Ndasubiza Ministri Mushikiwabo : Icyo Opozisiyo irwanira ni UKURESHYA kw’abenegihugu bose!

Nyuma yo kumva ikiganiro Ministri Mushikiwabo aherutse kugirana n’Abanyamakuru ndasanga bikwiye kugaruka ku ngingo enye yashingiyeho ikiganiro cye, tukagira icyo tuzivugaho. Ndasangakandi hari ibintu 3 tugomba gutandukanya: hari ibyo Ministri Mushikiwabo avuga ko azi, ariko hari n’ibyo atazi,hakaba n’ibyo yirengagiza nkana.

1. Ministri Mushikiwabo aremeza ko hari abanyapolitiki bakoranye n’abo babanye. Aremeza ko amashyaka yabo nta ngufu yigeze. Gukoresha inama bikaba nka ba bana bacuruza za bombo ku mihanda hano mu mujyi, babona abapolisi bakiruka.

Aha ndumva ntawe ukwiye kugisha Ministri Mushikiwabo impaka. Arivugira ibyo azi. Aravuga abo azi neza ndetse bakoranye. Ni bene bariya yikundiraga kubana nabo. Uwakwibaza aho yari atandukaniye nabo ntibyaba bifite ishingiro kuko yaba yirengagije ukuri kwa Kinyarwanda kuzwi na bose: burya ngo ibisa birasabirana ! Niba Ministri Mushikiwabo agaya abo babanye n’abo bakoranye, ntawabyivangamo. Gusa nta n’ikindi agaragaza yaba yari abarushije cyangwa icyo yaba yarabamariye uretse kubata akisangira FPR abereye umuvugizi muri iki gihe, no mu kizaza akazagomba kugira ibyo abazwa agasobanura amahano FPR yakoze mu gihe cyashize n’ayo ikora muri iki gihe : kurigisa abenegihugu, ubwicanyi bunyuranye, gusahura umutungo w’igihugu,gufungira ubusa abanyapolitiki ba opozisiyo, kurenganya rubanda….

Icyo Ministri Mushiwabo atazi ni uko n’abo akeka ko azi neza babanye bashobora kuba barahinduye imyumvire n’imikorere hagati aho ngaho ubu noneho bakaba batakiri “imitwe ya politiki ibaho kuri internet gusa “.

Icyo Mushikiwabo yirengagiza nkana ni uko Opozisiyo nyarwanda itagizwe n’abakoranye nawe gusa, hari abandi atazi, azabona igihe azaba afite amaso yo kubona. Kuba atabazi cyangwa ngo abemereho imbaraga ntacyo bigabanya k’ukubaho kwabo n’akamaro bashobora kugirira rubanda mu mezi make ari imbere aha. Kuba abahinyura bishobora ahubwo kuba biterwa n’uko Ministri Mushikiwabo ubwe atariho cyangwa akaba ariho ku bugenge, na we ubwe akaba atayobewe ko abeshejweho no kuvuga ibyo bamutekereye gusa kabone n’aho byaba ntaho bihuriye n’ukuri azi neza.Iyo yiherereye umutima we umucira urubanza, ukamubaza azakomeza kuba “avocat du diable” kugeza ryari, ukamubaza amaherezo ye, na we ubwe akabura ibisubizo! Guhitamo kwibera Mpemukendamuke ntibihira bose, bigera aho bigahagarika imitima ya bamwe ! Siyo maherezo nifuriza Mushikiwabo.

2. Ministri Mushikiwabo arongera ati « Abantu barwanya politiki yu Rwanda umuntu amenya icyo barwanya ariko akayoberwa icyo bifuza  ».

Abakoranye na Mushikiwabo bashobora kuba ariko bakora koko. Ndemeranywa na we 100% ko kumenyekanisha ibitagenda neza mu gihugu no gutanga ibitekerezo ku byakorwa ari imwe mu nshingano z’ingenzi z’imitwe ya politiki nk’uko biteganywa n’itegeko ngenga No 10 /2013/OL rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki, mu ngingo yaryo ya 38, agaka  ka 4.

Nibyo koko kunenga ibitagenda gusa si bibi ariko si ugukora politiki. Imitwe ya politiki yiyubashye ikwiye kwirinda kugwa muri uwo mutego wo gusenya gusa itagira icyo yubaka.

