayo ya 3, Lt Col Charles Kayonga.

Na none niba atari ibanga wagira icyo utubwira ku rupfu rwa bariya bafaransa batatu bari batuye hafi ya CND aha ndavuga adjudant-chef Alain Didot n’umugore we Gilda na adjudant chef Jean-Paul Maïer?

Nk’uko mbisobanuye haruguru twakwirinda kwinjira cyane ku byabaye bifitanye isano n’urupfu rw’aba bafaransa kuko bishobora kugira ingaruka ku butabera kuri iki kibazo ariko rero aba bafaransa bishwe ku mabwiriza ya Lt Col Charles Kayonga wari uyoboye Batayo ya gatatu, ndetse n’ababishe barabyigambaga ku mugaragaro icyo gihe ahubwo batangiye kubihakana aho ikibazo kibyukiye.

Kuki wahisemo kuvugana n’ikinyamakuru kitazwi cyane ku rwego mpuzamahanga nka Marianne aho kujyana ubuhamya bwawe mu butabera bw’umufaransa dore ko n’umucamanza w’umufaransa Marc Trévidic arimo gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana?

Amakuru kuri ibi bibazo byombi arahari, ikibazo gihari n’uburyo abashinzwe kuyakoresha biragaragara ko baseta ibirenge mu gushaka kumenya ukuri kuko sinjye njyenyine ufite amakuru nk’aya. Bamwe mu banyamakuru bakurikiranye ibimaze iminsi bitangazwa mu binyamakuru by’i Burayi akenshi byagorekaga ukuri, bashatse gucukumbura ngo bimenyere ukuri ni mu urwo rwego baje batugana. Uretse ko hari byinshi umuntu yakwirinda gutangaza mu bitangazamakuru bikazajya ahagaragara igihe kigeze kuko ari abafaransa ari abanyarwanda bekeneye kumenya ukuri n’ubutabera bugakora akazi kabwo.

Ese ko hashize imyaka 19 biriya bikorwa bibiri bibaye, ndetse nawe ubwawe ukaba umaze imyaka nk’ibiri mu buhungiro wari utegereje iki ngo utange ubwo buhamya? Kuba uri umukuru wa RNC ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu Bubiligi, ntabwo byaba bisobanura ko ibyo wavuze bihishe impamvu za politiki?

Ibyaha bikomeye nk’ibi ntabwo bisaza, n’ukuvuga ko igihe icyo ari cyo cyose ukuri cyangwa ibimenyetso bibonetse bihabwa agaciro kabyo, ikindi kandi hagati ya 1994 n’igihe nahungaga ntabwo byashobokaga kuba umuntu yagaragaza ukuri kuko byari bimeze nko kwiyahura, bikaba bitanatandukanye n’abantu bari mu Rwanda bazi ukuri kuri ibi bibazo bibiri bagize icyo bavuga byaba ari ukwiyahura.

Ikindi kandi ngeze mu buhungiro ikihutirwaga ntabwo byari ukugaragaza ibimenyetso ahubwo kubanza kureba ibimenyetso bihari n’icyo byakoreshwa ni byo byari ngombwa, kuko ibimenyetso birahari byinshi ariko ababihawe ntacyo babikoresha.

Kuba hari ukuri nzi kuri ibi bibazo byombi, kuba umunyapolitiki ntabwo byambuza kugaragaza ukuri nzi, ahubwo kutabivuga byaba atari ugutanga umusanzu wanjye mu kumenyekanisha ukuri ku byabaye mu Rwanda.

Nk’umuntu uzi ibijyanye n’amategeko kuba warabonye ibyo bintu bikorwa ntubivuge kandi wari muri izo ngabo zakoraga ibyo, ntabwo utinya ko byafatwa n’ubutabera nk’ubufatanyacyaha?

