Ndi Umunyarwanda kandi ndabizi:Gallican Gasana

Iyo usubiye inyuma ugahera muri 1994, ukagenda ureba ibyavuzwe kuri génocide yakorewe abatutsi, uko leta yagerageje gusobanura amagambo; iyi gahunda ya ndi umunyarwanda ikomeje kujija abanyarwanda no kubavangira.

Tubirebere hamwe.

Guhera muri 1994 kugeza muri 1999, perezida Pasteur Bizimungu niwe wajyaga akunda kuvuga ko Abanyarwanda bishe abandi..ubwo yageragezaga kutavuga amagambo hutu-tutsi. Ahubwo bashatse iyo gahunda bayimuha akayikomeza kandi akayiyobora neza.

Icyo gihe kandi leta yari iyobowe na Bizimungu yungirijwe na Kagame, yakojanyijeho n’abarokotse itsembabatutsi batemeranya ku mataliki yo kwibuka, no kunyito zari ziherekeje génocide.

Leta iti icyunamo cya buri mwaka kizajya kiba guhera ku ya mbere kugeza ku ya 07 Mata. Abarokotse bati ntibishoboka tugomba kwibuka kuva 07 kugeza 14 Mata, naho ubundi ntacyo twaba twibuka. Hari benshi bazize kwamagana icyo gikorwa cya leta! Akenshi iyo nvuganye nabo ndabibashimira kuko batavuye kw’izima, bityo icyunamo gikomeza kuba 07-14 Mata, leta nayo yikomereza ibyayo.

Mu bijyanye n’inyito za génocide, havuzwe byinshi na menshi.
-jenoside y’abanyarwanda
-Itsembabwoko n’itsembatsemba.
-Itsembabatutsi
……….
Ubwo aho abarokotse bari mu mitsi na leta bashaka inyito ibereye ibyabaye; abarokotse biberaga hanze cyane cyane Canada na Belgique; nabo bajijwe n’ibyemezo bya leta! Cyane cyane abo mu bubiligi aho urwibutso rwiswe urw’abanyarwanda bikagera naho abanyarwanda bamwe bajyayo 01-06, abandi bakajyayo 07-14.
Abo muri Canada nabo barwanye inkundura kugeza ubwo italiki ya 07 Mata yemerwa nk’umunsi wa génocide yakorewe abatutsi kandi leta y’i Kigali yo yari igikomeje kwibuka kuva 01 kugeza 06 Mata.
Ibyo byose byateye urujijo mu Banyarwanda muri rusange; mu gihe bari batangiye gusobanukirwa, leta ibashyiriyemo akandi gaturufu kabavangira bagatangira bundi bushya.
Nyamara Bizimungu yaravuze ati Abanyarwanda bishe abandi.

Tujye ku mbabazi! Mu kuzisaba no kuzitanda.

-Ni uwuhe munyarwanda uzasaba imbabazi?

-Ni uwuhe munyarwanda uzasabwa imbabazi?

-Ni uwuhe munyarwanda ufite uburenganzira bwo gutanga izo mbabazi?

Reka ngabanye abanyarwanda mu bice bitandukanye byadufasha gusobanukirwa abasabwa imbabazi n’abazitanga.

1-Abatutsi barokotse génocide
2-Abatutsi batashye nyuma ya génocide(bari bafite igicumbi mu mahanga)

3-Abahutu bakoze génocide
4-Abahutu batakoze génocide

5-Abahutu bafite ababo bazize génocide
6-Abahutu bishwe nyuma ya génocide

7.FPR cyangwa leta iyoboye guhera 1994

Numero ya 3 isabye imbabazi numero 1 byakwunvikana kandi birakwiye.

Numero ya 7 nayo isabye imbabazi numero ya 6 nabyo byakwunvikana.

Numero ya 4 ntigomba gusaba imbabazi uwo ariwe wese kuko bitakwunvikana na gato; byaba ari ugupfobya ibyabaye.

Numero ya 3 si ngombwa ko isaba numero ya 2 imbabazi, byaba ari ukuyobya guhunga icyaha no gupfobya ibyabaye.

Numéro ya 3 kandi ishobora gusaba imbabazi numero ya 5 kandi nabyo birakwiye.

Ikingenzi muri ibi nvuze haruguru, ni uko ntawaryozwa ibyo atakoze cyangwa ngo asabire imbabazi ibyo atakoze aribyo nita gupfobya no guhunga ibyabaye bituma byongera kuzakorwa n’ababikoze kuko nta butabera(justice) bwabaye.

Globalisation iri muri ndi umunyarwanda nayo irimo irapfobya ibyabaye, kuko ahanini isaba guhunga ibyabaye wihisha inyuma y’abandi mu gusaba imbabazi rusange z’ibyo wakoze ubwawe. Cyangwa ujya imbere y’abandi mu gusaba imbabazi zibyo utakoze. Aka Makuza Bernard watwemezaga ko atazira icyaha cya se nkuko Iyamuremye atazira icyaha cya sebukwe Sindikubwabo(kandi nibyo) kuko acyaha ari gatozi. None uyu munsi arasaba imbabazi zibyo se yakoze.

Mu gutanga imbabazi zibyo utakorewe cyangwa gusabwa imbabazi zibyo utakorewe. Bikazatuma hari abasaba imbabazi batabishaka n’abatanga imbabazi batabishaka. Ibyo byose iyo ubirebye usanga twaba tubeshyana muri urwo ruvunganzoka rwo gusaba imbabazi no kuzitanga.

Binyibukije umugabo wariho ukubitwa n’abantu benshi icyarimwe, arabitegereza maze arababwira ati ko n’ubundi murimo kunkubita, mwabikoze en ordre mukareka kunvangira ibyo bipfunsi n’imigeli.

Icyo nshaka kugeraho ni uko jye nsanga gahunda ya ndi umunyarwanda, aho kugira ngo izarandure burundu ubwicanyi bwaranze amoko agize abanyarwanda, ahubwo ukudahana kuzatuma ibyabaye byongera gusubirwa kubera kwihisha inyuma y’ubunyarwanda. Aka ya mvugo ngo abanyarwanda bishe abandi.

Abatutsi, Abahutu n’abatwa bashobora kandi bagomba kubana mu mahoro mu Rwanda basangiye. Si ngombwa ko biyibagiza icyo baricyo ngo bareke guhohoterana. Abanyarwanda bazize ubutegetsi bwitwaza amoko! Ahubwo duhagurukire kurwanya ubutegetsi bubi no kurwanya umuco wo kudahana.

Duharanire Amahoro arambye.

Gallican Gasana