Rwanda:urubanza rwa Lt Mutabazi mu muhezo!

Lt. Mutabazi na bagenzi be 14 bongeye kugaragara imbere y’Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo baburana urubanza rw’ifungwa ry’agateganyo. Uyu munsi mu rukiko umubare w’ababurana wiyongereyeho abantu batatu, Urukiko kandi rwategetse ko urubanza ruzajya ruburanishwa mu muhezo nyuma y’aho byari bisabwe n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Nk’uko byari biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ukuboza, 2013 urubanza rusubukurwa, nyuma y’aho rwari rwasubitswe ku wa 25 Ugushyingo ku mpamvu bwite z’urukiko, none Lt. Mutabazi na bagenzi be bitabye urukiko.

Imbere y’imbaga y’abantu bari bitabiriye urubanza, barimo abanyamakuru, abahagarariye igihugu cy’U Bwongereza, U Buholandi n’Amerika na bamwe mu bafitanye isano n’abaregwa, Urukiko rwibukije Lt Mutabazi na bagenzi be ibyaha baregwa.

Ibi byaha birimo icyo Gutoroka igisirikare, gutunga intwaro n’amasasu ku buryo butemewe n’amategeko, impuha zigamije kwangisha leta iriho amahanga, kugambirira kugirira nabi leta, iterabwoba, n’icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi harimo kandi n’icyo gushishikariza kujya mu ngabo zitemewe na leta.

Buri umwe mu baregwa uko ari 18 yagendaga abwirwa ibyaha aregwa kandi akabazwa n’inteko iburanisha urubanza ikuriwe na Cap. Charles Sumayi icyo abivugaho (kubyemera cyangwa kubihakana).

Lt Mutabazi witiriwe urubanza, yibukijwe ibyaha byose aregwa maze mu ruhamwe arerura avuga ko byose ntanakimwe yemera. Ibi kandi byabaye no kuri mugenzi we wasezeye mu gisirikare cya RDF, Kalisa Innocent ushinjwa ubufatanyacyaha mu byaha Lt. Mutabazi aregwa, na we akaba yahakanye ibyaha byose aregwa.

Ku rundi ruhander ariko muri bamwe mu baregwa hari abemeye bimwe mu byaha baregwa ndetse uwitwa Nshimiyimana Joseph yemereye imbere y’Urukiko rwa Gisirikare ibyaha aregwa birimo icyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, iterabwoba, inyandiko mpimbano, kwemera kujya mu ngabo zitemewe na leta n’icyo ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

Nyuma y’aho bamwe bari bamaze kwemera ibyaha abandi babihakanye, mbere kandi y’uko urubanza rw’ifungwa ry’agateganyo rutangira, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bukuriwe na Major Paciphique Kabanda, bugendeye ku ngingo iya 102 n’iya 150 zo mu gitabo cy’amategeko cy’ibyaha nshinjabyaha bwasabye ko urubanza ruburanishwa mu muhezo.

Ibi ngo bikaba ari uko urubanza ubwarwo rurebana n’umutekano w’igihugu ndetse ngo hari ngo abantu batagaragaza imico y’imbonezabupfura.

Gusa ibi byaje guterwa utwatsi na Maitre Mukamusoni Antoinette wunganira Lt. Joel Mutabazi avuga ko ingingo ya 19 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko “Umuntu wese ukiri imbere y’ubutabera aba ari umwere,” kandi ngo iri ni ryo tegeko riruta ayandi bityo icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyateshwa agaciro.

Nyuma Urukiko rwabajije Lt. Mutabazi icyo abivuga ko avuga ko urubanza rwabera mu ruhame ngo kuko rubereye mu muhezo hari ingaruka byagira n’ubwo ngo atize iby’amategeko.

Nyuma y’umwiherero wamaze igihe urukiko rwategetseko urubanza rubera mu muhezo wa buri wese uretse abaregwa n’ababunganira mu mategeko, maze rutegeka ko buri wese uteri muri abo asohoka.

Uru rubanza rwa Lt. Joel Mutabazi arureganwamo na Kalisa Innocent wasezerewe mu gisirikare abandi 16 ni abasivile. Muri aba bose haregwamo abo mu gitsina gore bane barimo Gasengayire Diane, Nizeyimana Pelagie, Murekeyisoni Dative na Mutuyimana Marie Grace.

UMUSEKE kandi wamenye ko mu baregwa hari abafitanye isano mu muryango na Lt. Mutabazi, barimo umuvandimwe we, umukobwa uvukana n’umugore we ndetse na nyirarume we Mutamba Eugene.

Mu baregwa kandi harimo abari abanyeshuri muri Kaminuza, ndetse UMUSEKE ufite amakuru y’uko harimo umukobwa n’umuhungu bifuzaga kuzashingana urugo.

Joel Mutabazi yari umwe muri ba mudahusha (snipers) bari mu rwego rwa mbere mu mutwe w’ingabo zishinzwe gucunga umutekano w’umukuru w’igihugu.

Kuri uyu munsi urubanza rukaba rwatangiye rukerereweho isaha n’iminota 15 harimo iminota 45 y’ubukerererwe bw’inteko iburanisha gusa Cap. Charles Sumayi yasabye abari bitabiriye urubanza imbabazi avuga ko ubukerererwe bwatewe n’indi mirimo y’urukiko.

Undi mwanya uhagije wafashwe n’abaregwa bajya mu bwiherero umwe ku wundi. Urebye mu bigaragara abaregwa nta kibazo bafite, bahabwaga umwanya wo kuvuga ndetse abafite ibibazo bitabemera guhagarara umwanya munini bemerewe kuburana bicaye.

HATANGIMANA Ange Eric
Source:UMUSEKE.RW