Ibyo bikorwa ntabwo nigeze mbishyigikira, ntabwo mbishyigikiye ubu ndetse nta n’inkunga natanze kugira ngo bikorwe ahubwo mbishyize ahagaragara igihe nzi ko bishobora kutangiraho ingaruka, icyo nashoboraga gukora n’ukubiburizamo ariko ntabwo nari mbifitiye ubushobozi. Na none kubishyira ahagaragara nkiri mu maboko ya bariya bicanyi ntabwo byashobokaga.

Mu minsi yashize Bwana Dr Rudasingwa igihe yatangaga ubuhamya ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, yavuze ko hari abandi batangabuhamya benshi biteguye gutanga ubuhamya mu gihe baba barindiwe umutekano, ese mubo yavugaga nawe waba urimo?

Ibyo Dr Rudasingwa yabwiye umucamanza Trévidic biri hagati ye n’uwo mucamanza njye ntacyo mbiziho. Ariko hagize icyo umucamanza ambaza namubwira icyo mbiziho.

Nyuma y’aya makuru watanze nta bwoba ufite kuri wowe n’umuryango wawe wenda n’igitutu cy’abantu bo mu muryango nk’uko byagendekeye abandi bantu bagiye batanga amakuru ku ihanurwa ry’iriya ndege?

Nashakaga ngo abantu batekereza ko nshobora guterwa ubwoba mbakurire inzira ku murima, kabone n’iyo bananyica bagakuraho n’umuryango wanjye wose. Kimwe mu byo iyi ngoma y’abicanyi ishyira imbere ni iterabwoba, idushyiraho igamije kugirango tudashyira ku mugaragaro amarorerwa bakoreye abanyarwanda na n’ubu bakibakorera. Iyo ndwara y’ubwoba narayikingiwe. Kuba ntacyo barankoraho kugeza ubu si urukundo bamfitiye ni uko ahubwo niba atari Imana iturinze byarabananiye. Bagerageje byinshi, birimo kumpamagara, kunyoherereza intumwa zitandukanye zigamije kungura ndabananira, iterabwoba rinyuranye byaba kuri njye cyangwa ku muryango wanjye ryarageragejwe. Bagerageje kumparabika bakoresheje ibitangazamakuru byabo ntibyanca intege ahubwo bigatuma abanyarwanda barushaho kumenya imikorere n’ikinyoma by’iriya ngoma.

Mu gusoza nakubaza nk’umuntu wize iby’amategeko, urabona ubu buhamya bwawe bufite uburemere bungana iki dore ko hari benshi batanze ubuhamya bamwe muri bo bakivuguruza, ubundi ntibuhabwe agaciro?

Kugeza ubu nta buhamya ndatanga kandi agaciro k’ubuhamya kemezwa n’urukiko kandi ibi bibazo byombi nta rukiko rurabiburanisha. Gusa icya ngombwa n’iyo ubutabera bwo hanze butafatira imyanzuro ibibazo nk’ibi cyane cyane ibirimo abanyarwanda, hari igihe u Rwanda ruzagira ubutabera butavugirwamo n’abanyagitugu ku buryo byatinda byatebuka ukuri kuzajya ahagaragara. Murakoze

Murakoze namwe kuba mwemeye kuganira natwe.