Ndetse uwashaka kunganira Mushikiwabo yavuga ko kunenga ibitagenda mu gihugu no gutanga ibitekerezo ku cyakorwa bidabihagije ngo umuntu yitwe umunyapolitiki.Guhaabandi amasomo y’ibyo bagomba gukora ariko wibereye mu mwobo wawe,udashobora kubikozaho n’imitwe y’intoki, si ugukora politiki. Ikikubwira uwatangiye kuba umunyapolitiki ni uko atera indi ntambwe yo kugira ati, njye n’ikipe yanjye twiteguye kwinjira mu nzego z’ubutegetsi kugira ngo dushobore kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhindura ibitagenda neza mu gihugu, hagamijwe guteza imbere inyungu rusange.

Icyo Ministri Mushikiwabo yirengagiza nkana ni uko abanyapolitiki batagaragaza icyo baharanira ari abakorera mu kwaha kwa FPR bonyine, mbese nka ba Fazili Harerimana wa PDI, amashyaka nka PSD, PL….Abo twese ntitubemera nka opozisiyo, ni ba « Mouvanciers »ba FPR, nta nyungu za rubanda baharanira, baharanira imyanya yabo gusa muri Guverinoma no mu Ntekonshingamategeko. Abo rwose Mushikiwabo ajye abacyamura anabahungete buri munsi, kuko n’ubundi ntacyo bamariye rubanda nyarwanda iri ku ngoyi !

Icyo Ministri Mushikiwabo atazi ni uko ubu hariho Opizisiyo izi neza aho iva n’ahoyerekera.Iyo Opozisiyo igiye kugaragarira by’umwihariko muri « Nouvelle Generation ». Umwihariko wa Nouvelle generation ni uko itarwanirira gusubira mu myanya y’ubutegetsi yaba yaratakaje, ntimaranira kujya ku butegetsi kugira ngo ibone aho yihisha Inkiko zayibaza ibyaha bikomeye yakoreye Abanyarwanda… Icyo Nouvelle Generation iharanira kandi itazahwema kuvugira ahararagara, ni UKURESHYA (Egalite) kw’abenegihugu bose, nta kindi.

Niba koko Mushikiwabo atari azi icyo twifuza, arakibwiwe, namenye kandi ko iyo « cause » tuzayiharanira kugera ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso y’imitsi yacu.

3. Ministri Mushikiwabo arongera ati : « Wakwirirwa uririmba Perezida w’u Rwanda, iyo ni politiki »?

Icyo Mushikiwabo azi ni uko koko abenegihugu benshi bahora « baririmba » Perezida w’u Rwanda. Mu by’ukuri ijambo kuririmba siryo yari akwiye gukoresha ahangaha. Ahubwo yakagombye kuvuga ko twirirwa « dukoroonga » Perezida Kagame. « Gukoronga » bivuga, gucika ururondogoro kubera kuvuga ibibi byinshi umuntu akora. Ukoroongwa byanze bikunze aba afatwa nk’umugome.

Icyo Ministri Mushikiwabo yirengagiza nkana ni IMPAMVU ituma rubanda yirirwa ikoroonga Perezida w’u Rwanda. Mushikiwabo we se yaba ari umunyapolitiki nyabaki aramutse atazi ko muri système y’ubutegetsi bw’igitugu gikabije(tyrannie) nk’ubwa FPR, umuntu umwe(le tyran) ari we ugenga byose bityo akaba ari na we ugomba kubazwa byose. Ninde wundi uretse Mushikiwabo uyobewe ko mu Rwanda rw’iki gihe ugushaka kwa Perezida Paul Kagame ariko konyine gukorwa hirengagijwe itegekonshinga n’andi mategeko ?

Iyo bimeze bityo, wakora politiki ute wirengagije aho ubutegetsi buherereye? Mu gihe ubutegetsi bwose bupfunyitse mu kiganza cy’umuntu umwe n’agatsiko ke, uragira ngo abaharanira kubufata mu nyungu za rubanda babushakire he handi ? Abanyapolitiki se bakwirirwa bakoroongo Rucagu cyangwa Mushikiwabo ngo bamukureho iki !

Reka tubisubiremo, Perezida Kagame ntazareka gukoroongwa igihe cyose azaba akigundiriye ubutegetsi mu buryo bw’igitugu. Kumukoroonga rero, ni ugukora politiki itomoye, Mushikiwabo nashaka rwose yiyahure.

