NGIRE ICYO MVUGA KU NYANDIKO YA BWANA ABDALLAH AKISHULI YAGENEYE BWANA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU

Mbere na mbere nagirango mbanze shimire Bwana Abdallah Akishuli ku bitekerezo bye byiza bikubiye muri iriya nyandiko ntekereza ko birimo ubushishozi n’inama zubaka zagirira benshi akamaro mu biyemeje gukora umurimo wa politiki cyane cyane kubijyanye no kwiyegereza abatuboneye izuba nk’Inararibonye muri politiki Bwana Twagiramungu Faustin kugirango aduhe ku ibanga ry’ibitekerezo byamuranze muri iki gihe cyose amaze akora umurimo wa politiki.

Maze kubona inyandiko Bwana Abdallah Akishuli yashyize ahagaragara mu binyamakuru bitandukanye no ku rubuga rwe bwite rwa facebook nifuje kugira icyo nyivugaho cyane cyane ku gika (paragraph) cyavuzwemo izina ryanjye.

Bwana Akishuli yagize ati: “…Sinifuza kugaruka kubisobanuro Bwana MINANI Jean Marie Vianney yahaye ikinyamakuru The Rwandan ngo nemeze ko muri aba bombi harimo uwigiza nkana kuko ntanzinduwe no guca imanza uretse ko niyo nahabwa iyo nshingano nayubahiriza ndaramye kugirango ntatera ubushyamirane ku mpande zombi mugihe nzi ko ntawanga u Rwanda uri muri abo kuko rwababyaye bose kandi ubwo bushyamirane aribwo ngambiriye kurimbura kugirango abadahuje umurongo buzuzanye bubaka u Rwanda aho kubera icyanzu umwanzi dusangiye twese hato tudahinduka amenyo y’abasetsi…”

1. Ndemeranywa na Bwana Akishuli ko ”iyo ushaka gukiza urubanza hagati y’abavandimwe urarama” ariko ku binyerekeye no kw’ishyaka ISANGANO-ARRDC-Abanegihugu nyobora ndumva nta makimbirane dufitanye n’umuvandimwe Faustin Twagiramungu we kubwe ndetse n’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza abereye Umuyobozi Mukuru.

2. Kubijyanye n’uko Bwana Twagiramungu yerekanye ko atashimishijwe nuko yashyizwe mu basinye ibaruwa kandi we atareruye ngo abyemere atyo nk’umwe mu bari basabwe kuyemeza ntekereza ko bitafatwa nk’amakimbirane kandi nkeka nta n’ikosa politike mbibonamo. Ku rundi ruhande ku byerekeye gusubiza ibibazo bya the Rwandan nabyo byari bikenewe kugirango igihu n’urujijo biveho ni muri urwo rwego natwe ku bitureba habayeho kwisegura ku bari bababajwe na methodology yakorejwe n’agatsinda kari kateguye ibaruwa.

3. Ibiri amambu tubona hari byinshi duhuriyeho kurusha ibyadutanya: (i)Ubunyarwanda, (ii)Muzehe Twagiramungu yimwe passport na visa byo kwinjira mu rwamubyaye, njyewe n’umuryango wanjye twatswe uburenganzira kuri passports z’igihugu cyacu ducirirwa ishyanga ku buryo kugeza igihe cyose FPR na Kagame bazaba bagitegeka ruriya Rwanda tutazarukandagiramo, (iii) twembi n’amashyaka yacu turwanya politiki ya Ruvumwa y’Agatsiko ka FPR karangajwe na Gen P Kagame bikubiye ubutegetsi n’ibyiza by’Igihugu bonyine, (iv)n’ibindi byinshi duhuriyeho ntarondoye.

4. Kubijyane no kumenyekana mu rubuga rw’amahanga , ubunararibonye n’igihagararo Bwana Faustin Twagiramungu afite muri politiki ibyo ntakubishidikanyaho. ndabyemeranywaho na Abdallah Akishuri ndetse nkaba nanezezwa nuko yatera iyambere akaduha inama zijyanye n’inzira yanyuzemo zose kugeza ubu n’imbuto yasoromyemo.

5. Sinshidikanya ko mu bihe bikomeye nk’ibi u Rwanda rwacu rugezemo bidusaba gutahiriza umugozi umwe (l’union fait la force) hagati y’inararibonye muri Politiki bakabavungurira kw’ibanga n’ubushishozi n’ubunararibonye bw’ibyo banyuzemo. Abanyapolitiki b’ibitekerezo bishya dukunze kwita “New Generation” nabo bakabereka umuganda wabo. Twe twemera icyo bita IMBARAGA Z’IBITEKEREZO (byiza) kandi nta mugabo umwe!

6. Ikifuzo cyacu kandi cy’abanyarwanda benshi tuganira ni ugusaba Imana ko ” umunsi umwe abatavuga rumwe na politiki ya Ruvumwa ya FPR bose bazatahiriza umugozi umwe nta buryarya. Abanyapolitiki ba New Generation bakazashyira hamwe n’abanyapolitiki b’inararibonye buri wese akazana umuganda we wo kubaka u Rwanda rushyashya maze natwe tukazaraga iyo mikorere myiza za generations zizadukurikira gutyo gutyo uko amasekuruza azagenda asimburana”.

Turabashimiye mwese mugire amahoro n’urukundo!

Bikorewe i Lingen mu Budagi tariki 2/12/2013

Jean-Marie V. Minani