Marc Matabaro

19 COMMENTS

  1. micombero ibyo urimo kuvuga ngo kagame yaterefonye charle ngo bahanure indege,ninde se ibyo atabivuga amaze kutavuga rumwe nabo bari kumwe,kuko wari umusirikare wa fpr urabyitwaza,charle yaguhaye report nkande ko wari umusirikare ucunga afande,kireka uvuze ko ari wowe wishe abo bafaransa 3 kandi ufite na mafoto,wafashe ubica,ko harubundi buhamya buvuga ko umu damu wuwari kumwe nahabyara agiye gutora umurambo wu mugabo we ,muka habyara yamubwiye ngo niko bya gombaga kugyenda,ubundi buhamya bwa bakobwa babiri papa wabo yavuraga habyara bahamya neza ko agatha yari azi neza ibiri buze kuba kuriyo tariki ya 6 nuwo mugore akongera akavuga ko mbere ho gato umugabo atarafa yamubwiye ko hari ikintu kizaba kandi gikomeye ngo bitegure ariko yavugaga ko atakizi ngo ariko ntabwo kizabasiga amahoro,none se ubwo tuzemera nde tureke nde jye mbona ibya batanga buhamya ntawabiha agaciro ahasigaye bazareba ibipimo bagize kuko mwese muri aba escrots cyane wowe micombero eh harya ngo warakingiwe iterabwoba, hanyuma se wahunze warakingiwe,ikibabaje nuko uzatanga nubwo buhamya warangizaukazasanga ntanico bimaze ntagihindutse ubwo ntuzaba wikoze mu nda koko

  2. micombero uzanabereke boite noir yi ndege ya habyara,kuzi byose byerekeranye ni hanurwa ryi ndege,cyangwa ushaka ngo agatha agushake akwihere kwi faranga imitwe ni myinshi pe ndumiwe kare kose se warutegeje iki?umaze igihe kingana gite mu buhungiro? warutegereje iki ngo utange ubwo muhamya,abantu nkamwe bakoze enquete bagasanga ari kubeshya murakwiye gufungwa burundu cyangwa nawe uzaba nka abdoul wavuze ko ibyo yavuze kwi hanurwa ryi yo ndege ari binyoma reka dutegereze

  3. (@ abona).wowe wariki 94 ko mbona uza upinga micombere? kuri wowe abatangabuhamya ntacyo bamaze kuko hataboneka abavuga ibisa,ariko ubundi wize amategeko?

  4. yego MICOMBERO urakoze cyane gutanga amakuru agaragaza ukuri, kandi byerekana ko IKIBAZO CY’AMOKO wakirenze kure, NYAGASANI aguhe amahoro n’ihirwe akurindire n’abawe,

    DUHARANIRE KUBA IMFURA, IKIKUBWIRA KO UFITE UBUPFURA, uvugira kandi ukanarengera ikiremwa muntu cyose mwaba mudahuje, imyumvire, ibitekerezo, ibara, ubwoko, ibikorwa, amashuri…amoko yacu yagiranye amkimbirane, ariko se tugume aho gusa koko? duhaguruke
    IKIZIBASIRA UMUTUTSI CYOSE NZAKIRWANYA NIVUYE INYUMA KUGEZA KU NDUNDURO, IKIZIBASIRA UMUHUTU NACYO NZAKITAMBIKA IMBERE KABONE N’AHO NAHASIGA UBUZIMA.

    MAY GOD BLESS THOSE WHO FIGHT FOR HUMANITY, AMEN

  5. alice we ubwo muribyo micombero arimo kuvuga ibyo gusesengura birimo ni bihe?ubona se ahubwo byafata umuntu umwanya ungana ute ngo abone ko ibyo byose abivugishwa ni shavu.INTORE kumbaza aho nari muri 94,uwakubwira se ko nari kumwe na micombero wakongera hi ki?twari kumwe muri cnd hari kindi wifuza kumenya ico nakubwira nuko aru mubeshyi 100/100

  6. Hahahaha abantu nkaba abona ntimukagire ikibazo cyabo ndababwiza ukuri ko baba batasomye ni nkuru yose basoma gusa umutwe winyandiko hanyuma bagahita bahuragura ibigambo niba mwakurikiranye comment ze ngirango murabonako ari umuswa cyane,iminsi iri ku ntoki,no fear.