4. Mushikiwabo asoza agira ati « Ntabwo ari u Rwanda rwabaciye intege, n’ubundi ntazo bagiraga ».

Amashyaka atariho ntawe akwiye gutera ikibazo kereka umurwayi wo mu mutwe. Kandi nta kimenyetso na kimwe mfite cyanyemeza ko Ministri Mushikiwabo ari umusazi.

Byantagaza rero Ministri Mushikiwabo aramutse ahemberwa guta igihe no kwirirwa ahangana n’amashyaka atariho, atagize icyo atwaye ubutegetsi wa Kagame! Ubwo se Ministri Mushikiwabo we ntiyafatwa nk’umunyarugomo ujya gushotora « abana bicururiza bombo », badafite ingufu na nke zahungabanya ubutegetsi bukomeye cyane bidasanzwe bwa FPR-Inkotanyi ?

Iyi « sortie » ya Mushikiwabo irerekana ahubwo ukuri guhambaye k’uko Opozisiyo nyarwanda imaze kugira ingufu zimaze kujegeza ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi ! Reka tuvuge ibintu uko biri : aho ibihe bigeze, ntabwo rwose FPR igishoboye kwiharira ubutegetsi bwose nk’uko byagenze muri iyi myaka 20 ishize.  Perezida Kagame n’Agatsiko ke nibadashyira mu gaciro ngo bareke twicarane, tuganire nta buhendanyi, habeho « Intégration pacifique » y’abanyapolitiki bahejwe ndetse n’abarwanyi ba FDLR, ngo nyuma hazabeho amatora adafifitse,…amaherezo FPR izabura byose nk’ingata imennye. Iyi Opozisiyo Mushikiwabo yiha gukerensa izahagurutsa abaturage bavudukane Agatsiko, bagashwanyaguze nk’igitambaro gishaje ! Kandi rero karabikwiye, niba gakomeje kunangira umutima. Bwarakeye biraba.

Umwanzuro

Amashyaka ya Opozisiyo Mushikiwabo anenga natwe turayazi, agizwe ahanini na yayandi akorera mu kwaha kwa FPR muri FORUM. Yabivuze muri aya magambo :

“Mujye munareba n’[imitwe ya politiki] iri no mu gihugu, aho kugira ngo habe hariho umutwe wa politiki, hakaba hariho umuntu ukuriye umutwe wa politiki, ntabwo ishyaka ari umuntu umwe, ntabwo ishyaka ari izina, ntabwo ishyaka ari umuryango utegamiye kuri leta (ONG).”

Abayobozi b’ayo mashyaka koko nibo basa n’abatazi icyo barwanira. Nta zindi ngufu amashyaka yabo yigirira, nta bayoboke afite kuko ahatirwa gukorera ku rwego rw’igihugu gusa, FPR iyagaraguza agati uko yishakiye. Abayobozi bayo bashimishwa gusa n’imyanya y’icyitiriro bahabwa n’amafaranga bahemberwa buri kwezi kuri konti zabo : « cause » yabo ni aho irangirira ! Niyo mpamvu Mushikiwabo adatinya kubanyara hejuru uko yishakiye nabo bagakoma amashyi y’urufaya .

Nk’uyu Fazil, ni perezida wa PDI cyangwa uwa FPR?

Nyamara hari andi mashyaka Mushikiwabo atigeze amenya, ayo ni nk’aya « Nouvelle génération ». Mushikiwabo niyihangane gato ntazongera gukenera kuyabarirwa.  Abayobozi bayo n’abarwanashyaka bayo bazi icyo baharanira : ni UKURESHYA kw’abenegihugu bose. Ntitwemera ko hari abavukiye gutegeka n’abandi bavukiye kubabera abagaragu. Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa ni abenegihugu kimwe, “Imana yaturemye tureshya” ! Turashaka ko Repubulika iduha amahirwe angana. Niba Repubulika ya gatatu inaniwe gukemura icyo kibazo, tuzaharanira ko hajyaho Repubulika ya kane, izakemura burundu ikibazo cy’ukwikubira ubutegetsi n’ibindi byiza by’igihugu hashingiwe ku iterabwoba,irondakoko cyangwa irondakarere.

Mushikiwabo rero ntakatubeshyere, ibyo atari azi cyangwa yirengagizaga nkana arabimenye : icyo duharanira muri Opozisiyo turakizi, n’Abanyarwanda bose barakibona, uretse impumyi zabuvukanye cyangwa izabyigize ku bwende.

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.