Ni mpamvu ki iteye Perezida Kagame kureka Clare Akamanzi agashyingirwa?

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru arimo gucicikana muri iyi minsi ni avuga ko Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) agiye kurushinga.

N’ubwo bwose urwandiko rutumira (musanga hano hasi) mu muhango wo gusaba no gukwa rutavuga ugiye kurushinga na Clare Akamanzi, mu iperereza The Rwandan yakoze yaje kumenya ko ari umwarimu muri Kaminuza y’abahowe Imana muri Uganda (Martyrs University) witwa Alex Ndibwami Byuma.

Muri iyi minsi Clare Akamanzi yavuzwe cyane mu binyamakuru byo mu Rwanda ndetse no kw’isi hose cyane cyane bitewe n’amasezerano Leta y’u Rwanda biciye mu kigo ayoboye cya RDB yagiranye n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza ya Arsenal. N’ubwo akayabo kahawe iyo kipe katashyizwe ahagaragara hari abavuga ko atari munsi ya Miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza ku mwaka kandi ayo masezerano akazamara imyaka 3.

Clare Akamanzi akaba yarumvikanye cyane asobanura iby’ayo masezerano uburyo azungukira u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo n’ishoramari, ariko ntabwo yanoroheye abatumva ibintu kimwe nawe kuko abenshi yabise abantu bumva biruhije cyangwa abadashaka ko u Rwanda rutera imbere.

Amakuru yakomeje guhwihwiswa akaba yaravugaga ko Clare Akamanzi yaba afitanye umubano wihariye na Perezida Kagame ku buryo umufasha we Yohanita Nyiramongi n’umukobwa we Ange batabyishimiye na gato.

Alex Ndibwami

Umwe mu bakurikiranira ibintu hafi waganiriye na The Rwandan yagize ati: “Uzanyereke byibura ifoto imwe aho First Lady cyangwa Ange Kagame ari kumwe na Clare Akamanzi”, Uzanyereke byibura urugendo rwo mu mahanga aho Perezida Kagame yajyanye na Clare Akamanzi na Yohanita Nyiramongi icyarimwe” Asoza agira ati “ni nk’abakeba ntashobora kujyana nabo bombi!”

Undi nawe waganiriye n’umunyamakuru wacu akaba azi Clare Akamanzi kuva kera, yavuze ko mu myaka yashize Clare Akamanzi yari mu mihango yo gushyingirwa uwagombaga kumurongora agapfa amarabira hakaba hari benshi batatinye gukeka Perezida Kagame ndetse icyo gihe Clare Akamanzi akaba yaramaze igihe kinini mu gahinda ku buryo byagaragariye abantu.

Mu gosoza iyi nkuru umuntu yakwibaza ati: Ese ibi bivugwa n’abantu niba ari ukuri ni iyihe mpamvu noneho itumye Perezida Kagame areka Clare Akamanzi agashyingirwa? Yaba yiyemeje gushyira akadomo ku mubano w’ibanga? Ese Alex Ndibwami Byuma ugiye kumurongora ni urukundo nyarwo, ni umugabo nyawe cyangwa yiyemeje kuba umushumba cyangwa umuzamu wa Nyakubahwa Perezida Kagame?