  7. mumbabarire bantu bo muri Fpr,ndabavuga uko muri n’uko mbazi,Major Micombero si wowe mbaza gusa,hari Gen.Kayumba,Col.Karegeya,Maj.Dr Rudasingwa,hari nabandi ndi buvugeho,tuvugishije ukuri,kuva 01/10/1990 mwinjira mwishe benshi,kugeza umunsi buri wese muri mwe yahungiyeho niho mutakemerewe kwica inzirakarengane mugihe bagenzi banyu bagikomeje kumara Rubanda,Kagame ajya avuga ko muri Ibigarasha,Umwanda,Amazirantoki,Ibirohwa,Amadebe etc,nanjye nungemo ni nibyo koko,ni ukuri pe burya Kagame yarababonye muri mwe nta mugabo urimo wamuca igihano,ni gute mu bihugu byo hanze usanga Caporal cg Captain afashe ubutegetsi ahiritse umunyagitugu wari General-Major,mwe se murumva mudakwiye kugawa koko?aho fpr yanyuze uretse bamwe batinya kuyitunga urutoki kubera ubwoba bw’uko yabahahamuye,yararitse imbaga nta bandi ni mwebwe muhunga n’abatarahunga,ubu mwabwira Rubanda ko kwica Kagame byabananiye koko?cg ni amayeri yo guhumbahumba n’ababahungiye hanze?atari iyo mitwe mufite ndemera ko muri ibigwari,si ku mbabazi zanyu kuvuga ibyo ahubwo ukuboko kw’Imana kurakomeye cyane,turabizi ko Kagame ntawe azamura ku ipeti atabanje kwerekana ko ari inkwakuzi{kwica urubozo}nka Lt. Kayonga wahise aba Lt.Colonel,nawe uva kuri S.Lt. ugera ku rya Major,umaze imyaka ibiri uhunze umukire Kagame wabateye umugongo ku bukungu bw’igihugu umururumba ubafashe imitsi irarega murahunga muti tuvuge ko Kagame ari we wamaze Abahutu kuva 1990-2013 wenyine,niwe wigiriye Congo 1996-1998 kwica inzirakarengane,nkawe Maj.wari uyoboye abasirikare,wahamya ko wigeze utanga amabwiriza ko nta musirikare uyoboye ugomba guhutaza umuturage?ko wari ushinzwe iperereza muri CND hakaba aribwo hishwe ba Gatabazi,Gapyisi,Rwambuka,Cucyana n’abandi nk’umuntu wari ushinzwe iperereza urabizi urwo bapfuye,watanga amazina y’abakoze ayo mahano?usibye abo bafaransa wamenye gusa ababishe ukamenya n’ibyindege,haracyari byinshi cyane dukeneye kumenya,gusa ndashima imana ko mwe muri hanze nta bubasha mugifite bwo kuvutsa umuntu ubuzima keretse mwitwikiriye ijoro,erega baca umugani ngo akabaye icwende ntikoga,n’ejo Kagame apfuye mwakongera mukatumarira ku Icumu,dore ko muvuga ko ikibazo ari we gusa,ni umuntu se mwe mukaba udusimba?donc fpr byarayirenze ntabwo yari iziko izagera aho igeze aha,niyo mpamvu u Rwanda rusahurwa kugera ubu,Major Micombero mbabarira ndavuga fpr muri rusange nawe nkubaramo kuko ndabona ukitwa Maj.ipeti wahawe umaze gukora akantu,nge ndabivuga kdi mbihamya ko fpr wari ubereye ku isonga yamaze Rubanda,sinkeka nk’umucamanza,nge narokotse ubwicanyi bwa fpr ndi umusiviri,narabwiboneye,none wowe Maj.wakwemeza ko fpr itarimbuye abantu mbere ya 1994 na nyuma yaho?ntawe utazi DMI yanayobowe na Kayumba,nawe avuga ko ari Kagame gusa wasogose abantu,,Maj.Micombero reka ibyo urimo ngo byo kwica iperereza uvugishe ukuri kumwe guca mu ziko ntigushye,uhere ku ya mbere ukwakira 1990 ushyire hanze byose n’umutima utaryarya mbega ube nka Ruzibiza,nge ndi uwa mbere wakubabarira ariko ubu uracyafite ubusembwa uterwa n’iryo peti rya Maj.muri RDF-inkotanyi,rwose nimutubwiza ukuri tuzabababarira,nkeka ko ahari aribwo mutangiye kumenya ko atari abo muri FPR gusa bava amaraso,nta kiremwa-muntu kiva amazi mbonereho gusaba abasenga gusabira inzirakarengane Ruzibiza,niba hari amaraso yamennye Imana imubabarire nge mbikuye ku mutima.murakoze muyireke itambuke rwose.

  8. Abona, ihangane ureke ubuhamya butangwe, wihuzagurika uvuga amagambo agaragaza ubwoba, isoni n’ikimwaro. Yikora munda ate se ko agaragaje amakosa abari bamuyoboye bakoze?Ntawari uzi ko Ntaganda yagera hariya, ntanuwari uzi ko rero Micombero yaba umugabo agatinyuka akavuga ukuri kwose! Nimuhinduke mwitandukanye n’Umwicanyi amaguru akigendwa! Uko niko Interahamwe n’abaziyobotse bibwiraga but Ubu bimeze bite?Icyatumye uriya mwanzuro wa UN wo kuzana ingabo zirwana muri Congo ufatwa, nicyo kizatuma mu gihe mutazi kandi mutibwira Umwicanyi akanirwa urumukwiye n’abamuyoboste.
    Twihangane buke.Micombero courage my friend ejo urugero rwawe ruzagera no kuri uyu wiyita Abona wandika hano atange ubundi buhamya!

  9. Wowe micombero iyakire ubuhungiro neza ureke gusebya urwakubyaye humura ntago ibyo uvuga byuzuye mo ubu jinga bwinshi nonese ko wowe wari Muri cnd kandi ukavuga ko abasirikare bari Muri cnd aribo bahanuye indege warangiza ukavuga ngo ntago wari ubishyigikiye ubwo urumva utari umusazi koko

  10. abazi ukuri bo ni benshi!ko mutavuga se ukuntu i paris mwajyaga mwivamo mugatumira abaana ba bahutu bahigaga mwabibeshyeho kubera agasura. Bijya kuba se muyobewe ko muri zo nama hari abababujije ,bababwira ko murashe iriya ndege hazapfa abatutsi benshi mukanga mukabirengaho kubera inyota yu butegetsi mwashakaga mukamarisha abantu kariya kageni! Gusa ndasaba abahezanguni bari kurwanya abo batangabuhamya(ba micombero) ko bareka bakaba bagira icyo batugezaho kandi niba baranahemutse ,umugabo ni uwemera amakosa kandi akavugisha ukuri. Gusa ingoma ya basaja,ndabona igeze aharindimuka, ababirigi mwumvise ibyo babakoze aho sena yaho yatoye itegeko ryo gufatira ingoma ya gatsiko ibihano kandi muzi ko uburayi ari bumwe buriya ejo haziyongeraho ni bindi bihugu maze muzarebe ngo RUJINDIRI RURYA NTIRUHAGE ARAFATWA ATIRUTSE!! Twe icyo dushaka ni ubumwe nu bwiyunge,tubaabarirana twiyibagiza kuko nta munyarwanda utarababaye! MICOSI courage ntibaguce intege! Kandi niteguye nange kuguha imbabazi ku kiba warigeze gukorana na gatsiko,izina ryange ryaguhishurira inzira yu musaraba nanyuzemo!

  11. Micombero ibyo avuga arabizi nkumuntu wari kuri tere! Niba harundi waruhari akabayara namurusha kumenya ukuri kuribyo abivuge! Kandi abombona bavugira leta bo ntakanya baniha kokwibuka nyirubwite yiyemerera “ubundi kurasa Habyarimana bivuze iki? We(Habyarimana) iyo antangantiyagyaga kundasa(Kagame)? Nukuri kandi utahakana kuko iyo murwana umwe yakwica undi, ariko ikibazo nuko byarigihe kyimishyikirano, kandi akarasa abantubatamurwanyije! Ariko MJ. Micombero numunyamategeko kandi wabibonye wanunvise cyagwa warunahari kubwibyo rero komerezaho JMV! Iterabwo turikandagire siwe wanyuma sinawe wambere mubariteye twabonye naboyasimbuye nawe turamubonye kandi tuzarwanya nakokarengane niterabwoba nkuko nabandi banyagitugu barwanijwe!

  12. mwanatingitingi wowe ho ,ibyuvuga ni nkibya basazi,ngo mu manama niho bapangira ibyo guhanura indege?ariko mwagiye mureka kuvuga ubusa tanga des exemples zunvikana ureke kurota nurangiza uze kuvuga ubusa

  13. ABONA WE NDABONA AJE GUTUKANA KUBERA IBYAHA BIRI KUMUKOROGOSHORA HAMA HAMWE KANDI DISCIPLINE NI NGOMBWA! NONE SE SHA NDASARA IBYO MWANKOREYE NA BA NYOKOROME GUHERA ZA KIBEHO, UVIRA, ZA CHIMANGA ,MUKANGEREKA MUKANGEZA TINGITINGI NA NUBU MUKINKURIKIRANA NO MU BINDI BIHUGU NAHUNGIYEMO, NI GUTE SE UTANYITA UMUSAZI,ARIKO NGO N’UMUSAZI ARASARA AKAGWA KU IJAMBO WEHO URAVUGA IBYO UTAZI INAMA ZAGIYE ZIKORWA BAJYA KUYIHANURA MWARI MUBIZI.

  14. mwana tingitingi ndunva wowe wari murizo nama zihanurwa yi ndege wazagiye se gutanga ubuhamya utegereje iki?

  15. Mensieur Abona,ijana ku ijana baryandika gutya{100%}ntabwo ari 100/100,uyu mwana Tingitingi ntiyagututse,ariko urimo kumutuka,harya ngo utuka utamutuka aba ari iki?ushobora kuba uri icyohe,Sebanani ati:ukaba utazatura nk’ibisi bya Huye cg agacu na Rwabicuma na mpanga wumva uri iki wa muswa we?wowe n’abandi batekereza nkawe mumenye ko burya atari buno kuva 1990 twiruka kugera za Buraya,Amerika,Aziya etc ubu turi mu nguni ahasigaye ni ugusubira inyuma kuko twashize ubwoba sha,urashaka gukanga nde se?uzegere Bibiriya urebe urwo umugabo w’i Gati bitaga Goriyati yapfuye,uzumve n’uburyo yapfuye,rahira ko uhoraho atazakungabiza nkakubagira ibisiga n’inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi wa Mupfayongo we?ihane inzira igifunguye kuko muzakorerwa ibirenze Bagbo wa Cotê D’Ivoire,mwana wa Mama ndaguhana kuko ndabona uri Umupfayongo utazagwa mubyo utazi dore ko abagabo barya imbwa zikishyura,niba utari inkandagira bitabo ibi nkubwiye ubisome,ubyumvishe amatwi yawe yombi,ubanze uyakuruguture cyane acye,abone yakumva ashyikirize ubwenge bwawe,wicare usuhuze umutima uwubaze kdi wisubize,ugire ijoro ryiza rero kdi nturakare naguhanaga ngo iya Mukuru riratinda ntirihera.

  16. Yewe, mwicecekere. Ngo zahagaritse Genocide, nibyo. Ariko ku myaka 6 nari mfite, umuryango wange watikijwe na FPR, nsigara ndi igisenzegeri(namenwe umutwe) mara muri koma iminsi itatu, none ngooooo. sha ntawe uva amaraso undi ngo ave amazi, byose ndabyibuka

  17. I like this man Micombero. He is responsable and handsome too!!He Looks like somebody who Comes from a good familly with value. Tell him that some People appreciate him. God should guide him.

Comments are closed.